RFL
Kigali

Bidasubirwaho Siriki na Souké bagiye gutaramira i Kigali. Ikiganiro n’abatumiye aba banyarwenya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/06/2017 21:46
6


Nyuma y’iminsi micye bagaragaye mu mujyi wa Kigali bakahamara amasaha macye bagataha bakunze cyane u Rwanda, kuri ubu amakuru ariho ni uko abanyarwenya Siriki na Souke bagiye gukorera i Kigali igitaramo gikomeye.



Frédéric Soré na Mahamoudou Tiendrébéogo abanyarwenya bo muri  Bourkina Faso bazwi nka Siriki na Souké muri filime z’uruhererekane z’urwenya za Bobodioufs bazataramira mu mujyi wa Kigali tariki 14 Nyakanga 2017 mu gitaramo cyiswe ‘The Rire’ batumiwemo na kompanyi yitwa Marketing Touch Rwanda ikuriwe na Kimenyi Pauline.

Image result for Siriki et Souke

Aba bagabo ni bamwe mu banyarwenya mu bakunzwe cyane muri Afrika

Kwinjira muri iki gitaramo cy’urwenya cyatumiwemo Siriki na Souke ni 5000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw mu myanya y’icyubahiro. Kugeza ubu ahantu hazabera iki gitaramo ntabwo haratangazwa, gusa Inyarwanda.com yatangarijwe na Marketing Touch Rwanda ko kizabera mu mujyi wa Kigali.

Kimenyi Pauline yabwiye Inyarwanda.com ko hari hashize igihe kinini batekereza ku gutumira aba banyarwenya bakunzwe cyane ku mugabane w’Afrika, kubera gahunda zabo aho baba bazenguruka isi yose, umwanya ukaba imbogamizi, gusa kuri ubu, yahamije ko aba banyarwenya bagiye gutaramira i Kigali. Ku bijyanye n’insanganyamatsiko y’iki gitaramo, yagize ati:

Intego ntayidasanzwe, gusa ni bimwe mu bigaragaza ishusho y’igihugu cyacu, urugero aba bagabo barivugiye ngo uwabatiza Perezida Kagame amezi akayobora igihugu cyabo,.. ubwo imiyoborere myiza ituma batuza maze bakidagadura. Ni ijoro ryiswe ‘The rire,..’ ni uguseka kubw’amahoro twifitiye.

UMVA HANO IKIGANIRO INYARWANDA.COM YAGIRANYE NA KIMENYI PAULINE

Siriki et Souke

Siriki na Souke baherutse i Kigali tariki 12 Kamena 2017 aho bari bavuye i Bukavu mu iserukiramuco rya sinema yo mu biyaga bigari (Festival de Cinema des Grands Lacs).Mu kiganiro bagiranye na Inyarwanda.com bavuze ko bishimiye cyane kugera ku nshuro yabo ya mbere mu gihugu cy’u Rwanda, bongeraho ko bakunze isuku basanze i Kigali ndetse by’umwihariko bavuga ko bibaye ari ibishoboka, u Rwanda rwabatizaho Perezida Paul Kagame nk’amezi atatu akajya kuyobora igihugu cyabo. 

Siriki et Souke

Siriki na Souke ubwo bari i Kigali mu minsi micye ishize

Image result for Siriki et Souke

Aba bagabo bagiye gukorera igitaramo i Kigali

UMVA HANO KIMENYI PAULINE YEMEZA IGITARAMO CYA SIRIKI NA SOUKE

REBA HANO URWENYA SIRIKI NA SOUKE  BAKINIYE I KIGALI

Reba hano ikiganiro kirambuye cyuzuye urwenya twagiranye n’aba banyarwenya bamenyekanye muri filime z’urwenya za Bobodioufs:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tacien6 years ago
    MbegaMbega Soukeee na Siriki....hahahaha nukuri murakoze ababikoze ce sera une soiree francaise alor???? Bravo celui qui est derriere ca
  • Sara6 years ago
    Ko aba jeune benshi batumva Français bizagenda gute hhhh Hazaca uwambaye les francophones tuzaba duhari
  • Aviiy6 years ago
    Mon Dieu que ce que nous attendions pour izaba ijoro ridasanzwe kweli s'il vous plaît, vous devez mentionner l'endroit kbsa kuko aba bagabo
  • Isirikoreye6 years ago
    Kimenyi we tekereza kubana bari mu ishuri muli internat!!!watumiye aba bagabo muli vacances kweli!!! Nkanjye abana banjye bazi Siriki na souké bakiri bato cyane!!! Nukuri Ibitekerezeho....Merci bcp
  • ppac6 years ago
    c est trop genial kabisa.
  • ELIAB6 years ago
    ababa nyarwenya turabakunda nibaze turabishaiye





Inyarwanda BACKGROUND