Nyuma y’iminsi micye bagaragaye mu mujyi wa Kigali bakahamara amasaha macye bagataha bakunze cyane u Rwanda, kuri ubu amakuru ariho ni uko abanyarwenya Siriki na Souke bagiye gukorera i Kigali igitaramo gikomeye.
Frédéric Soré na Mahamoudou Tiendrébéogo abanyarwenya bo muri Bourkina Faso bazwi nka Siriki na Souké muri filime z’uruhererekane z’urwenya za Bobodioufs bazataramira mu mujyi wa Kigali tariki 14 Nyakanga 2017 mu gitaramo cyiswe ‘The Rire’ batumiwemo na kompanyi yitwa Marketing Touch Rwanda ikuriwe na Kimenyi Pauline.
Aba bagabo ni bamwe mu banyarwenya mu bakunzwe cyane muri Afrika
Kwinjira muri iki gitaramo cy’urwenya cyatumiwemo Siriki na Souke ni 5000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw mu myanya y’icyubahiro. Kugeza ubu ahantu hazabera iki gitaramo ntabwo haratangazwa, gusa Inyarwanda.com yatangarijwe na Marketing Touch Rwanda ko kizabera mu mujyi wa Kigali.
Kimenyi Pauline yabwiye Inyarwanda.com ko hari hashize igihe kinini batekereza ku gutumira aba banyarwenya bakunzwe cyane ku mugabane w’Afrika, kubera gahunda zabo aho baba bazenguruka isi yose, umwanya ukaba imbogamizi, gusa kuri ubu, yahamije ko aba banyarwenya bagiye gutaramira i Kigali. Ku bijyanye n’insanganyamatsiko y’iki gitaramo, yagize ati:
Intego ntayidasanzwe, gusa ni bimwe mu bigaragaza ishusho y’igihugu cyacu, urugero aba bagabo barivugiye ngo uwabatiza Perezida Kagame amezi akayobora igihugu cyabo,.. ubwo imiyoborere myiza ituma batuza maze bakidagadura. Ni ijoro ryiswe ‘The rire,..’ ni uguseka kubw’amahoro twifitiye.
UMVA HANO IKIGANIRO INYARWANDA.COM YAGIRANYE NA KIMENYI PAULINE
Siriki na Souke baherutse i Kigali tariki 12 Kamena 2017 aho bari bavuye i Bukavu mu iserukiramuco rya sinema yo mu biyaga bigari (Festival de Cinema des Grands Lacs).Mu kiganiro bagiranye na Inyarwanda.com bavuze ko bishimiye cyane kugera ku nshuro yabo ya mbere mu gihugu cy’u Rwanda, bongeraho ko bakunze isuku basanze i Kigali ndetse by’umwihariko bavuga ko bibaye ari ibishoboka, u Rwanda rwabatizaho Perezida Paul Kagame nk’amezi atatu akajya kuyobora igihugu cyabo.
Siriki na Souke ubwo bari i Kigali mu minsi micye ishize
Aba bagabo bagiye gukorera igitaramo i Kigali
UMVA HANO KIMENYI PAULINE YEMEZA IGITARAMO CYA SIRIKI NA SOUKE
REBA HANO URWENYA SIRIKI NA SOUKE BAKINIYE I KIGALI
TANGA IGITECYEREZO