RFL
Kigali

Nyuma ya Ngandu Omar, AS Kigali yaguze undi mukinnyi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/06/2017 13:29
0


Ikipe ya AS Kigali ikomeje urugendo rwo kuba ikipe ya mbere imaze kugura abakinnyi besnhi mbere yuko umwaka w’imikino 2017-2018 itangira, nyuma y’amasaha atageze kuri 24 yasinyishije Ndarusange Jean Claude yakuye mu gihugu cy’u Burundi.



Ndarusange ni rutahizamu wakiniraga LLB Academic FC iri mu cyiciro cya mbere i Burundi. Ku myaka 29 uyu musore yasinye imyaka ibiri (2) azamara akinira AS Kigali. Ndarusanze ageze muri AS Kigali asanga Ngandu Omar wavuye muri APR FC, Ishimwe Kevin wari uwa Pepinieres FC, Laudit Mavugo bakuye muri Simba SC ndetse na Ngama Emmanuel bamaze gusinya amasezerano y'imyaka ibiri buri umwe.

 Ndarusanze Jean Claude ashyira umukono ku masezerano

Ndarusanze Jean Claude ashyira umukono ku masezerano

Nshimiye Joseph ushinzwe guhuza ibikorwa muri AS Kigali (Team Manager) asinya amasezerano ya Ndarusanze Jean Claude

Nshimiye Joseph ushinzwe guhuza ibikorwa muri AS Kigali (Team Manager) asinya amasezerano ya Ndarusanze Jean Claude

Nshimiye Joseph ushinzwe guhuza ibikorwa muri AS Kigali (Team Manager/Ubanza ibumoso), Ndarusanze Jean Claude (hagati) na Eric Nshimiyimana (iburyo) umutoza mukuru wa AS Kigali

Nshimiye Joseph ushinzwe guhuza ibikorwa muri AS Kigali (Team Manager/Ubanza ibumoso), Ndarusanze Jean Claude (hagati) na Eric Nshimiyimana (iburyo) umutoza mukuru wa AS Kigali

Ndarusanze Jean Claude mu mwambaro wa AS Kigali Men Football Club

Ndarusanze Jean Claude mu mwambaro wa AS Kigali Men Football Club

Kuva mu 2013 Ndarusanze Jean Claude yakinnye imikino 15 mu ikipe y'igihugu y'u Burundi akab amaze kuyitisndira ibitego bibiri (2)

Kuva mu 2013 Ndarusanze Jean Claude yakinnye imikino 15 mu ikipe y'igihugu y'u Burundi akaba amaze kuyitsindira ibitego bibiri (2)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND