RFL
Kigali

Diamond Platnumz yatangaje abantu mu ndirimbo ashimangira imiterere myiza ya Wema Sepetu bahoze bakundana

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/06/2017 15:01
1


Mu gihe bivugwa ko kuva batandukana nta n’umwe urongera guca undi iryera, bishoboka ko Diamond Platnumz hari bintu atakwibagirwa kuri Wema Sepetu batandukanye mu myaka 3 ishize, ibi bikaba byashimangiwe n’uko yamuririmbye mu ndirimbo ye nshya ‘Fire’ yafatanyije na Tiwa Savage.



Uteze amatwi neza iyi ndirimbo, Diamond aririmbamo agereranya umugore we Zari Hassan n’uwahoze ari umukunzi we Wema Sepetu. Muri iyi ndirimbo agira ati “Nyuma kama Tsunami.. Jinsi kunatetema... sura Zari nadhani... shape Sepetu Wema...”, ugereranije mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo “Inyuma nka Tsunami...  ukuntu hitigisa... isura ya Zari niko mbitekereza... imiterere ya Sepetu Wema...”

Abantu b’inkwakuzi barebaga amashusho y’iyi ndirimbo yageze kuri YouTube ejo bundi hashize batangiye kwibaza impamvu Diamond Platnumz yavuze ko Wema Sepetu ateye neza ntavuge umugore we. Ibi ariko bigaragara nk’ibintu Diamond yakoze ku bushake mu rwego rwo gukurura abantu benshi ngo bagure iyi ndirimbo bayumve barebe n’amashusho yayo.

Wema Sepetu yahoze akundana na Diamond Platnumz

Diamond Platnumz yatandukanye na Wema Sepetu muri 2014 bihita bitangira kuvugwa ko akundana na Zari Hassan gusa aba bombi bakabihakana, mu minsi micye urukundo rurabatamaza Zari atwita inda ya mbere ya Diamond, ubu bamaze kubyarana kabiri. Kugeza ubu, nta mukunzi uhamye Wema Sepetu afite ndetse ngo kuva yatandukana na Diamond ntibongeye kubonana ukundi, umwe abona undi mu binyamakuru.

Kanda hano wiyumvire iyi ndirimbo:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bwenge6 years ago
    so what? anyara fanta?





Inyarwanda BACKGROUND