RFL
Kigali

Jay Z yatangaje ko n’ubwo nyina yabyaye, ari umutinganyi wari warapfukiranywe

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:1/07/2017 10:00
2


Jay Z yasohoye alubumu nshya yise ‘4:44’, kuri iyi alubumu hariho indirimbo yise ‘Smile’, muri yo avuga ko nyina ari umutinganyi wari warapfukiranwe n’uko ubutinganyi bwafatwaga nk’icyaha mu minsi yo ha mbere. Nyina Gloria Carter nawe yumvikana muri iyi ndirimbo abishimangira.



Jay Z w’imyaka 48 afite abandi bavandimwe 3 ariko yavuze ko ibi byo kubyara no gushaka umugabo nyina yabikoze ari ukwiyerurutsa ndetse no kubaho mu bwihisho kuko ngo yiyumvagamo abagore bagenzi be. Yagize ati “Mama yabyaye abana bane ariko ni umutinganyi, yagombaga kujijisha igihe kinini akunda abagabo.” Akomeza ati “Yagombaga kwihisha mu kabati, akanywa imiti, sosiyete yamuteraga isoni ndetse n’ububabare yabigiriragamo bwari bwinshi birenze urugero. Narize amarira y’ibyishimo igihe wakundaga, ntacyo bitwaye yaba umugabo cyangwa umugore”

Jay Z na nyina bahishuye ko uyu mukecuru ari umutinganyi

Gloria Carter, nyina wa Jay Z nawe yumvikana mu ndirimbo mu gice gisoza avuga ati “Kubaho mu mwijima, watekereza ubwo buzima uko bumeze? Mu mwijima abantu bakubona wishimye ubohotse kuko ari byo uba ushaka ko babona” akomeza agira ati “Isi iri guhinduka baranavuga ngo ni cyo gihe cyo kubohoka ariko ubana n’ubwoba bwo kuba uwo uri we… kuba mu mwijima biba bisa nk’aho ari ahantu heza ho kuba/ntacyo bitwaye rubanda, ntacyo bintwaye ariko ubuzima ni bugufi kandi ni cyo gihe cyo kubohoka, kunda uwo ukunda kubera ko ubuzima nta wubufiteho umurage”

Jay Z asanzwe ari umwe mu bashyigikiye ishyingiranwa ry’abahuje ibitsina, ashimangira ko ibyo abantu bakorera mu nzu zabo ari uburenganzira bwabo ndetse ko buri muntu afite uburenganzira bwo gukunda uwo ashaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rodrigue6 years ago
    Avuzukuri kbs ati: ubuzima ntawe ubufite uburenganzira bwo kubaho kurushundi. Kandi ngo kunda uwo ukunda kuko ubuzima ntawe ubufiteho umurage! Umuntu agomba kubaho mumudendezo kuko ntawe ufite uburenganzira buruta ubwundi icyo nkundira ibihugu byateye imbere. baha ikiremwamuntu uburenganzira bwe ubona birirwa bica umuntu kiovyoovyo ark twe ngo dufite umucyo nitwe twirirwa twicana burimunsi kandi twiyita ngo dusengimana Imana ntakiremwa cyayo yanga Kandi abo banyaburayi twamagana ngo batuzanira imicyo yabo sibo bazanye gusenga Imana muri Africa NB: muhe uburenganzira umuntu wese n'inkundi. Ibyo Akora yiherereye nibye biramureba.
  • 6 years ago
    @rodrigue we batuzaniye iyihe Mana? Hahhhh gatorika n andi madini bazanye ninde wakubwiyeko bisobanura Imana?irizina ko ryaturutse ku bakurambere babonye Umwami Ushoborabyose abiyereka bakamwita Imana,kuko ariwe Rurema Rugira ,Ishoborabyose,ndetse bakongeraho y u Rwanda? Igihe abakoloni bavugaga iby ijambo ry ubuzima,abakurambere bacu baravuza bati mwe murikuvuga Imana y i Rwanda,kuva kera Uwiteka yiyeretse abanyarwanda nta munyamahanga wababwiye ibybumuremyi w isi n ijuru bwa mbere,bari bamuzi bamuramya bamushima guhera kera kose. Wowe usoma Bibiliya ahubwo? Nihe se Imana yerekaniye amateka yayo ku isi? Si muri Afrika? Aho yabonekeye Musa mu gihuru cyaka umuriro si hano hirya muri Egiputa? Aho yagaragarije imirimo yayo ihambaye ni he? Si hariya muri Egiputa igihe ikura ubwoko bwayo mu bucakara?aho yatandukanyirije inyanja mo kabiri se?hahhhh Aho Yesu yavukiye se?si hano hirya mu majyaruguru y uburengerazuba bwa Afrika muri Betelehemu ya Isiraheli ifitanye umupaka na Egiputa? Ndetse Yesu yavukiye mu baki si Abanyafurika bagenzi bacu?birabura nkatwe? Erega bariya bazungu ubonayo ubu ni abahabohoje ni nka bariya barabu ubona mu majyaruguru ya Afrika cg Egypt,wibwirako se ari ba kavukire baho?hahhhh bariya bazungu muri Afrika yepfo se wibwirako ari ba kavukire?hahhhh rero ubimenye neza ko ahubwo ijambo ry Imana ryavuye muri Afrika rigakwira isi yose,ndetse nabanditse Bibiliya bwa mbere ni abirabura za ntumwa za Yesu,nyuma ihindurwa mu kigiriki,etc. Hanyuma rero ubwo bwicanyi uvuga jyenda mu bihugu byabo urebe abapfa ku munsi?aburabura bigendera polisi ikaba irabarashe kandi ntihanwe,abasivili batunze imbunda agahishyi birirwa barasana ,yewe ibyo uvuze uracitswe buriya ntawakurenganya,uburenganzira bwa muntu buhe ra?sibo batandukanyije abanyarwanda,bakarema interahamwe bakazitoza bakaziha imbunda imihoro ndetse bakaza no gufatanya nazo kutwica?(uzabaze abanyabisesero)urababaje cyane,kandi mwene izo mvugo nk izawe zigira abantu bashyigikira ibibi bagashaka kwerekana ko arintacyo bitwaye,lol Jyana ubwo butinganyi bwawe rero iyo imahanga kuko butazigera bwwmerwa iwacu,Twe tuzaharanira hukora ibyo Imana y u Rwanda Ishaka,turarwana tuva mu byaha ntidushaka abatwongerera,iryo co ryawe urijyane iwabo kuko nya ntebe rizagira ku mugabane Afrika ufitanye amateka akomeye n Imana yacu Ruremabintu umukiranutsi w ukuri.





Inyarwanda BACKGROUND