Ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2017 ni bwo abahanzi bari muri PGGSS7 bakoraga igitaramo cya nyuma birangira Dream boys yegukana igikombe cya PGGSS7. Danny Nanone yahakuye umwanya wa cyenda bishengura cyane mugenzi we Ama G.
Danny Nanone amaze kubona umwanya wa cyenda, nyuma y'igitaramo Ama G The Black yaje kubwira Inyarwanda.com ko yababajwe n’ibyabaye kuri Danny Nanone ati “…Irushanwa twararirebye Danny Nanone yarenganye, abafana basimbuka banatora ni ibintu navuga njyewe Danny Nanone yambabaje tu…”
Ibi bihuje n'ibyabaye ubwo Danny Nanone yari amaze guhamagarwa nk’umuhanzi wa cyenda mu irushanwa, uyu yahise amanuka ku rubyiniro afite umujinya mwinshi ahita anitahira dore ko atahaye umwanya n’abanyamakuru ngo abatangarize ibyo atishimiye.
Danny Nanone wari wakoresheje imbaraga nyinshi byarangiye yegukanye umwanya wa cyenda
Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya karindwi ntabwo ryagendekeye neza Danny Nanone dore ko rigeze hagati uyu musore yaje kurwara icyakora amajwi agaragaza ko mu buryo bw'ubutumwa bugufi (sms) afite 0.13% naho amajwi yahawe n'abagize akanama nkemurampaka akaba ari 9.58% ari nayo yatumye aba uwa cyenda arusha Davis D gusa waje ku mwanya wa cumi.
UMVA HANO UKO AMAG THE BLACK AVUGA NGO DANNY NANONE YARARENGANYE
TANGA IGITECYEREZO