RFL
Kigali

Umuhanzi Dr Albert yatanze inkwano, asabirwa na Dr Kanimba-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/06/2017 9:21
3

Umuhanzi Dr Albert Ndikumana ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Rock, yakoze ibirori byo gusaba no gukwa umukunzi we Kiyobe Merry, asabirwa na Dr Kanimba Pierre Célestin.



Dr Albert Ndikumana ni umuhanzi uzwi mu ndirimbo: HozanaTuridegembya, You are welcome yakoranye na Eloge n'izindi. Ubukwe bwa Dr Albert na Kiyobe bubaye nyuma y’amezi atanu uyu musore atunguye umukunzi we Kiyobe akamwambika impeta y’urukundo mu gikorwa cyabaye tariki 2 Mutarama 2017 kikabera mu nyubako ya T2000 aho uyu musore yari yatumiye inshuti ze za hafi zirimo: Producer Bob, Yvan Buravan, Jules Sentore, Ronnie Gwebawaya, Issa Noel Karinijabo n’abandi.

Kuwa Gatandatu tariki 24 Kamena 2017 ni bwo Dr Albert Ndikumana aherekejwe n’inshuti ze zirimo umunyamakuru Ronnie, abo bakorana mu kazi ka buri munsi n’abo mu muryango we berekeje mu karere ka Ngoma mu murenge wa Kibungo mu kagari ka Kabare mu mihango yo gusaba no gukwa. Dr Kanimba Pierre Célestin umuyobozi w'ivuriro ‘La Médicale’ ni we wasabiye Dr Albert Ndikumana.

Dr Kanimba Pierre Celestin

Dr Kanimba ni we wasabiye Dr Albert

Dr Albert Ndikumana usanzwe ukora akazi ko kuvura abantu akagafatanya no kuririmbira Imana, yahawe impano idasanzwe n’umukunzi we Kiyobe wamuhaye 'Stethoscope', akuma gakoreshwa kwa muganga mu kumva amajwi y’imbere mu mubiri w’umuntu. Iyi mpano yahawe Dr Albert, abatari bacye bayitangariye, bamwe babishimira Kiyobe kuko yahaye umugabo we impano nziza bijyanye n’umwuga umukunzi we akora wo kuvura abantu. 

Kuwa Kane tariki 22 Kamena 2017 ni bwo Dr Albert Ndikumana n'umukunzi we Kiyobe Merry basezeranye imbere y’amategeko ya Leta, bemererwa kubana nk’umugabo n’umugore mu muhango wabereye ku murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali. Dr Albert yari yaherekejwe na Yvan Buravan n’abandi bo mu nshuti ze.

Nkuko Dr Albert Ndikumana yabitangarije Inyarwanda.com, biteganyijwe ko we na Kiyobe Merry bazasezerana imbere y’Imana n’imbere y’abakristo mu birori bizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2017 bikabera mu rusengero rwa Zion Temple mu Gatenga isaa Saba z'amanywa. Nyuma y’aho abatumiwe bazajya kwiyakirira i Gikondo muri Salle iherereye mu mudugudu wo kwa Rujugiro mu birori bizaba birimo abahanzi banyuranye.

AMAFOTO Y'UMUHANGO WO GUSABA NO GUKWA

Dr Albert

Dr Albert

Dr Albert

Dr Albert

Dr AlbertDr Albert

Dr Albert n'umukunzi we Kiyobe

Dr Albert

Byari ibyishimo bikomeye kuri Dr Albert nyuma yo guhabwa umugeni

Dr Albert

Kiyoboe yahaye Dr Albert impano ya 'Stethoscope'

AMAFOTO YO MU MUHANGO WO GUSEZERANA IMBERE Y'AMATEGEKO YA LETA

Dr AlbertDr Albert

Dr Albert na Kiyobe bategereje kurahira imbere y'amategeko ya Leta

Dr Albert

Dr Albert arahira imbere y'amategeko ya Leta ko yemeye kuba umugabo wa Kiyobe

Dr Albert

Kiyobe na we yemeye kuba umugore wa Dr Albert

Dr Albert

Dr Albert yemeza n'umukono we ko abaye umugabo wa Kiyobe

Dr Albert

Barimo barasoma agatabo k'irangamimerere

Dr Albert

Umuhanzi Buravan ni umwe mu bari baherekeje Dr Albert

Dr Albert

Dr Albert hamwe n'umukunzi we nyuma yo kwemererwa na Leta kurushingana

Dr Albert

Kiyobe Merry umukobwa Dr Albert yatoranyije mu bandi bose bo ku isi

Kiyobe

Kiyobe Merry, umwamikazi w'umutima wa Dr Albert

AMAFOTO: Dr Albert Team

REBA HANO 'TURIDEGEMBYA' YA DR ALBERT FT ELOGE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • were3 years ago
    Umuhungu mwiza wisondetse weeee!
  • peace3 years ago
    Muzagire urugo ruhire kdi muzabyare hungu na kobwa wowe uvuze ngo ari sondetse iyo utekereje ibyo uvuze wasabye Imana imbabaze
  • Riyadh3 years ago
    Nanjye ndabyemeye uyu mu Dr yisondetse kandi Nejobundi numvishe kuri radio ngo abasore beza bapfa ubusa cyane cyane mu Rwanda.


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND