RFL
Kigali

Peace Cup 2017: APR FC yakomeje inyagiye Bugesera FC naho AS Kigali ikurwamo n’Amagaju FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/06/2017 8:36
1


Ikipe ya APR FC yakomeje mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunyagira Bugesera FC ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wakinirwaga ku kibuga cya Kicukiro kuri uyu wa Kane. Umukino ubanza APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego2-0.



Nshuti Innocent waherukaga gutsinda igitego ku mukino wa Bugesera FC wakinwe kuwa Mbere, yongeye kureba mu izamu inshuro ebyiri (42’ na 55’) mu gihe ikindi gitego cyatsinzwe na Imanishimwe Emmanuel ku munota wa 37’. Igitego cy’impozamarira cya Bugesera FC cyatsinzwe na Rucogoza Aimable Mambo ku munota wa 90’ w’umukino.

Bugesera FC yakoze amakosa icumi (10) mu gihe APR FC yakoze amakosa umunani (8) inatera koruneri enye (4) ku busa bwa Bugesera FC. Nzabanita David kapiteni wa Bugesera FC na Bigirimana Shaban bahawe amakarita y’imihondo mu gihe Nshimiyimana Imran yayihawe ku ruhande rwa APR FC.

Mu gusimbuza, Tuyishime Eric yasimbuye Hakizimana Muhadjili (67’), Nshimiyimana Imran asimburwa na Sekamana Maxime ku ruhande rwa APR FC. Rucogoza Djihad yasimbuye Samson Ikechucukwu naho Mbonigaba Eric asimbura Iradukunda Bertrand. APR FC yasoje gusimbuza ikuramo Issa Bigirimana asimburwa na Nkizingabo Fiston.

Ikipe ya AS Kigali yasezerewe n’Amagaju FC nyuma yuko banganyirije ibitego 2-2 kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Kane biza bisanga umukino ubanza baraguye miswi bakanganya igitego 1-1. Ibi byatanze itike ku Amagaju FC kuko yabashije kwinjiza ibitego byinshi hanze.

Mu gihe Espoir FC izaba ikina na Rayon Sports mu mikino ya ½ , ikipe ya APR FC izisobanura n’Amagaju FC mu mikino izakinwa mu mpera z’iki Cyumweru.

Abasimbura ba APR FC

Abasimbura ba APR FC

Intebe y'abatoza n'abasimbura  ba Bugesera FC

Intebe y'abatoza n'abasimbura  ba Bugesera FC

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

 Ababanjemo ba APR FC bajya inama

Ababanjemo ba APR FC bajya inama

11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

Issa Bigirimana (iburyo) na Nshuti Innocent (ibumoso)

Issa Bigirimana (iburyo) na Nshuti Innocent (ibumoso) bishimira igitego

Imanishimwe Emmanuel acenga Rucogoza Aimable ajya gutsinda

Imanishimwe Emmanuel acenga Rucogoza Aimable ajya gutsinda

Kwizera Olivier umunyezamu wa Bugesera FC afata umupira

Kwizera Olivier umunyezamu wa Bugesera FC afata umupira

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC atanga amabwiriza

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC atanga amabwiriza

Bizimana Djihad agenzura umupira hagati mu kibuga

Bizimana Djihad agenzura umupira hagati mu kibuga

Abafana

Abafana

Andre Cassa Mbungo (ibumoso) umutoza mukuru wa Sunrise FC

Andre Cassa Mbungo (ibumoso) umutoza mukuru wa Sunrise FC

Abafana ba APR FC bayina instinzi

Abafana ba APR FC babyina intsinzi

Nshuti Innocent ubwo yari amaze gutsinda igitego cyuzuza ibitego bitatu yatsinze Bugesera FC mu mikino ibiri

Nshuti Innocent ubwo yari amaze gutsinda igitego cyuzuza ibitego bitatu yatsinze Bugesera FC mu mikino ibiri

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yannick Mukunzi Vanessa6 years ago
    Yewe twabahaye ibyabo rwose Bugesera yavuyemo nabi pe





Inyarwanda BACKGROUND