RFL
Kigali

URUKUNDO: Ubuhamya bwa Donald na Vivian Hart baherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 bamaze bashyingiranwe -AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/06/2017 18:34
0


Muri iki gihe usanga abantu benshi bahuriza mu guhamya ko urukundo nyarwo rutakibaho, ndetse ababivuga bakabishingira ku ngero nyinshi zigaragara harimo kuba nta ngo zikimara kabiri zidasenyutse bikaba akarusho mu bihugu byateye imbere, gusa hari ingero nke z’abantu wakwigiraho ubusobanura nyabwo bw’urukundo.



Donald na Vivian Hart ni umugabo n'umugore bafite imyaka 99 y'amavuko, bakaba batuye ahitwa Grand Rapids muri Leta ya Michigan. Aba ni bamwe mu ntangarugero zikiriho mu rukundo, bakaba baherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 bamaze basezeranye kubana, aho bari batumiye abo mu muryango wabo hamwe n’inshuti za hafi.

Ibi birori babyizihije ku Cyumweru gishize tariki ya 25 Kamena. Donald Hart ku bwe yabigereranyije nk’ishusho yubukwe buto bwabo dore ko byamwibukije mu 1937 ubwo yashyingiranwaga n’umukunzi we Vivian.

PHOTO: Donald and Vivian Hart of Grand Rapids, Michigan, celebrated their 80th anniversary on June 25. (Pilgrim Manor )

Umutsima bari bateguriwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 80 bamaze babana nk'umugabo n'umugore

Ubwo bakataga umutsima biyumviraga indirimbo “When Your Hair Has Turned to Silver” ya Perry Como, ikubiyemo ubutumwa bwiza cyane bw’urukundo aho uyu muhanzi aba aririmba avuga ko azakunda umukunzi we kugeza imvi zibaye uruyenzi.

Ubu twamaze gushyira mu ngiro iyi ndirimbo twaririmbaga. Byabaye vuba cyane wagira ngo ni ejobundi.”, amagambo Donald Hart yatangarije ABC News, agaragaza amarangamutima ye kuri iyi ndirimbo ahagira hati “ Mu gihe imisatsi yawe izaba yabaye imvi, nzaba nkigukunda.”

Nyuma y’ibyo umugabo we yari amaze gutangaza, Vivian Hart atebya nawe yahise yibaza ikibazo ari nako yikora mu misatsi ati “Ese ubu imisatsi yanjye yabaye imvi ra?”

Yakomeje asobanura ko kuri bo umuziki ari ikintu kidasanzwe, maze bituma ibintu birushaho kuryoha kuko Donald Hart yahise amusubiriramo indirimbo "Let Me Call You Sweetheart" ya Bing Crosby.

Nari mfite akamenyero ko kuyiririmba mu ijwi rito iyo twabaga turi kugenda turi kumwe. Ni yo ndirimbo yatuje mu mutwe bwa mbere ku isabukuru yacu. Donald Hart

PHOTO: Donald and Vivian Hart of Grand Rapids, Michigan, celebrated their 80th anniversary on June 25. (Courtesy of Andi Ripley)

Aha Donald Hart yahaga ikaze urungano rwe rwari rwitabiriye ibi birori byayo

Umwuzukuruza wabo w’umukobwa witwa Andi Ripley yavuze ko yishimiye cyane kwitabira ibi birori bya bo nyuma y’ibyo bafashije umuryango wabo mu gihe cyose bamaze ku isi. Andi Ripley w’imyaka 28 y’amavuko yagize ati “Ni umwihariko ku bw’impamvu z’ibyo bakoreye umuryango mu buzima bwabo. Rero kubaha icyubahiro cyabo ku myaka yose batwakiriye mu rugo rwabo biba ari byiza cyane. Nyogokuru yakundaga kuvuga ko ari ijuru rito iyo umuryango uteraniye hamwe.”

Bamenye ibanga ry’urukundo rya bafashije kubaka urugo rukaramba…

Mugomba kumenya ko imibanire yanyu ari iy’ukuri (honest). Mugerageze gukora ibikwiye mu maso y’Imana. Ni byiza guseka muri hamwe. Kwishimisha mwembi ariko ntihagire utebya (blagues) ngo arengere kuri mugenzi we. Donald Hart

Iteka mugerageze gushyira Imana imbere mu buzima bwanyu. Muhore iteka mwiteguye gufashanya kandi no guhora witeguye kuba hafi ya mugenzi wawe. Tugira twese iminsi ya masengesho mu gitondo na ninjoro. Ntabwo twerekeza roho zacu ku biduhangayikishije. Vivian Hart

PHOTO: Donald and Vivian Hart of Grand Rapids, Michigan, celebrated their 80th anniversary on June 25. (Courtesy of Andi Ripley)

Donald Hart na Vivian bashakanye bose bafite imyaka 19 y'amavuko, none ubu bafite imyaka 99 y'amavuko

SRC: Yahoo.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND