Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame araba ari muri studio za Radiyo Rwanda na Televiziyo Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2017 kuva isaa cyenda z’amanywa.
Arthur Asiimwe umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (Rwanda Broadcasting Agency) ari yo RBA mu magambo ahinnye, yatangaje ko RBA yishimiye kwakira umukuru w’igihugu Paul Kagame mu kiganiro bamutumiyemo. Yavuze ko Perezida Kagame ari bube ari muri studio za RBA kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2017 mu kiganiro azanasubirizamo ibibazo by’abaturage bazakurikira ikiganiro.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Arthur Asiimwe yakomeje avuga ko muri uwo mwanya ubwo Perezida Paul Kagame azaba ari muri studio za RBA, bazafungura umurongo wa telefone,kugira ngo abakurikiye Radiyo & Televiziyo Rwanda, bashaka kugira icyo baganira na Perezida Paul Kagame yaba ikibazo cyangwa ikindi gitekerezo, babashe kuvugana. Ikindi nuko imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter n’izindi nazo zizifashishwa. Yasabye abafite ibibazo kubyohereza bakoresheje Hashtag ya #RBAHostsKagame. Perezida Kagame yaherukaga gutanga ikiganiro kuri Radiyo yo mu Rwanda, mu mwaka wa 2011,icyo gihe akaba yaragitanze kuri Contact Fm.
TANGA IGITECYEREZO