RFL
Kigali

Nyuma yo kwegukana ibihembo bitandukakanye filime ya Dusabejambo yongeye gutoranywa ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:22/06/2017 8:15
0


Filime y’umunyarwandakazi Dusabejambo Marie Clementine yitwa 'A place for myself' nyuma y’amarushanwa menshi yagiye itoranywamo ndetse igatsindira n’ibihembo bitandukanye kuri ubu ni imwe muzatoranyijwe mu guhatanira igihembo ku rwego mpuzamahanga.



Iyi filime "A place for myself /Une Place pour moi"  yatoranyijwe mu gahatanira igihembo mu marushanwa ngarukamwaka yitabirwa n’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa (Trophées Francophones du Cinéma).

Muri Werurwe ubwo Dusabejambo yahabwaga igihembo

Iyi filime niyo izaba ihagarariye u Rwanda muri ibi bihembo bigiye kuba ku nshuro ya 5 n’ibihembo bitangirwa mu gihugu cyatoranyijwe mu bivuga ururimi rw’ igifaranaha, iheruka ikaba yari yabereye mu mujyi wa Beyrouth mu gihugu cya Liban. Muri aya marushanwa batoranya filime nziza mu byiciro bitandukanye birimo filime ndende,filime ngufi ndetse na filime Mbara nkuru.

Iyi filime igiye guhatanira ibi bihembo ni imwe muri filime 7 z’abanyafurika nabo bari muri iri rushanwa. Twabibutsa ko kandi iyi filime 'Une Place pour moi'  ari na yo filime nyarwanda yonyine yatoranyijwe mu guhatanira ibihembo mu mu irushanwa nyafurika rikomeye, 'The Africa Movie Academy Awards (AMAA)' aho irimo guhatana mu cyiciro cyiswe 'EFERE OZAKO AMAA 2017 AWARD FOR BEST SHORT FILM.'

Iyi filime igiye muri aya marushanwa yaherukaga kwegukana igihembo muri Werurwe uyu mwaka aho yegukanye igihembo cyitiriwe Thomas Sankara muri FESPACO , iri rikaba ari rimwe mu maserukiramuco ya sinema akomeye ku mugabane wa Afurika. Iki gihembo cyari  gifite agaciro ka miliyoni 3 z’ ama CFA (asaga gato miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND