RFL
Kigali

TUBAMENYE: Rwibutso Claver washinze ikipe y’abato agamije gushyira mu ngiro ibyo yize ni muntu ki?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/06/2017 16:05
1


Rwibutso Claver umutoza wungirije mu ikipe ya Pepinieres FC asanzwe afite n’ikipe y’abato (AGACIRO FC) ikipe avuga ko yashinze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasomo yize muri kaminuza (Phyiscal Education and Sports).



Rwibutso w’imyaka 27 twaramusuye aho atoreza abana ku kibuga cya FERWAFA i Remera, atubwira byinshi ku buzima bwe mu mupira w’amaguru kuva yakwinjira mu mwuga wo gutoza kugeza ubu.

Dore ikiganiro twagiranye na Rwibutso Claver:

Inyarwanda: Watangira wibwira abasombyi ba INYARWANDA

Rwibutso: Nitwa Rwibutso Claver, nkabva ndi umutoza w’abana, ndetse nari n’umwe mu batoza bungirije muri Pepinieres FC turi mu cyiciro cya mbere nubwo twamanutse. Navukiye mu murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Navutse kuwa 9 Nzeli 1990. Amashuli abanza nayize i Masaka, icyiciro rusange nkigira kuri Groupe Scolaire Masaka indi myaka itatu nyiga mu ishuli rya Rusumo High School, ubu nkaba ndangije muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’uburezi aho nigaga Physical Education and Sports.

Inyarwanda: Wageze mu mwuga wo gutoza gute?

Rwibutso: Ubundi nkiri umwana muto mu kigero cy’imyaka nk’itanu (5) nakundaga umupira, dukina mu muhanda n’abandi bana kuko hari n’ikibuga cy’umupira w’amaguru, aho twigaga amashuli abanza n’ayisumbuye...nagiye mpura n’impamvu zatumaga nkomeza gukunda umupira w’amaguru.

Nyuma naje kujya nkina byisumbuyeho ubwo nigaga mu cyiciro rusange (Tronc-Commun) ariko nkomeje kubona ko bitazampira mpitamo kubireka kubera ko iwacu bansabaga amanota menshi ntari kuzajya mbona nanagiye muri gahunda zinsaba gushyira umutima ku mupira. Nigaga Imibare, ubutabire n’ibinyabuzima (Mathematics Chemistry and Biology/MCB).

Inyarwanda: Ko twumva wabaye nk’aho uhunze umupira w’amaguru, waje kuwugarukamo gute?

Rwibutso: Naje kwiga nkuko ababyeyi babinsabaga nza kugira amahirwe mbona amanota anjyana muri kaminuza. Naje kuhagera nsanga harimo amasomo ajyanye na siporo numva nibyo ngomba kwiga byanga bikunda.

Ubwo kuko nabonaga imyaka yanjye igenda yiyongera nahise nigira inama yo kujya kwimenyereza umwuga wo gutoza. Nagiye mu ikipe ya United y’i Remera mu 2012, turatangirana. Icyo gihe habayeho amahugurwa y’abatoza basanzwe mu kazi nkajya njya kureba uko babikora ni naho nahuriye na Mashami Vincent.

Inyarwanda: Kumenyana na Mashami Vincent byaguhaye uwuhe musaruro icyo gihe?

Rwibutso: Icyo gihe yaraje turaganira ambaza niba nsanzwe ntoza, ndamubwira. Yahise ampuza na Nyakwigendera Kalisa Mourinho kuko yari afite ikipe yari ikomeye (Esperence FC) y’i Remera. Icyo gihe Kalisa yari avuye muri Police FC aho yari yungirije Sam Ssimbwe. Mashami anjyana yo turahura, turaganira ambaza amasaha najya mboneka nkaza kumufasha gutoza Esperence FC mu mpera za 2012.

Rwibutso Claver  ubwo Pepinieres FC yakinaga na Rayon Sports mu mukino wa shampiyona (Kiwshyura) bakanganya ibitego 2-2

Rwibutso Claver  ubwo Pepinieres FC yakinaga na Rayon Sports mu mukino wa shampiyona wo kwishyura bakanganya ibitego 2-2

Esperence FC nayinjiyemo turakorana, anyigisha uko batoza anamfasha kunshakira amahugurwa muri FERWAFA. Naje kwandika ibaruwa arayinjyanira kuko hari Abongereza bari baje guhugura abatoza muri gahunda ya “Training Changing Life”, amahugurwa yarebaga imitoreze y’abana.

Nyuma gato Kalisa yahise ajya kuba umutoza wungirije mu ikipe ya FC Amagaju. Bahise bazana uwitwa Didier (Unayitoza ubu) ngo dukorane nubwo bitatinze ko mparamba.

Inyarwanda: Uvuye muri Esperence FC wahise ugana he?

Rwibutso: Naje guhuza na Mateso wari ufite ikipe y’abato ya AS Kigali, ndagenda turakorana. Gusa kuko n’ubundi Mashami twahoraga tuvugana, naje kumubwira ko numva nifuza gushaka nk’ikipe y’icyiciro cya kabiri nkipima nkareba ko nakwifasha ikipe ndi njyenyine.

Yaje kumwbira ko bitakunda ko nifasha ikipe kuko ngo imyaka nari mfite itari buhure n’akazi ikipe iha umutoza haba mu kumurushya no kwihangana. Yangiriye inama ko niba nshaka ko nahatana n’andi makipe, nagenda ngasaba gutoza ikipe ya kaminuza nigamo.

 Inayarwanda: Amaze kukubwira ko wajya gusaba gutoza ikipe ya kaminuza, warabikoze?

Rwibutso: Naragiye nandikira ubuyobozi bwa kaminuza mbasaba ko bampa ngatoza ikipe y’ikigo ariko babanza kubyanga bambwira ko batanyemerera gutoza abantu tunganya imyaka.

Inyarwanda: Ubwo bimaze kwanga se wahise ufata uwuhe mwanzuro?

Rwibutso: Naje kubinginga mbasaba ko bandeka nkikorera nk’umukorera bushake (Volunteer Coach) kuko njye nari nizeye ko nzabibasha kuko abenshi mu banyeshuli bari banzi ko ndi umutoza. Nibo nyuma baje kunyemerera ndatoza babonye ko mbishoboye barandeka ndakora muri izo mpera za 2013.

Muri uwo mwaka nibwo Seninga Innocent yatozaga Isonga FC hariya ku kibuga cya FERWAFA, nawe tuba turamenyanye tukajya tuganira nsanga nawe amasomo nigaga  we yarayize.

Inyarwanda: Kumenyana na Seninga Innocent se byo byaje gutanga iki?

Rwibutso: Icyo gihe mu Isonga FC harimo abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 naje kubasaba umukino wa gishuti tujya muri KIE dukina umukino wa gishuti badutsinda ibitego 4-0, ikipe yari irimo Manishimwe Djabel.

Bitewe nuko nabonaga muri KIE nta ntumbero ihari ko nabona amasezerano, nibwo mu 2014 nahise mpitira mu ikipe ya Pepinieres FC ubwo yatozwaga na Cox Mule kuko uwari umwungirije (Bobo) yari yamaze kugenda. Kuko nashakaga kujya muri Gasabo FC, naje guhura na Cox Mule ambwira ko naza tugakorana nta kibazo.

Inyarwanda: Cox Mule mwakoranye gute?

Rwibutso: Cox Mule twakoranye neza kuko twatoje imikino nk’ine (4) birangira Pepinieres FC ije mu makipe ane ya mbere. Icyo gihe nahise njya gukora ibizamini ku ishuli. Mvuye mu bizamini nasanze Cox yaratashye iwabo muri Kenya, biba ngombwa ko umukino twari gukina na Sec Academy arinjye ntoza biranampira mbatsinda igitego 1-0.

Inyarwanda: Umaze gutsinda uwo mukino, Munyankumburwa Jean Marie nyiri ikipe nta kintu yaguhaye cyo kugushimira?

Rwibutso: Buriya rero Munyankumburwa mufata nk’umubyeyi kuko hari byinshi yagiye amfasha biruta kuba wenda n’umuntu tuvukana yabyigomwa. Yarampamagaye ambwira ko bitewe nuko nkiri ku ntebe y’ishuli, bitumye agiye kuzana undi mutoza (mukuru) nkazajya mwungiriza. Yanzaniye Jean Paul Muhoza nsanga nari muzi mu ikipe ya Unity.

Rwibutso Claver

Rwibutso Claver ubwo biteguraga umukino bari bwakiremo Police FC mu mikino ibanza ya shampiyona 2016-2017 

Inyarwanda: Wowe na Muhoza ni akahe kazi mwakoreye Pepinieres mu mwaka w’imikino 2015-2016 mwayihawemo?

Rwibutso: Twaje gukora uko dushoboye ikipe izamuka mu cyiciro cya mbere. Gusa wenda icyo twashomye nuko abayobozi b’ikipe batatujugunye kuko batubwiye ko bazatureka ahubwo bakatuzaniraho umutoza ufite ubunararibonye. Batuzaniye Kayiranga Jean Baptiste dukorana neza cyane kuko yari adusanze mu ikipe. Twakomeje kumwungiriza icyo gihe Muhoza Jean Paul yari amwungirije bya hafi naho njye ndebana n’akazi ko kongera ingufu z’abakinnyi. Ntabwo twakomezanyije na Kayiranga kuko yahise agenda.

Inyarwanda: Iyo urebye ubona abatoza mwasigaye nyuma y’igenda rya Kayiranga mwarayimariye iki?

Rwibutso: Mu bigaragara ikipe yari iri ahantu habi ariko sinavuga ko nta kintu twakoze. Urebye mu mikino twakinnye na APR FC na Rayon Sports nk’amakipe akomeye ntabwo twagiye tugayika cyane kuko nka APR FC mu mikino yo kwishyura twaranganyije cyo kimwe na Rayon Sports.

Ibi bigaragaza ko kabone nubwo twabaga turi ku mwanya mubi tutari dufite imikinire mibi cyane. Ikindi navuga cyemeza ko tutari hasi cyane, twatanze abakinnyi babiri mu ikipe y’igihugu ndetse umwe (Mugisha Gilbert) yaviriyemo mu bakinnyi 25 muri 41 bari bahamagawe. Ndumva rero twarakoze uko twari dushoboye kuko hari n’amakipe yari aturi imbere atigeze azana umukinnyi mu Mavubi.

Inyarwanda: Dukunze kukubona utoza ikipe y’abato “Agaciro Football Academy”, ni iyawe, ni iyande ese yaje ite?

Rwibutso: Agaciro uburyo yaje byari mu buryo bwo kwihesha agaciro muri njye ni nayo mpamvu nayise gutyo. Nari maze igihe nzenguruka amakipe menshi ariko nkabona n’ubundi simbona umwanya usesuye wo kuba nashyira mu bikorwa ibyo niga mu buryo nifuza.

Naje kwigira inama yo kuba nashinga ikipe kuko nari maze kumenya icyo bisaba n’inzira bicamo. Niyo mpamvu nayishinze kugira ngo nubake umwuga wanjye nshingiye ku byanjye muri Kamena 2015.

Icyo gihe nahise niyemeza kubifatanya no kungiriza muri Pepinieres FC ndetse n’amasomo.

Inyarwanda: Tuganirize imvune n’umugogoro wo gushinga ikipe?

Rwibutso: Gushinga ikipe ntabwo ari ibintu wakora utabikunze kuko n’abakire bafite amafaranga menshi usanga babitinya cyangwa banabikora bikanga. Njyewe rero nayishinze niyemeje kuruha no kwihangana ngamije kurwanya ko rimwe nazirukanwa nkabura aho nagana.

Inyarwanda: Iriya kipe se ni wowe ireba wenyine cyangwa hari abandi mufatanya?

Rwibutso: Bitewe nuko nari mfite inshingano zirenze imwe haba kwiga no muri Pepinieres FC, naje kwisunga Rutaganda Serge Christian, aremera aramfasha mu gihe ntahari akaza akamfasha gushyira ikipe kuri gahunda. Byabaye ngombwa ko duhitamo kumugira perezida w’ikipe kuko yahise anaduha imyenda y’abana (Jerseys) mbese bigaragara ko ari umugabo wazagira icyo adufasha.

Inyarwanda: Mu gihe Agaciro Football Academy imaze, yaba imaze kugira abana mutanga mu yandi makipe?

Rwibutso: Ubu navuga ko bitaraba ku rwego rwiza ariko ubu dufite umwana umwe uba mu Busuwisi n’undi umwe ukina muri Gasabo FC. Ubu bitewe nuko abenshi muri bo bariga bityo ugasanga kugira ngo bakorere hamwe bitugora kandi ntitwakora ikosa ryo kubakura mu ishuli.

Inyarwanda: Ese abo bana baba biga mu bigo ariko bafite impano, ibigo bibafasha iki?

Rwibutso: Ibyinshi mu bigo abana bigaho usanga hari imikoranire tugirana aho usanga abana bashobora kwiga batishyura bityo ugasanga abana bagize umuhate wo kwiga banakina.

Inyarwanda: Ni ibihe byiciro mufite mu ikipe yanyu?

Rwibutso: Dufitemo ibyiciro bitatu; harimo abana batarengeje imyaka 12, abatarengeje imyaka 15 n’abatarenge imyaka 17.

pepiniere fc

Ubwo Kayiranga yari amaze kugenda, Muhoza Jean Paul (Ubanza iburyo) yabaye  umutoza mukuru, Gihana Safari (hagati) ni umutoza w'abazamu na Rwibutso Claver (ubanza ibumoso) arahita aba umutoza wungirije muri Pepiniere FC

Rwibutso Claver (Ibumoso) na Muhoza Jean Paul (Iburyo) ku mukino banganyijemo an Rayon Sports ibitego 2-2

Rwibutso Claver (Ibumoso) na Muhoza Jean Paul (Iburyo) ku mukino banganyijemo an Rayon Sports ibitego 2-2

Rwibutso Claver  atanga amabwiriza

Rwibutso Claver  atanga amabwiriza 

AMAFOTO AGARAGAZA ABANA BAKINIRA AGACIRO FOOTBALL ACADEMY BARI MU MYITOZO:

Abana bishyuhsya

Abana bishyushya

Abana bari munsi y'imyaka 12 bimnyereza kwiruka ku mupira

Abana bari munsi y'imyaka 12 bimenyereza kwiruka ku mupira

Abana

Uyu mwana araca mu makoni yihutana umupira

Rwibutso Claver  atoza abana b'Agaciro Football Academy ku kibuga cya FERWAFA

Rwibutso Claver atoza abana b'Agaciro Football Academy ku kibuga cya FERWAFA

Rwibutso Claver  abashyira kuri gahunda

Rwibutso Claver abashyira kuri gahunda 

Abana mu mbaraga nke baba bafite barasatirana nk'uko bakuru babo bigenda

Abana mu mbaraga nke baba bafite barasatirana nk'uko bakuru babo bigenda

Gucenga nabyo barabigira ku buryo umwe acenga undi akabura aho yerecyeza

Gucenga nabyo barabigira ku buryo umwe acenga undi akabura aho yerecyeza

Umwana agenda yihuta ku mvuduko adasiga umupira

Umwana agenda yihuta ku mvuduko adasiga umupira

Umunyezamu

Umunyezamu

Uyu mwana yitoza muri barutahizamu

Uyu mwana yitoza muri barutahizamu 

Uyu mwana akina hagati

Uyu mwana akina hagati  mu kibuga 

Rwibutso Claver mu myitozo

Rwibutso Claver mu myitozo

Imyitozo irimbanyije

Imyitozo irimbanyije

Abana bitoza izamu

Abana bitoza izamu

Rwibutso Claver  atera amashoti agana mu izamu

Rwibutso Claver  atera amashoti agana mu izamu

Abana

Abana bakina hagati yabo

Abana bakina hagati yabo 

Abana bitoza kwiruka

Abana bitoza kwiruka 

Rwibutso Claver  yereka abana icyo gukora

Rwibutso Claver  yereka abana icyo gukora

.....yereka abana ibyo bagomba gukora 

...yereka abana ibyo bagomba gukora

Rwibutso Claver yemeza ko gutoza abana ari ibintu akunda atazareka vuba

Rwibutso Claver yemeza ko gutoza abana ari ibintu akunda atazareka vuba

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Florence6 years ago
    Courage bro abo bana bahe kumasomo kandi na ka dietetic ntukakibagirwe ningenzi.





Inyarwanda BACKGROUND