RFL
Kigali

Just Family bashyize hanze indirimbo yabo nshya ‘Nashiriyemo’ –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/06/2017 11:11
1


Just Family ni itsinda ryamamaye mu bihe bya shize gusa mu minsi ishize ryari ryarasenyutse ariko magingo aya ryamaze gusubirana ndetse rirajwe ishinga no kwigarurira imitima y'abahoze ari abafana babo ari nako bashimisha ababanambyeho.



Bahati, Jimmy ndetse na Chris nibo basore bagize itsinda rya Just Family, aho kuri iyi nshuro mu buryo bwo gushimisha abakunzi babo bamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise ‘Nashiriyemo’ yakozwe na producer Pacento, iyi ikaba ibaye indirimbo ya gatanu bashyize hanze nyuma yo kwiyunga no kugarura Just Family mu ruhando rwa muzika.

UMVA HANO 'NASHIRIYEMO' INDIRIMBO NSHYA YA JUST FAMILY

just familyJust Family nshya ikomeje gushakisha uko yakwigarurira abakunzi ba muzika

Iyi ndirimbo ‘Nashiriyemo‘ ije ikurikira Harabura iki, Bonjour bae, Hummer bakoranye na Bull Dogg ndetse na Mureke agende bakoranye na Dream boys izi zose bashyize hanze mu gihe cy’umwaka umwe bamaze bagarutse mu muziki nyuma yo kwiyunga.

UMVA HANO 'NASHIRIYEMO' INDIRIMBO NSHYA YA JUST FAMILY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • coke6 years ago
    nice song bari gukora peee





Inyarwanda BACKGROUND