RFL
Kigali

Dream Boys bashimiye Rafiki ‘Coga Style’ wabishyuriye video bagitangira umuziki

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/06/2017 11:24
0


Ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2017 ni bwo itsinda rya Dream Boys ryegukanaga igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya karindwi, aba bahanzi nyuma yo kwegukana igikombe bashimiye bikomeye Rafiki Coga style.



Aba bahanzi bashimiye Rafiki mu kiganiro bagiranye na Televiziyo ya Royal Tv ubwo bari batumiye aba basore, babajijwe inama bagira abana bakinjira mu muziki aha niho Platini yateruye asaba abakinjira muri muzika kujya bazirikana uwabagiriye neza wese maze Platini wo muri Dream Boys ahita yitangaho urugero aho yavuze ko bashimira buri wese wababaye hafi bagitangira umuziki.

REBA HANO MPAMIRIZA UKURI INDIRIMBO RAFIKI YIGEZE GUKORERA DREAM BOYS

RafikiBurya ngo Rafiki ni we wishyuriye Dream Boys indirimbo

Muri aba yashimiye ariko ntabavuge amazina Platini yahisemo izina rimwe ari ryo Rafiki Coga Style yashimiye kuba yarabafashije, ati “Rafiki nzagukora mu ntoki yatwishyuriye video ya Mpamiriza ukuri yabonye umuhate dufite aravuga ngo ka atwishyurire video…” amashusho y’indirimbo Rafiki yishyuriye Dream Boys ni ‘Mpamiriza ukuri ‘ indirimbo aba basore bakoranye na Jay Polly bagitangira umuziki.

Si Rafiki gusa aba basore bashimiye kuko banashimiye Lick Lick aho TMC yagize ati ”Lick Lick ni we wafashe impano yacu ayishyira ku karubanda nubwo hashize imyaka irenga icyenda duhuye ntawakwibagirwa ko ariwe wasije ikibanza turimo.”

REBA HANO 'GASOPO' INDIRIMBO DREAM BOYS YAKORANYE NA RAFIKI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND