RFL
Kigali

PGGSS7: Active bashavujwe n'umwanya babonye batangaje aho baguye basaba impinduka mu irushanwa–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/06/2017 15:10
1


Nyuma yuko Dream Boys begukanye igikombe cya PGGSS7 bagenzi babo (_Active) binjiranye mu irushanwa nk’amatsinda abiri, bakegukana umwanya wa munani ntibishimiye uyu mwanya byatumye batangaza icyo bazize ariko basaba n’impinduka mu irushanwa.



Nyuma yo gufata umwanya wa munani Inyarwanda.com twegereye abagize itsinda rya Active tubabaza uko bakiriye umwanya babonye, Tizzo umwe mu basore bagize iri tsinda ni we twabashije kuganira adutangariza ko batishimiye na mba umwanya babonye.

Abajijwe aho abona byapfiriye, Tizzo yanze kurya indimi ahamya ko bazize kutitoresha mu ma SMS, ati “Nta mafaranga twashoye mu kwitoresha,aho gushora amafaranga mu kwitoresha twashyiraga imbraga mu gukora indirimbo nziza n’amashusho yayo.”

Uyu musore kandi yahise asaba abategura iri rushanwa gushyiramo impinduka aho kugira ngo abantu bakomeze gukora neza mu bitaramo ariko kuba batakwangiza amafaranga yabo bayashora mu kwitoresha bigatuma baba aba nyuma nyamara atari ko byakagenze. Uyu musore ntiyeruye ariko yasaga nusaba ko uburyo bwo gutora hakoreshejwe Sms bwakurwaho hakajya hifashishwa abagize akanama nkemurampaka gusa.

REBA HANO IBYO ACTIVE BATANGAJE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • EMMANUEL6 years ago
    TWABABAJWE NUMWANYA MWATWAYE BASAZA UBUTAHA NITWEBWE ACTIVE OOYEEE





Inyarwanda BACKGROUND