RFL
Kigali

Nyuma ya Drake, Rihanna yabonye undi mukunzi watumye abafana bacika ururondogoro

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/06/2017 19:44
2


Rihanna yamenyekanye cyane mu nkuru z’urukundo na Chris Brown ku buryo byasigaye nk’amateka akomeye kuri buri wese muri bo. Mu gihe gishize ibintu byasaga n’ibishyushye hagati ya Rihanna na Drake ariko biza gucyendera, ubu Rihanna afite umukunzi mushya watunguranye cyane.



Mu mafoto aherutse kugaragara Rihanna yari mu mazi n’umukunzi we mushya Hassan Jameel bahuje urugwiro ubona ko bari mu bihe bidasanzwe by’urukundo. Uyu Hassan Jameel ni umusore w’imyaka 31, akaba ari nawe uzazungura imitungo y’umuryango we irimo ikompanyi ikomeye ku isi ikora imirimo itandukanye irimo no gucuruza imodoka zo mu bwoko bwa Toyota muri Saudi Arabia, Ubushinwa, Ubwongereza n’ibindi bihugu bitandukanye. Usibye ibi kandi, iyi kompanyi ifite ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi ku migabane yose y’isi.

Speaking in tongues: Rihanna indulged in a steamy make-out session with the Saudi heir on Tuesday as she enjoyed a vacation in Spain

Rihanna na Hassan Jameel bari mu rukundo

Bivugwa ko imitungo uyu mukunzi mushya wa Rihanna azazungura ibarirwa muri miliyari 5 z’amadolari, ibi bikaba byavugishije abafana ba Rihanna kuri Twitter. Rihanna kandi ngo yatangarije inshuti ze za bugufi ko ari gukunda uyu musore mushya mu buryo bukomeye ndetse ngo atekereza ko ari we bashobora kuzarushinga. Bivugwa kandi ko bamaze amezi agera kuri 6 bakundana ariko bakaba bari barahisemo kubigira ibanga n'ubwo byarangiye amafoto yabo batembereye muri Espagne yageze hanze.

Hot and heavy: The duo looked extremely comfortable in each other's company

Hari andi makuru yavuzwe ko uyu musore yaba yarakundanye igihe gito n’umunyamideli Naomi Campbell bihereye ko umwaka ushize mu kwezi kwa 7 bagaragaye basohokanye. Nyuma yo gutandukana na Chris Brown, Rihanna ntiyongeye kugira umukunzi uhamye, dore ko yagiye avugwa mu rukundo n’abasore batandukanye barimo Leonardo DiCaprio, Cristiano Ronaldo, Karim Benzema, ndetse uherutse vuba ni Drake, abantu batandukanye bari batangiye gutekereza ko uru rukundo rwabo rwaba ruzafata indi ntera ariko bidateye kabiri Drake aba abivuyemo.

Reba andi mafoto:

Businessman: Hassan's family own the rights to the Toyota car dealership and are one of the biggest companies in the world

Hassan akomoka mu muryango w'abaherwe b'abarabu, bafite imitungo n'ibikorwa byinshi ku isi

Time to get a room! The identity of Rihanna's man has been revealed after their pool frolic

Rihanna ngo abona uyu ari we uzamubera umugabo

New boyfriend? It's been a while since Rihanna has been romantically linked to anyone

Rihanna yitumurira isegereti ari kumwe n'umukunzi we

Just the two of us: The star hasn't had a serious relationship since ex Chris Brown

Chill out time: Riri clutched a glass of champagne as she relaxed in a hot tub

Handsy: The duo were all smiles as they embraced in the pool

Smitten kitten: It's claimed Rihanna thinks that the hunky businessman is 'the one'

Hassan ni umucuruzi wabisanze mu muryango ndetse amafaranga yayavukiyemo

Smitten kitten: The Umbrella hitmaker gave her man a flirty glance

Rihanna yarebanaga Hassan akana ko mu jisho

And he's funny too! The Diamonds hitmaker giggled as she chatted with her handsome companion

No wonder he's smiling! Rihanna's companion looked very handsome with neatly trimmed dark stubble

Bavuye mu mazi

Making their escape: The couple wrapped up in white towels as they headed back in their villa

Source: DailyMail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jay6 years ago
    One fact, women love money! Now Rihanna in bed with ISIS because of money? I am so disappointed!
  • uwishimwe gemima6 years ago
    kbx rihanna nafate icyemezo ashake arek kujarajra mubagabo gus Hassan arabikora ahbwo nafatireho4





Inyarwanda BACKGROUND