RFL
Kigali

Kidum yigeze kurizwa n’indirimbo ya knowless ndetse yabayeho umufana wa Senderi- Ibintu 5 yahishuriye abanyamakuru

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/06/2017 16:19
1

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2017 nibwo Kidum yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, muri iki kiganiro uyu muhanzi uvuka i Burundi yatangaje byinshi abantu batari bazi kuri we dore ko iki kiganiro cyaranzwe no guha abanyamakuru ukuri batari bazi.



Kidum yigeze kurizwa n’indirimbo ya Knowless…

Kidum muri iki kiganiro yatangaje ko umunsi umwe yigeze kujya gucuranga ahantu muri Kenya. Ati “ Ubwo twari turi gucuranga muri Hotel imwe narahindukiye ndeba ku mateleviziyo mbona kuri Trace hari gucaho indirimbo ya Knowless (atibuka neza iyo ariyo)ndababwiza ukuri narahindukiye amarira anzenga mu maso byari binshimishije kubona umunyarwanda acurangwa kuri Trace Tv.”

Kidum yabaye umufana wa Senderi Hit…

Muri iki kiganiro kandi Kidum yabwiye abanyamakuru ko ubwo yarari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka yari umufana wa Senderi, ati” Sinamufanaga kuko yarushaga abandi kuririmba cyangwa iki ahubwo nakundaga ukuntu asusurutsa abafana nanjye byaranshimishaga rwose…”

Kidum kuva cyera ataraba umuhanzi yari umufana ukomeye wa Christophe Matata…

Uyu muhanzi aganira n’abanyamakuru yagarutse ku rukundo rukomeye yakundaga umuhanzi ukomeye uzwi nka Jean Christophe Matata uzwi cyane mu ndirimbo zamamaye mu Burundi, mu Rwanda no mu karere. Kidumu yagize ati” Njye nakundaga Jean Christophe Matata kugeza ubwo niganaga n'uburyo agenda, nari narahinduye ingendo nsigaye ngenda nka Matata.”

Kidum yigeze kwiyamamariza kuba umudepite. Ese ubu nta nyota afite ya politike?…

Mu kiganiro n’abanyamakuru Kidum yabajijwe icyo atekereza ku bahanzi bo mu karere bakomeje kugaragaza inyota yo kuba abanyapolitike, abazwa niba we atiyumvamo iyo nyota, asubiza iki kibazo Kidum yagize ati” Njye ubu ndumva atari ibintu byanjye, muri 2005 nagerageje kwiyamamaza ntibyankundira, ubu ndumva atari ibintu byanjye hoya icyakora binjemo nabikora ariko ubu ntanyota ya politike mfite.”

KidumKidum mu kiganiro n'abanyamakuru ubwo yatangazaga byinshi abantu batari bazi

Ntamuhanuzi iwabo, Kidum yavuye i Burundi ntanushaka kumubona ku rubyiniro none ubu?…

Kidum yigarukaho mu kiganiro yahaye abanyamakuru yavuze ko amaze imyaka 22 mu gihugu cya Kenya, igihe ngo yari akiri i Burundi yigeze kugerageza kujya kuririmbira abanyeshuri ku ishuri bamumanura ku rubyiniro hafi yo kumukubita, icyakora yavuze ko yishimira kuba kuri ubu ari icyamamare nyuma y’ingufu nyinshi yakoresheje ageze muri Kenya. Yagize ati “ Nkigera muri Kenya nabonye akazi ko kuvuza ingoma muri Band imwe nyuma nkumva abo ncurangira ndabarusha kuririmba ariko ngatinya nkumva igihe kitaragera ariko aho naririmbiye abafana bose biyo Band bahise baba abanjye gahoro gahoro ngenda nkora cyane bingira Kidum ndiwe kugeza magingo aya.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Matata3 years ago
    Umuhanzi w'umurundi cg umunyarwanda waba ataratangajwe n'ubwiza bw.ijwi ndetse n'ubuhanga bwa Matata ashatse yava mu muziki. God bless Matata Respect toKidum


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND