RFL
Kigali

Amazina y’abana b’impanga Beyonce na Jay-Z baherutse kwibaruka yamenyekanye

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/06/2017 14:20
0


Beyonce na Jay-Z baherutse kwibaruka umwana w’umukobwa n’umuhungu mu bitaro biherereye mu mujyi wa Los Angeles ndetse kuri ubu bamaze gutangaza amazina y’aba bana. Umuhungu yitwa Shawn naho umukobwa akitwa Bea.



Nk’uko urubuga Newshub rubitangaza, Beyonce na Jay-Z bakimara gutangaza amazina y’aba bana bamwe mu bakunzi babo batangaje ko bumvaga bakabaye nabo babita amazina afite aho ahuriye n’ibara  cyangwa ikimera nk’uko mukuru wabo w’imyaka itanu izina rye barisanishije n’ibara ry’ubururu bakamwita Blue Ivy. Bamwe bavuga ko wenda bari kubita nka White Lily cyangwa se Purple Shrub.

Tubibutse ko Beyonce amaze iminsi isaga 10 kuva yibarutse impanga. Amakuru yo kubyara kwe yagizwe ibanga, amenyekana cyane mu itagazamakuru nyuma y'icyumweru yibarutse. Aba bana be bakaba baravukanye ikibazo cy'ubuzima bitewe nuko bavutse badashyitse, gusa abaganga batangaza ko bidakanganye kuko nta ngaruka bizabagiraho.

Image result for Beyonce names her twins

Beyonce na Jay Z






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND