RFL
Kigali

Ama G The Black yashenguwe n’umwanya Danny Nanone yabonye muri PGGSS7

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/06/2017 13:03
4


Ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2017 ni bwo abahanzi bari muri PGGSS7 bakoraga igitaramo cya nyuma birangira Dream boys yegukana igikombe cya PGGSS7. Danny Nanone yahakuye umwanya wa cyenda bishengura cyane mugenzi we Ama G.



Danny Nanone amaze kubona umwanya wa cyenda, nyuma y'igitaramo Ama G The Black yaje kubwira Inyarwanda.com ko yababajwe n’ibyabaye kuri Danny Nanone ati “…Irushanwa twararirebye Danny Nanone yarenganye, abafana basimbuka banatora ni ibintu navuga njyewe Danny Nanone yambabaje tu…”

Ibi bihuje n'ibyabaye ubwo Danny Nanone yari amaze guhamagarwa nk’umuhanzi wa cyenda mu irushanwa, uyu yahise amanuka ku rubyiniro afite umujinya mwinshi ahita anitahira dore ko atahaye umwanya n’abanyamakuru ngo abatangarize ibyo atishimiye.

AMAG THE BLACKDanny Nanone wari wakoresheje imbaraga nyinshi byarangiye yegukanye umwanya wa cyenda

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya karindwi ntabwo ryagendekeye neza Danny Nanone dore ko rigeze hagati uyu musore yaje kurwara icyakora amajwi agaragaza ko mu buryo bw'ubutumwa bugufi (sms) afite 0.13% naho amajwi yahawe n'abagize akanama nkemurampaka akaba ari 9.58% ari nayo yatumye aba uwa cyenda arusha Davis D gusa waje ku mwanya wa cumi. 

UMVA HANO UKO AMAG THE BLACK AVUGA NGO DANNY NANONE YARARENGANYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Safi 6 years ago
    Inyarwanda muzatubarize akanama nyemura maka icyo bapfa na Hip Hop kweri burimunsi AbaRapery Bacu barabarenganya sanna Kko Danny ukunzwe na ni geri zose Abe uw9 Kko? Shn ndakubwizukuri KO nanumurapery dufte muRwanda urenze Ntakirutimana Danel (Danny) ibyo kwitwaza ngo Dream boyz ngobafte Album nyish ibyonacyobivuze Kko rwose Dream boyz nabahanzi barimo kbx njyew ndumu judje narikubangira aba10 kbx CG nibitabire nirushanwa
  • Safi 6 years ago
    Nimukatubeshye njyew icyonzicyo PGGSS7 yo ije itwibutsa ibyokushuro 1 yatwawe na Tom close. Hamwe niyatwawe na Know less kbx (kata) zo nizabura Rwose ndabihamya 100% KO Danny Nanone arengana buringih ukoyitabiriy irushanwa ahubwo twetukibaza ukuntu Queen cha ashobora kuza mur 5bambere mn? Namwe munjy mundebera Kko agaca kur Paccy Kko? Sh Inyarwanda)
  • Rast 6 years ago
    hariya harimo kata , bulludig , Daninanone bano basani uko aribabiri Barare nganye, bizakosoke, ubutaha,??
  • Richie6 years ago
    Muraho Ese inyarwanda ntakuntu yadukorera ubucukumbuzi mbwimbitse kuburyo twamenya impamvu Bulldog yatsinzwe (badufasha nkabafana kumenya what we will do next time )





Inyarwanda BACKGROUND