RFL
Kigali

Nyandwi Sadam mu nzira zigana muri Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/06/2017 10:17
2


Nyandwi Sadam myugariro wa Espoir FC witwaye neza muri uyu mwaka w’imikino kuva shampiyona yatangira, kuri ubu ari mu biganiro n’amakipe atandukanye arimo na Rayon Sports ishobora kumwegukana mu minsi itarambiranye.



Nyuma y’umukino Espoir FC yasezereyemo Rayon Sports mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro bigatuma iyi kipe y’i Rusizi igera ku mukino wa nyuma, Nyandwi Sadam yemereye abanyamakuru ko amaze iminsi aganira n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo na Rayon Sports.

“Rayon Sports nayo twaraganiriye buriya nibikunda tukumvikana neza nzayijyamo. Ndishimye kuba tuyikuyemo kuko ntabwo ndayibera umukinnyi kuko ni akazi”. Nyandwi Sadam

Amakuru  y’andi yari ahari nuko ikipe ya Mukura Victory Sport yamwifuje ariko abaganira n’uyu mukinnyi bavuga ko yagize amakenga ubwo byavugwaga ko iyi kipe iri gutaka ubukene.

Undi mukinnyi bivugwa ko ashobora gusohoka muri Espoir FC ni Hatungimana Basile ukina yaba ku ruhande rw’ibumoso imbere n’inyuma kuko ngo ikipe ya Bugesera FC ikomeje kumurambagiza nubwo we yanze kugira byinshi abivugaho nyuma y’umukino wa Rayon Sports.

Espoir Fc yari yahawe intego yuko bakuyemo Rayon Sports buri mukinnyi yahabwa ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100.000 FRW).

Nyandwi Saddam myugariro wa Espoir FC ari mu biganiro na Rayon Sports

Nyandwi Saddam myugariro wa Espoir FC ari mu biganiro na Rayon Sports

Nyandwi Saddam wa Espoir FC

Nyandwi avuga ko gukina umukino wa nyuam w'igikombe cy'Amahoro ari ibyishimo bikomeye

Dore uko imikino ya ½ iteye:

Kuwa Gatatu tariki 28 Kamena 2017

-Rayon Sports 1-0 Espoir FC (Agg: 1-2)

Kuwa Kane tariki 19 Kamena 2017

-APR FC vs Amagaju FC (Agg: 1-1)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rayon6 years ago
    Rayon Sport nive mumagambo ikore ibikorwa izindi zigiye kubamara kwisoko ariko twebwe duhora mukuvuga gusa dore Savio aragiye Pierrot azagenda Manzi yarangije kugenda nuko atabivuga Moustafa byararangiye kandi nibo twagenderagaho ubwose muragirango nkabafana tumere gute gusa inama nabagora mbere yumukino wo kwakira igikombe na Azam nagira inama abayobozi kubanza bakagira icyo bakora mukugura abakinnyi niba badashaka kuzacyacyira stade yera kuko abafana turababaye cyane
  • schadrack6 years ago
    Icyo kintu bagikore vuba cyane uriya musore yagaragaje difference muri championa kandi ndumva ari deal nziza turamutse tumutwaye





Inyarwanda BACKGROUND