Itsinda ry’abanyamuziki bubatse amateka akomeye ku Isi, Morgan Heritage ryageze mu Rwanda aho ritegerejwe kuririmba mu gitaramo cya Rwanda Fiesta, mbere yuko bataramira abanyarwanda aba bahanzi bakoranye ikiganiro n’itangazamakuru.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru aba bahanzi babwiye abanyamakuru ko bashimishijwe bikomeye n’isuku iri mu mujyi wa Kigali ubundi bongeraho ko bishimiye kuza mu Rwanda ku nshuro yabo ya mbere aho batangaje ko basanze u Rwanda ari igihugu cyiza kandi gishimishije gusura.
Aba bahanzi muri iki kiganiro icyari kigamijwe ni ukwibwira abanyamakuru no kubasobanurira byinshi kuri iri tsinda, ikindi ni ukwibutsa abanyamakuru ko iri tsinda rigizwe n'abahanzi batanu ubusanzwe gusa bakaba baraje ari batatu ku mpamvu zitabaturutseho ariko nanone ko batashoboraga kwica gahunda y’uwabatumiye.
Morgan Hertage ku meza n'uwabatumiye muri Rwanda Fiesta bumva ibibazo by'abanyamakuru
Muri iki kiganiro babajijwe niba hari byibuza umuhanzi w’umunyarwanda n’umwe bazi maze aba basubiza ko nta n'umwe, umunyamakuru wari ubajije icyo kibazo yungamo ati “na Natty Dread?” nabo bungamo bati “Natty Dread ni inde?” aha bashakaga kumvikanisha ko nawe batamuzi mu gihe uwabazaga ikibazo yakekaga ko baba bazi Natty Dread ukunda guhamya ko yabanye na Bob marley.
Iri tsinda ryaherukaga kwegukana igihembo gikomeye cya Grammy Awards 2016 mu cyiciro cya ‘Best Reggae Album’, kubera iyo bakoze muri 2015 yitwa ‘Strictly Roots’, igihembo begukanye bari bahatanye n’abandi bahanzi bakomeye barimo Barrington Levy, Jah Cure, Luciano n’uwitwa Rocky Dawuni.
Morgan Heritage igiye kuririmbira bwa mbere mu Rwanda izataramira kuri Golden Tulip mu Mujyi wa Nyamata kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga 2017, kwinjira ni amafaranga 10,000 mu myanya isanzwe ndetse na 25,000 y’u Rwanda mu myanya y’icyubahiro.
Abanyamakuru nubwo batari benshi ariko bitabiriyeMorgan Hertage basubiza ibibazo by'abanyamakuru
TANGA IGITECYEREZO