RFL
Kigali

Igitekerezo cya Mimi La Rose ku cyateza imbere umuziki nyarwanda binyuze mu bakiri bato-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/06/2017 16:15
0


Muri iyi minsi Leta y’u Rwanda iri kugerageza gufasha urubyiruko kuzamura impano zabo cyane cyane igahera mu bana bakiri bato, iyi gahunda ya Leta rero isa niyo Mimi La Rose yagiriyeho inama Leta kugira ngo umuziki utere imbere ariko binyuze mu bakiri bato.



Muri iyi minsi Inyarwanda.com yasuye mu rugo Mimi La Rose umwe mu basaza batangije Orchestre Impala, mu kiganiro kirekire yagiranye na Inyarwanda.com, Mimi La Rose yaje kubazwa inama yagira abashinzwe guteza imbere muzika mu Rwanda kugira ngo abahanzi b’u Rwanda barusheho gutera imbere ndetse n’umuziki utere imbere muri rusange.

Asubiza iki kibazo Mimi La Rose yavuze ko ku bwe asanga MINISPOC ifatanyije na MINEDUC bashaka uko bafatanya bagakangurira ibigo kugura ibikoresho bya muzika abana bakajya babyigiraho bakiri mu ishuri ndetse byaba ngombwa hagategurwa amarushanwa ahuza ibigo muri muzika nkuko n'ubundi bigenda mu mikino.

impalaFidèle Jacard na Mimi La Rose bamwe mu batangiranye n'Impala 

Mimi La Rose yagize ati “Nkuko bubaka ibibuga mu bigo by’amashuri bagakora amarushanwa ahuza ibigo mu mikino runaka bakaguze ibyuma bya muzika ibigo by’amashuri abana bakajya bamwe bakina imikino ariko nushaka gucuranga akabona uko acuranga ndetse hakabaho n’amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri mu bijyanye na muzika.” yongeraho ko ibi byatuma u Rwanda rugira abahanzi b'abahanga kandi bafite n'ubumenyi bwo mu ishuri.

Ibi byose Mimi La Rose umusaza umwe mu batangije Orchestre Impala yabitangarije Inyarwanda.com mu kiganiro kirekire twagiranye turi kubategurira kiri bubagereho mu minsi ya vuba.

REBA HANO IGITEKEREZO CYA MIMI LA ROSE KU CYATEZA IMBERE UMUZIKI BINYUZE MU BAKIRI BATO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND