Rihanna yamenyekanye cyane mu nkuru z’urukundo na Chris Brown ku buryo byasigaye nk’amateka akomeye kuri buri wese muri bo. Mu gihe gishize ibintu byasaga n’ibishyushye hagati ya Rihanna na Drake ariko biza gucyendera, ubu Rihanna afite umukunzi mushya watunguranye cyane.
Mu mafoto aherutse kugaragara Rihanna yari mu mazi n’umukunzi we mushya Hassan Jameel bahuje urugwiro ubona ko bari mu bihe bidasanzwe by’urukundo. Uyu Hassan Jameel ni umusore w’imyaka 31, akaba ari nawe uzazungura imitungo y’umuryango we irimo ikompanyi ikomeye ku isi ikora imirimo itandukanye irimo no gucuruza imodoka zo mu bwoko bwa Toyota muri Saudi Arabia, Ubushinwa, Ubwongereza n’ibindi bihugu bitandukanye. Usibye ibi kandi, iyi kompanyi ifite ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi ku migabane yose y’isi.
Rihanna na Hassan Jameel bari mu rukundo
Bivugwa ko imitungo uyu mukunzi mushya wa Rihanna azazungura ibarirwa muri miliyari 5 z’amadolari, ibi bikaba byavugishije abafana ba Rihanna kuri Twitter. Rihanna kandi ngo yatangarije inshuti ze za bugufi ko ari gukunda uyu musore mushya mu buryo bukomeye ndetse ngo atekereza ko ari we bashobora kuzarushinga. Bivugwa kandi ko bamaze amezi agera kuri 6 bakundana ariko bakaba bari barahisemo kubigira ibanga n'ubwo byarangiye amafoto yabo batembereye muri Espagne yageze hanze.
Hari andi makuru yavuzwe ko uyu musore yaba yarakundanye igihe gito n’umunyamideli Naomi Campbell bihereye ko umwaka ushize mu kwezi kwa 7 bagaragaye basohokanye. Nyuma yo gutandukana na Chris Brown, Rihanna ntiyongeye kugira umukunzi uhamye, dore ko yagiye avugwa mu rukundo n’abasore batandukanye barimo Leonardo DiCaprio, Cristiano Ronaldo, Karim Benzema, ndetse uherutse vuba ni Drake, abantu batandukanye bari batangiye gutekereza ko uru rukundo rwabo rwaba ruzafata indi ntera ariko bidateye kabiri Drake aba abivuyemo.
Reba andi mafoto:
Hassan akomoka mu muryango w'abaherwe b'abarabu, bafite imitungo n'ibikorwa byinshi ku isi
Rihanna ngo abona uyu ari we uzamubera umugabo
Rihanna yitumurira isegereti ari kumwe n'umukunzi we
Hassan ni umucuruzi wabisanze mu muryango ndetse amafaranga yayavukiyemo
Rihanna yarebanaga Hassan akana ko mu jisho
Bavuye mu mazi
Source: DailyMail
TANGA IGITECYEREZO