RFL
Kigali

Ku bakunzi b’Ikinamico”Umurage”igiye kuzajya itambuka ku maradiyo 8 mu Rwanda-NTIMUCIKWE

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:27/06/2017 19:12
1


Nkuko byatangajwe ku mugaragaro na UmC(Umurage Communication for development) ikinamico”Umurage”izajya itambuka ku maradiyo umunani yose yo mu Rwanda.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri ni bwo habaye igikorwa cyo gutangaza ku mugaragaro ko ikinamico 'Umurage' igiye kongera kugezwa ku bakunzi bayo.

Iyi kinamico ikaba ije ikomereza ku kivi cy’izayibanjirije nka “Umurage urukwiye”na “Impano n’Impamba”zose zategurwaga n’umuryango UmC ari nawo utegura Umurage. intego z’iyi kinamico zikaba ari uguharanira uburenganzira bw’umwana,kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,kwigisha ubuzima bw'imyororokere no guharanira ko abanyarwanda bagira imirire myiza.

Iyi kinamico izajya itambuka ku maradiyo umunani ariyo:Radio Rwanda,Radiyo10,City radio,Isango star,radiyo Salus,radiyo Ishingiro,radiyo Isangano,radiyo Izuba ndetse bakaba bakiri no kuganira na Inyarwanda.com ku buryo abatabashije kuyikurikirana ku radiyo bajya bayikurikirana ho.

Umurage

Umurage

Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe na Sebeya band,

Umurage

Herekanwe filime mbarankuru ku ntego z'iyi kinamico

Umurage

 Umurage

Umurage

Abakinnyi bazakina muri iyi kinamico biyerekanye muri bimwe mu byo izakinaho

Umurage

Uhagarariye komisiyo ishinzwe abana nawe abona iyi kinamico izagira akamaro kuko n'izayibanjirije zagize uruhare mu guhindura imyumvire y'abanyarwanda

Umurage

Patricia,uhagarariye agashami gashinzwe kurengera abana muri UNICEF yavuze ko muri 2012 UNICEF yafatanije n’u Rwanda gushyiraho gahunda yo kurengera abana bakoreshwa imirimo y’agahato nanone kandi bashyizeho gahunda ya “Tubarerere mu miryango”igamije gukura abana mu bigo by’imfubyi,bashyizeho nanone gahunda y’inshuti z’umuryango. Patricia abona u Rwanda rwarageze kuri byinshi byiza mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bw’umwana, bityo amahanga ngo yagakwiye kurwigiraho ariko kandi haracyari urugendo rurerure ariyo mpamvu UNICEF igitera inkunga ibikorwa nk’ibi.

Umurage

Umurage

Umurage

Umurage

Umurage

Umurage

Umurage

Umurage

Abanyamakuru,abahagarariye ibinyamakuru n'abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango

Umurage

Umurage

Umurage

Umurage

Umuyobozi wa UmC,Kwizera Jean Bosco asobanurira abanyamakuru iby'ikinamico "Umurage"

Amafoto:Lewis IHORINDEBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    saa ngahe se





Inyarwanda BACKGROUND