RFL
Kigali

Peace Cup 2017: Espoir FC yageze ku mukino wa nyuma mu mateka yayo isezereye Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/06/2017 22:54
0


Ikipe ya Espoir FC yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2017 isezereye Rayon Sports ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri bakinnye muri kimwe cya kabiri cy’irangiza. Espoir FC yabigezeho nyuma yo kwishyurwa igitego kimwe muri bibiri yari yatsinze mu mukino ubanza.



Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy ni we watsinze igitego cya Rayon Sports ku munota wa 17’ w’umukino waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu. Iki gitego ntacyo cyari kumara kuko Espoir FC yakiniraga ku mpamba y’ibitego bibiri yatsindiye i Rusizi.

Muri uyu mukino, Rayon Sports yari mu rugo yakinnye umukino wo gushaka kwishyura byatumye ibona koruneri 15 inakoresha Espoir FC amakosa 21 yatumye itera imipira 12 iteretse. Ikipe ya Espoir FC yateye koruneri imwe (1) inakoresha Rayon Sports amakosa atanu (5).

Mu gukora amakosa, Hatungimana Basile, Renzaho Hussein, Bao Baloua, umunyezamu Isingizwe Patrick na Dushimumugenzi Jean bahawe amakarita y’imihondo ku ruhande rwa Espoir FC mu gihe Munezero Fiston yayihawe ku ruhande rwa Rayon Sports.

Mu gusimbuza, Ndayizeye Jimmy utoza Espoir FC yakuyemo Hakundukize Adolphe yinjiza Habyarimana Faustin, Mutunzi Clement asimbura Basile Hatungimana mu gihe Niyonkuru Felicien yasimbuye  Mulungula Albert bita Alba. Masud Djuma yakuyemo Manishimwe Djabel ashyiramo Nsengiyumva Moustapha mu gihe Lomami Frank yasimbuye Mugheni Kakule Fabrice.

Espoir FC izahura n'ikipe igomba kuzazamuka hagati ya APR FC n'Amagaju FC mu mukino ugomba kuzihuza kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2017 kuri sitade ya Kigali. Umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro uteganyijwe kuwa 4 Nyakanga 2017.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric ’Bakame’, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Munezero Fiston, Nova Bayama, Fabrice Mugheni, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Nshuti Dominique Savio, na Nahimana Shassir.

Espoir FC: Patrick Isingizwe, Harelimana Jean Damascene ’Gisimba’, Mbogo Ally, Jacques Wilonja, Moninga Walusambo, Jean Dushimumugenzi, Adolphe Hakundukize, Basile Hatungimana, Baloua Bao, Wilonja Albert, Renzaho Hussein.

Komiseri n'abasifuzi b'umukino basesekara mu kibuga

Komiseri n'abasifuzi b'umukino basesekara mu kibuga

Amakipe yombi asuhuzanya

Amakipe yombi asuhuzanya

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Espoir FC babanje mu kibuga

11 ba Espoir FC babanje mu kibuga

Abakinnyi ba Espoir FC bishimira kugera ku mukino wa nyuma

Abakinnyi ba Espoir FC bishimira kugera ku mukino wa nyuma

Intsinzi ya Espoir FC yashimishije Rujugiro umufana ukomeye wa APR FC

Intsinzi ya Espoir FC yashimishije Rujugiro umufana ukomeye wa APR FC

 Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports mu

Abafana ba Rayon Sports

Mutunzi Clement wa Espoir FC ubwo yiteguraga kujya mu kibuga

Mutunzi Clement wa Espoir FC ubwo yiteguraga kujya mu kibuga

Nyandwi Saddam myugariro wa Espoir FC

Nyandwi Saddam myugariro wa Espoir FC

Irambona Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports ubwo haburaga amasegonda ngo umukino urangire

Irambona Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports ubwo haburaga amasegonda ngo umukino urangire

Mugheni Fabrice mu kirere ashaka igitego

Mugheni Fabrice mu kirere ashaka igitego

Espoir FC igomba gutegereza hagati y'Amagaju FC na APR FC bakazakia umukino wa nyuma

Espoir FC igomba gutegereza hagati y'Amagaju FC na APR FC bakazakina umukino wa nyuma

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND