RFL
Kigali

Ibimenyetso bishobora kukwereka ko urwaye indwara y’agahinda gakabije ariko ukaba utabizi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/06/2017 7:52
2


Kugira agahinda gakabije kugera ku rwego bishobora kwitwa indwara abantu benshi ntibabyumva ariko iyi ndwara ibaho umuntu akabana nayo igihe kinini ndetse iyo idashakiwe umuti ishobora gukura ikavamo ibindi bibazo bikomeye by’ubuzima. Hari ibintu bishobora ku kwereka ko waba urwaye iyi ndwara.



Ntutinya ikintu na kimwe, uriyizera cyane

Related image

Gutinyuka ibintu biteye ubwoba cyane cyangwa bikojeje isoni cyane ku buryo wumva utitaye ku ngaruka zishobora kuza nyuma yaho, ni ikimenyetso cy’indwara y’agahinda gakabije (depression). Kubera kubaho mu bwoba no mu gahinda karengeje ubushobozi bwa muntu, bituma umuntu ashakira ubuhungiro mu kumva ko icyo yakora cyose kidashobora kuba kibi cyangwa kubabaza kurusha ibyo yanyuzemo. Abantu bameze gutya akenshi, ntashobora kwemera ko arwaye indwara y’agahinda gakabije, ahubwo iyo agize icyo ageraho kubera uko gutinyuka ibintu byose, aba yibwira ko abikesha kwikomeza no gutsinda intege nke ze nyamara iki kiba ari ikimenyetso gikomeye cy’agahinda gakabije. Umuntu muzima agira ubwoba n’amakenga ku bikorwa runaka aba agiye gukora bireba ubuzima bwe.

Kunywa inzoga nyinshi

Indwara y’agahinda gakabije ishobora gutuma niba wanywaga inzoga runaka uzikuba nka 2 cyangwa izindi nshuro nyinshi kugira ngo wibagirwe ubuzima bwawe busanzwe. Ubu buryo bwo kunywa inzoga nyinshi buri mu bukunze gukoreshwa cyane n’abantu bugarijwe n’ibibazo, ariko ikibabaje muri byose ni uko nyuma yo kuba ufite ibibazo usanganwe, uba ugiye kongeramo ikindi cyo kuba imbata y’inzoga. Nabyo bitwara igihe kuzihavo no gusubira mu buzima busanzwe.

Guhinduka imbata y’imibonano mpuzabitsina


Hari n’abarwara indwara y’agahinda gakabije agasigara ikintu kimushimisha cyonyine ari ugukora imibonano mpuzabitsina, ibi bituma aba imbata yabyo kuko igihe cyose yumva yigunze ashaka guhunga agahinda, atekereza kubihungira muri ibyo.

Amakimbirane yoroheje ashobora kubyara urugomo rukabije

Image result for aggression

Kimwe mu bimenyetso by’indwara y’agahinda gakabije, ni uko umuntu aba yumva nta kintu na kimwe yitayeho kandi akumva ntashaka umuntu umukinisha cyangwa umucokoza na gato. Ntaba kandi yitaye ku kintu uburakari bwe bishobora gukurura, bityo iyo havutse amakimbirane yoroheje, ashobora guhita arwana cyangwa akaba yanakwica umuntu mu buryo butunguranye kuko umujinya we ntuba uri ku rugero nk’urw’abandi bantu. Aha ni hahandi usanga umuntu ashobora kuba atwaye imodoka yifitiye ibibazo, yahura n’umunyamaguru w’indangare, kubera ubwo burwayi ntatekereze kuvuza amahoni cyangwa gukoresha ubundi buryo bwo kutamugonga ahubwo akagongera icyo. Bishobora kwitwa ubugome ariko ni indwara y’agahinda gakabije itera ibi bibazo.

Nta marangamutima na mba

Indwara y’agahinda gakabije itera umuntu umubabaro mwinshi ku buryo bigera ubwo umutima uhinduka nk’ibuye, ugasanga umuntu ntajya yishima kabone n’ubwo ikintu gishimishije gite cyamubaho cyangwa ntababare kabone n’ubwo ikintu kibabaje cyane cyaba kibaye. Abantu nk’aba akenshi abantu babafata nk’abantu badakabya ariko iyo bimeze bitya bishobora kuba ingaruka z’uko umuntu yagize igikomere kimutera agahinda gakabije bikamuviramo kutongera kugira amarangamutima na rimwe.

Guhora mu birori


Hari abarwara indwara y’agahinda gakabije agashakira ubuhungiro mu bintu bimuhuza n’abantu, bene uwo ntashobora kubura mu birori bimuri bugufi byose, inshuti ze ziba zizi ko n’iyo wamusaba kumara icyumweru mu birori akora uko ashoboye akaboneka. Iki na cyo gishobora kuba ikimenyetso cy’indwara y’agahinda gakabije, aho umuntu adashaka kwitekerezaho ahubwo akifuza guhora afite ibindi bintu bimurangaje.

Ntushobora kuguma hamwe mu buryo bw’ibitekerezo


Nta muntu bitari byabaho kuba uri nko ku kazi cyangwa mu ishuri ugashiduka watakaye utekereza utundi tuntu. Ibi ariko hari igihe bikabya ugasanga uri gutekereza kenshi ku bintu bidafite aho bihuriye n’ibyo uri gukora, bigatuma nta n’umusaruro ugaragaza mu kazi. Iki gishobora kuba ikimenyetso cy’uko waba urwaye indwara y’agahinda gakabije ikaba yivanga mu buzima bwawe bwa buri munsi.

Ntushimira abantu, ugaragara nk’utanyurwa

Kuba umuntu yagukorera ikintu ukeneye, akagufasha mu bihe bikomeye cyangwa akakuba hafi mu bundi buryo ariko wowe ukabona umeze nk’aho ibyo bintu nta cyo bikubwiye, ni ikimenyetso cy’uko urwaye indwara y’agahinda gakabije, agahinda karagenda kakuzura muri wowe ku buryo kaguhuma amaso ntubashe no kubona ineza abandi bantu bakugirira, ibi bishobora gutuma n’incuti zigucikaho kubera gukeka ko udakunda abantu, nyamara kugenda kwazo nabyo byongera uburwayi, ariko abantu benshi ntibabasha kureba incuti zabo ngo babe bamenya ko zirwaye indwara y’agahinda gakabije ishobora no kugira ingaruka ku mibanire yabo n’abandi bantu.

Ukoresha imbaraga cyane kurusha ubwenge

Indwara y'agahinda gakabije ishobora kugabanya uburyo umuntu akoresha ubwenge bwe, usanga mu kazi kawe ukora vuba vuba kandi utaguma hamwe ariko wareba ibyo wagezeho ugasanga ntabyo kuko ubwonko buba butari kuguma hamwe ngo utekereze neza ukore ibintu by’ubwenge.

Guseka cyangwa kurira no mu gihe utabishaka cyangwa bitari ngombwa


Indwara y’agahinda gakabije ishobora gutuma ikintu kibabaje mu buryo bworoheje kikubabaza cyane bikomeye ku buryo bikubuza n’amahoro, ikintu kibabaje bikomeye cyane cyaza ntubone imbaraga zo kurira cyangwa rimwe na rimwe ukumva ntunabyitayeho. Ubu bwoko bwa depression bwitwa alexithymia. Aha umuganga yatanze urugero rw’umwe mu bo yavuraga yamubwiye ati “Igihe najyanaga abana kureba filime, narijijwe no kubona idubu ibura nyina ariko igihe umukunzi wanjye yampaga impapuro zo mu rukiko asaba ko twahagarika gukorana ubucuruzi, narasetse gusa mpita nzijugunya mu myanda”.

“DEPRESSION NI INDWARA IVURWA”

N’ubwo bishobora gutwara igihe kitari kigufi, indwara y’agahinda gakabije iravurwa kandi igakira ariko cyane cyane iyo uwivuza abigiramo uruhare akanashyiramo imbaraga. Ushobora gufashwa n’abaganga bazobereye ibijyanye n’indwara zo mu mutwe, abo ni bo bakubwira uburyo buboneye bwo kuba wakira iyo ndwara. Abantu benshi baba bumva iyo bafite agahinda kabaheranye nta kintu cyakajyana ariko hamwe no kwivuza ndetse no kugerageza gushaka umuntu w’umwizerwa wo kuganiriza, iyi ndwara ishobora gukira. Ikiza kurusha ibindi ni ugukoresha uburyo bwa kamere aho kwimenyereza imiti igabanya ububabare n’ibindi bitandukanye bikoreshwa mu koroshya iyi ndwara.

 Source: Forbes






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • moussa4 years ago
    mwavuze uburyo bwakamere .ESE nigute nabukoresha?murakoze
  • Bazubagira Emerance 6 months ago
    Ndifuza ko mwamfasha nkahura nimpuguke kuri iyi ndwara kuko muringe ndaremerewe kuko ibi bimenyetso byose ntanakimwe ntafite





Inyarwanda BACKGROUND