Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kamena 2017 ni bwo hari hitezwe ibyamamare muri sinema nyafurika biri mu marushanwa nyafurika yo guhatanira ibihembo AMAA Awards (African Movie Academy Awards) bitaramira i Kigali, ese byakiriwe bite?
Mbere y’uko ibi byamamare muri sinema byitabira ijoro ryagombaga kubahuza babanje gutemberezwa mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ndetse banasura n’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho bagiye bababazwa n’ibikorwa ndenga kamere byakorewe abatusi mu 1994.
Mu byishimo byinshi bishimiye umujyi wa Kigali
Bashyize Indabo ahashyinguye imibiri y'abatutsi bazize Jenoside
Nkuko byari byitezwe, kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatandatu ni bwo ibyamamare muri sinema nyafurika biri mu marushanwa yo guhatanira ibihembo mu irushanwa nyafurika rya filime AMAA Awards byaraye bihuriye muri Gala Night i Kigali aho bakiriwe n’umubare muke w’abakunzi babo.
Benshi mu bahatanira ibi bihembo bari bitabiriye uyu mugoroba
Ni ibirori byari bigamije guhuza aba bakinnyi n’abakora filime ku mpande zitandukanye batoranyijwe mu bazahatanira ibi bihembo bya filime bikomeye muri Afurika cyane ko usanga nubwo baba baratoranyijwe akenshi nabo baba batari bagahura ngo bamenyane bitewe nuko baba baturuka mu bihugu bitandukanye by’Afurika kandi nanone bikaba biba bigamije guhuza ibi byamamare n’abakunzi ba filime zabo.
Osita Iheme na Chinedu Ekedieze hagati yabo bari kumwe na Ykee Benda
Nubwo ibi ari yo ntego y’iki gitaramo kiba cyabaye, ariko mubyaraye bigaragariye buri wese wabashije kwitabira iki gitaramo nuko abantu bitabiriye ibi birori bari mbarwa, ndetse byanatunguye abari bateguye iki gikorwa cyane ko byanagaragariraga mu mitegurire y’iki gitaramo ko biteze abantu benshi ariko biza kurangira batababonye kuburyo byageze ku isaha ya Saa tatu z’ijoro nta n'abantu bagera kuri 20 baragera muri iyi nyubako.
Ibi byaje guca intege abari babiteguye bituma bashyiraho na gahunda yo kubihindura ubuntu (Kwinjiriza ubuntu) kugira ngo barebe ko babona abantu dore ko mbere bari banahanitse ibiciro byo kwinjira muri ibi birori aho wasangaga itike ya macye yari amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi cumi na bitanu (15000frw).
Intebe nyinshi zari zateguwe byasojwe zidakoze akazi
Nubwo iki giciro bagikuyeho bikaba ubuntu nabyo ntibyahinduye byinshi kuko n’ubundi abantu bakomeje kuba iyanga kugeza ku musozo w’iki gitaramo.
Abitabiriye iki gitaramo bari mbarwa
Ykee Benda asusurutsa abantu asaba Osita kumufasha kuririmba
Iki gitaramo cyasojwe n’umuhanzi w’umugande Ykee Benda wasusurukije abari bitabiriye ibi birori. Twasoza tubibutsa ko gahunda yo gutoranya abagombaga guhatanira ibi bihembo nayo yabereye i Kigali ku wa 14 Gicurasi 2017 muri Kigali Convetion Centre.
TANGA IGITECYEREZO