Ikipe y’igihugu y’u Budage yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa mpuzamaghanga ry’ibihugu byatwaye ibikombe ku migabane bituyeho nyuma yaho banyagiye Mexico ibitego 4-1 mu mukino wa kimwe cya kabiri wakinwaga ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2017.
Ibitego by’Abadage byatangiye kujyamo ku munota wa gatandatu (6’) ubwo Leon Goretzka yafunguraga amazamu mbere yuko yungamo ikindi ku munota wa munani (8’).
Igitego cyab gatatu cyatsinzwe na Timo Werner ku munota wa 59’ mu gihe igitego cya kane cyatsinzwe na Amni Youness ku munota wa 90’ w’umukino.Igitego cy’impozamarira cya Mexico cyatsinzwe na Marco Fabian ku munota wa 89’ w’umukino.
Ibi bivuze ko ikipe y’igihugu y’u Budage izacakirana na Chile kuwa Mbere tariki ya 3 Nyakanga 2017 barwanira igikombe mu gihe Mexico izahura na Portugal kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga 2017 bashaka umwanya wa gatatu.
Leon Goretzka atsinda kimwe mu bitego bibiri yabonye mu mukino
Timo Werner atsinda igitego cya gatatu cy'u Budage
Marco Fabian yishimra impozamarira yatsindiye Mexico
Amin Younes atsinda agashinguracumu k'Abadage
Abadage bari bisanze mu mukino kare
Leon yigaragaza cyane mu mukino wabahaye itike y'umukino wa nyuma
Guilermo Ochoa ntya jambo yari afite imbere ya Leon
Leon Goretzka
Werner nawe ntiyorohsye
U Budage buzisobanura na Chile ihabwa amahirwe
Igitego Fabien yatsinze
Ter Stegen nta buryo yari kugikuramo
Youness ashwiragiza Ochoa
Joakim Low umutoza w'Abadage yari yambaye neza cyane
Abatoza b'amakipe yombi barimo Joakim Low (iburyo) na Juan Carlos Osorio wa Mexico (ibumoso)
Abafana ba Mexico ntibajya batakaza Morale
Mexico yagaragaje ko nayo yatera umupira izahura na Portugal
Werner yugarije izamu rya Mexico
Amafoto: DailMail
TANGA IGITECYEREZO