RFL
Kigali

RUSIZI: Patrick Nishimwe uteganya gukora umuziki nk'umwuga ngo yanezezwa cyane no gukorana indirimbo na Nqubeko Mbatha

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/06/2017 8:36
2


Patrick Nishimwe ni umwe mu bahanzi bashya mu muziki wa Gospel. Ubwo yinjiraga mu muziki mu ntangiriro z'uyu mwaka yishimiwe na benshi barimo abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Inyarwanda.com yaganiriye n’uyu musore.



Patrick Nishimwe ni umusore w’imyaka 25 y’amavuko utuye mu karere ka Rusizi akaba ari umukristo mu itorero Zion Temple. Ni umusore warangije kwiga amashuri yisumbuye. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Patrick Nishimwe yadutangarije ko kuririmba yabitangiye mu mwaka wa 2012, gusa indirimbo ye ya mbere ayishyira hanze mu kwezi kwa Mutarama muri 2017. Yakomeje avuga ko kuva mu bwana bwe yakundana kuririmba na cyane ko yavukiye mu muryango w'abakristo.

Patrick Nishimwe

Umuhanzi Patrick Nishimwe ni umwe mu bakorera umuziki mu karere ka Rusizi

Kugeza ubu Patrick Nishimwe afite indirimbo ebyiri ari zo: Impamvu ndirimba n’indi yitwa Agakiza naronse. Ni indirimbo zishimiwe na benshi mu bakurikirana umuziki wa Gospel, batangaza ko Patrick Nishimwe atanga icyizere cy’ejo heza mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Avuga ku bijyanye n’uko yatangiye kuririmba, yagize ati:

Kuririmba nabikunze kuva kera,mbitangira mu mwaka wa 2012,ariko indirimbo yanjye ya mbere yasohotse mu kwezi kwa 1/2017,ubu maze gukora indirimbo ebyiri ari zo ‘Impamvu ndirimba’ na Agakiza naronse’. Kuririmba nabikunze cyera, ndibuka ko nkiri muto bitewe nuko nakuriye mu muryango ukijijwe twaririmbaga kenshi haba mu rugo iwacu n’abavandimwe bandutaga ndetse no mu rusengero nkumva ndabyishimiye.

UMVA HANO 'AGAKIZA NARONSE' YA PATRICK NISHIMWE

Ngo yakwishima cyane aramutse akoranye indirimbo n'umuhanzi Nquebeko Mbatta

Inyarwanda.com yamubajije abahanzi yigiraho mu muziki we, Patrick Nishimwe adutangariza ko ari benshi cyane. Yaje gutangaza ko mu nzozi afite, yashimishwa cyane no gukorana indirimbo na Nquebeko Mbatta, umwe mu bahanzi bo muri Afrika y’Epfo bakomeye mu muziki wa Gospel. Yagize ati: "Abo nigiraho bo ni benshi, rwaba urutonde rurerure ariko byanezeza nkoranye indirimbo na NQUBEKO MBATTA."

Patrick Nishimwe

Umuhanzi Nqubeko Mbatta umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrika y'Epfo

Patrick Nishimwe ni we wiyandikira indirimbo ze, akibanda ku kuramya Imana no guhimbaza Imana. Uyu musore yabwiye Inyarwanda.com ko umusaraba ashobora kuwuririmba bukarinda bwira. Yakomeje avuga ko afite inzozi zo kubona yagira uruhare rugaragara mu kubaka no gushyigikira ubwami bw’Imana. Yanavuze ko gukora umuziki mu buryo bw’umwuga ari ibintu ateganya. Yagize ati:

Inzozi mfite nifuza kubona nanjye ndi kugira uruhare rugaragara mu kubaka no gushyigikira ubwami bw'Imana,nifuza kubona benshi baza kuri Yesu Kristo kuko nyuma yaho nizera ko hari ikamba ryiza nzaba nkwiriye kubw'uyu murimo. Yego gukora umuziki mu buryo bw'umwuga ndabiteganya cyane.

Patrick Nishimwe

Patrick Nishimwe ateganya gukora umuziki mu buryo bw'umwuga

UMVA HANO 'IMPAMVU NDIRIMBA' YA PATRICK NISHIMWE

 

UMVA HANO 'AGAKIZA NARONSE'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MutoniG6 years ago
    Wow! Wow! nari narabuze umuntu uririmba iyi ndirimbo njye nisabiye collabo na we..courage bro..lollll
  • anienne 6 years ago
    Courage my lovely broth imana ikomeze ikwitehoo nibyuzaaa cyaneee.am so happy





Inyarwanda BACKGROUND