RFL
Kigali

El Hadji Diouf asanga Perezida Paul Kagame yagakwiye kubera urugero abandi bakuru b'ibihugu muri Afrika- IKIGANIRO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:28/06/2017 19:03
0


El-Hadji Ousseynou Diouf ni umwe mu banyafurika bakinnye umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru, benshi bakaba bamwibuka mu gikombe cy’isi cya 2002. N'ubwo ataragera na rimwe mu Rwanda, uyu mugabo ukomoka muri Senegal kuri ubu wahagaritse ibyo guconga ruhago avuga ko azi neza ko u Rwanda ari igihugu gifite umuyobozi w’intangarugero muri Afrika



Ibi uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko wanyuze mu ikipe ikomeye nka Liverpool ndetse akaba anafite imipira ibiri ya zahabu yegukanye nk’umukinnyi wahize abandi ku mugabane wa Afrika mu mwaka wa 2001 na 2002, yabitangaje mu minsi ishize ubwo yari muri Gabon akurikirana imikino y’igikombe cya Afrika cya 2017, ari naho yahuriye n’umunyamakuru Uwimana Clarisse wa Televiziyo na Radiyo Flash fm bagiranye ikiganiro kirambuye ari nacyo dukesha iyi nkuru.

Résultat de recherche d'images pour "el hadji diouf"

Abanyafurika benshi bamwibukira ku bahanga yagaragaje ubwo Senegal yatsindaga u Bufaransa mu mukino wa mbere wafunguye igikombe cy'isi cya 2002 

Abajijwe niba yaba azi u Rwanda, El Hadji Diouf yagize ati “U Rwanda ndaruzi ariko sindarugeramo. Ndwumvaho byinshi, urugero ko mufite umukuru w’igihugu mwiza cyane kandi akorera igihugu byinshi byiza. Rwose nkurikije uko mwumva, abakuru b’ibihugu benshi bakagombye kumwigiraho, bagakora nk’ibyo akorera abaturage b’igihugu cye. Kuko iyo uvuganye n’abanyarwanda bakubwira uburyo yahinduye igihugu kandi wareba n’uko igihugu cyari kimeze, uyu munsi usanga ari urugero rwiza ku banyafurika bose.”

Yakomeje agira ati ” Njye ndamushimira cyane, mubwira nti ‘Ndagushimira cyane kubyo wakoreye Afurika’. Yaje muri Senegal mu minsi ishize ariko sinarimpari, gusa nziko ari inshuti ya perezida wacu. Hanyuma nzahora mbivuga, ni umunyabigwi(legend).”

Résultat de recherche d'images pour "el hadji diouf"

Nyuma yo kwigaragaza mu gikombe cy'isi cya 2002, Liverpool yahise imugura gusa ntiyahagiriye ibihe byiza cyane nkuko byari byitezwe

Uyu munyamakuru yanamubajije niba yaba azi byibuze umukinnyi umwe w’umunyarwanda, maze uyu mugabo avuga ko nta we azi cyakoze avuga ko mu Rwanda mu gihe hari umuyobozi mwiza ntakabuza hashobora no guturuka umukinnyi mwiza wazaba nka Samuel Eto’o, Diouf cyangwa Drogba.

Aha yagize ati “Nta mukinnyi w’umunyarwanda nzi, ariko niba mufite umuyobozi nk’uriya, inama namugira mu mupira w’amaguru nuko icyo umupira w’amaguru wakora muri Afurika ntakindi cyabibasha. Icyo namusaba rero ni ugufasha ndetse no korohereza abakiri bato ngo babashe kubigeraho. Niba mufite ibyangombwa by’ibanze, ibikorwa remezo(ibibuga,..) byafasha urubyiruko gukina haba mu mupira w’amaguru, basketball na Tenis, mushobora kuba nka Senegal, wenda ubutaha Samuel Eto’o mushya, El-Hadji Diouf cyangwa Didier Drogba yava mu gihugu cyanyu, byose bituruka mu kubafasha kubona iby’ibanze no kubaha amahirwe yo kugera ku byo bifuza kugeraho.”

Kanda hano urebe ikiganiro cya El Hadji Diouf, akomoza k'u Rwanda na Perezida Kagame 


Tubibutse ko El Hadji Diouf yavukiye i Dakar muri Senegal tariki ya 15 Mutarama 1981. Yatangiye kwigaragaza akiri muto mu gace yavukagamo aho yabanje gukina nk’umuzamu nyuma aza kugirwa umukinnyi w’imbere. Yaje kuva muri Senegal afite imyaka 14 y’amavuko ajya mu igeragezwa mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya RC Lens ariko yaje gutsindwa nyuma y’iminsi 12 y’igeragezwa. Ikipe y’abana ya FC Sochaux yo yaje guhita imufata maze aba ari nayo azamukiramo mu 1999 atangira gukina nk’uwabigize umwuga aho yanyuze mu makipe atandukanye arimo Stade Rennais, RC Lens, Liverpool, Bolton Wanderers, Sunderland AFC, Blackburn Rovers, Rangers FC, Leeds United na Sabah FA.

Résultat de recherche d'images pour "el hadji diouf"

Mu ikipe y’igihugu ya Senegal, Diouf yayikiniye imikino 69 ayitsindira ibitego 21. Mu 2001 mu gihe cy’amajonjoro y’igikombe cy’isi cya 2002, El Hadji Diouf yafashije ikipe ye kubona itike ku nshuro ya mbere yo kwitabira iri rushanwa arangiza aya majonjoro ari uwa kabiri watsinze ibitego byinshi(9) byanatumye ahabwa umupira wa zahabu(ballon d’or). Mu 2002 yafashije ikipe ye kugera ku mukino wa nyuma wa CAN maze atorwa nk’umukinnyi w’irushanwa nubwo batsinzwe na Cameroon kuri penaliti.

Résultat de recherche d'images pour "el hadji diouf"

Aha yageragezaga gucenga Marcel Desailly na Patrick Viera

Ibihe byiza cyane uyu mukinnyi yabigize ubwo ikipe ya Senegal yitabiraga imikino y’igikombe cy’isi cya 2002 maze we na bagenzi be barimo Khalilou Fadiga na Henri Camara bakabasha kwesura amakipe arimo n’u Bufaransa bwari bufite iki gikombe, maze bakaviramo muri ¼. Icyo gihe na kabuhariwe Pele yatangariye impano ye ndetse Diouf nyuma y’iki gikombe cy’isi yatoranijwe ku mwanya wa 7 wabitwaye neza ku rutonde rw’abakinnyi 23 bari batoranijwe aho Oliver Kahn ari we wabahize, Ronaldo aramukurikira naho Hong Myung-Bo aba uwa gatatu.

Résultat de recherche d'images pour "el hadji diouf"Diouf uzwiho kudahishira uko yumva ibintu, yanakunze kudacana uwaka na Steven Gerrard bahoze bakinana muri Liverpool, aho muri iyi minsi hongeye kubura umwuka mubi hagati y'aba bagabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND