RFL
Kigali

APR FC yatsinze Bugesera FC y’abakinnyi 10, Kanyankore avuga ko umusifuzi yakabije ibihano-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/06/2017 21:49
0


Ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa kimwe cya kane cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro waberaga i Nyamata mu Bugesera kuri uyu wa Mbere. Bizimana Djihad na Nshuti Innocent ni bo bakuye APR FC mu Karere ka Bugesera.



Ni umukino Jimmy Mulisa yari yateguye anakora ibyo abantu batari biteze mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga kuko Rusheshangoga Michel usanzwe akina inyuma ku ruhande rw’iburyo, yabanje mu kibuga akina mu mutima w’ubwugarizi afatanya na Nsabimana Aimable ari nako na Bizimana Djihad yatangiye akina hagati ariko aca ku ruhande rw’iburyo ahitwa kuri karindwi (Right-Wing).

Ku munota wa 25’  w’umukino ni bwo Bizimana Djihad yinjizaga penaliti yaturutse ku ikosa ryakozwe na Muhire Anicet bita Gasongo ubwo yategaga Nshuti Innocent wari uzamukanye umupira yari ahawe na Sibomana Patrick Pappy. Igitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa 55’ gitsinzwe na Nshuti Innocent wacitse abugarira ba Bugesera FC.

Muhire Anicet Gasongo yahawe ikarita itukura asohoka mu kibuga biba ngombwa ko Kanyankore Gilbert akora impinduka akinjiza Rucogoza Aimable Mambo ukina mu bwugarizi bigahita biba ngombwa ko akuramo Iradukunda Jean Bertrand wakinaga asatira.

Ikipe ya APR FC yakoze amakosa 14 yatumye Bugesera FC itera imipira 14 y’imiterekano (Free-Kicks) mu gihe Bugesera FC yari mu rugo yakoze amakosa arindwi (7) bityo APR FC ikayahanisha imipira y’imiterekano. APR FC yabonye koruneri enye (4) kuri imwe (1) ya Bugesera FC.

Mu gusimbuza, Kanyankore yakuyemo Guindo Abdallah ashyiramo Mbonigena Eric ku munota wa 58’. Ku ruhande rwa APR FC, Bigirimana Issa yasimbuye Sibomana Patrick Pappy ubwo hari hagiye gutangira igice cya kabiri, Twizerimana Onesme asimbura Hakizimana Muhadjili ku munota wa 71’ naho Sekamana Maxime asimbura Mukunzi Yannick ku munota wa 75’ w’umukino.

Mu guhana amakosa yakorewe mu kibuga, Samson Ikechukwu wa Bugesera FC yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yari akoreye Rusheshangoga Michel.

Ku ruhande rwa APR FC, Yannick Mukunzi yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye kuri Mugenzi Bienvenue wahoze muri APR FC naho Twizerimana Onesme we yayihawe azira ko yakiniye nabi Jean Bosco Uwacu.

Nyuma y’umukino, Kanyankore Gilbert Yaounde unaheruka mu ikipe ya APR FC nk’umutoza, yabwiye abanyamakuru ko kuba bakinanaga na APR FC baheruka gutsinda muri shampiyona, yashakaga intsinzi ariko ko n’umusifuzi yihanukiriye mu kubaha ikarita itukura. Kanyankore Gilbert yagize ati:

Njyewe mu buzima bw’umupira sinkunda kuvuga ku makosa y’abasifuzi. Hari abantu bayavuga babizi neza, icyakora navuga ko yihanukiriye. Yihanukiriye cyane kuko usibye n’umwanya yayitangiyeho na ririya kosa ntabwo ryari ikarita y’umutuku. Iyo atanga penaliti akamuha umuhondo nari kubyemera ariko guhita amuha umutuku yihanukuriye cyane.

Uyu mutoza avuga ko kandi ari nayo mpamvu bamwe bakunda gutuka abasifuzi ko bagira ikintu cyo kwibira amakipe kuko ngo bakora amakosa adakenewe cyane baryamira amakipe.

“Niyo mpamvu bakunda no kubatuka (Abasifuzi). Babatuka babavuga ko babera cyangwa  iki… ariko bakora amakosa adakenewe. Buriya rero yaturyamiye cyane byanatugabanyirije imbaraga kandi byabonetse”. Kanyankore Gilbert aganira n’abanyamakuru.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Mbere, ikipe ya AS Kigali yaguye miswi n’Amagaju FC banganya igitego 1-1 mu mukino wabereye i Nyamagabe.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Bugesera FC: Kwizera Olivier (GK),Uwacu Jean Bosco,Mugabo Ismael, Turatsinze Hertier, Muhire Anicet(Gasongo), Nzabanita David (C), Iradukunda Bertrand, Bigirimana Shaban, Ikecukwu Samson, Ssentongo Faruk, Guindo Abdallah

APR FC:Kimenyi Yves (GK), Ngabonziza Albert (C), Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Mukunzi Yannick, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Sibomana Patrikc Nshuti Innocent

Bizimana Djihad ahetse Nshuti Innocent abasore batsindiye APR FC

Bizimana Djihad ahetse Nshuti Innocent abasore batsindiye APR FC

Bizimana Djihad yiruka asanga abadfana nyuma yo kureba mu rucundura

Bizimana Djihad yiruka asanga abafana nyuma yo kureba mu rucundura

Abakinnyi ba APR FC bashimira abafana

Abakinnyi ba APR FC bashimira abafana

Nshuti Innocent amaze kuboan igitego ku munota wa 55'

Nshuti Innocent amaze kubona igitego ku munota wa 55'

 Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego bonewe na Nshuti Innocent

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego babonewe na Nshuti Innocent

Areba aho abayobozi bari bicaye avuga ati" APR FC ku mutima Bwana bayobozi"

Areba aho abayobozi bari bicaye avuga ati" APR FC ku mutima Bwana bayoboziiiii"!!!!!!!

Ingabo z'igihugu

Ingabo z'igihugu zari zaje gushyigikira APR FC

11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

APR FC

11 ba APR FC babanje mu kibuga

Intebe y'abatoza n'abasimbura  ba Bugesera FC

Intebe y'abatoza n'abasimbura ba Bugesera FC

Intebe y'abatoza n'abasimbura  ba APR FC

Intebe y'abatoza n'abasimbura ba APR FC

Abasimbura ba APR FC

Abasimbura ba APR FC

Mashami Vincent umutoza wungirije w'Amavubi wanatoje APR FC na Bugesera FC

Mashami Vincent (hagati) umutoza wungirije w'Amavubi wanatoje APR FC na Bugesera FC

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Guindo Abdallah ashaka inzira igana izamu

Guindo Abdallah ashaka inzira igana izamu aciye kuri Hakizimana Muhadjili

Kimenyi Yves umunyezamu APR FC iri gucungiraho muri iyi minsi yari mu mkirere ashaka umupira

Kimenyi Yves umunyezamu APR FC iri gucungiraho muri iyi minsi yari mu kirere ashaka umupira

Samson Ikechukwu ashaka igitego aciye kuri Nsabimana Aimable

Samson Ikechukwu ashaka igitego aciye kuri Nsabimana Aimable

 Yannick Mukunzi agenzura umupira

 Yannick Mukunzi agenzura umupira

Imanishimwe Emmanuel agorana na Farouk Ruhinda Saifi

Imanishimwe Emmanuel agorana na Farouk Ruhinda Saifi

Amucitse amufata umwenda arakurura

Amucitse amufata umwenda arakurura....

..Biranga aramucika

..Biranga aramucika

Rusheshangoga Michel hasi na Samson Ikechukwu

Rusheshangoga Michel hasi na Samson Ikechukwu

Rusheshangoga Michel yakinaga mu mutima w'ubwugarizi

Rusheshangoga Michel yakinaga mu mutima w'ubwugarizi

Abakinnyi barangamiye umupira

Abakinnyi barangamiye umupira 

Nsabimana Aimable  na Samson Ikechukwu mu kirere

Nsabimana Aimable na Samson Ikechukwu mu kirere

Iradukunda Jean Bertrand ashaka inzira

Iradukunda Jean Bertrand ashaka inzira 

Rusheshangoga Michel aca bugufi yugarira

Rusheshangoga Michel aca bugufi yugarira

Muhire Anicet amaze kumenyeshwa ko asohoka mu kibug amaze guhabwa ikarita itukura

Muhire Anicet amaze kumenyeshwa ko asohoka mu kibuga amaze guhabwa ikarita itukura

Muhire Anicet

Muhire Anicet asindagizwa ngo asohoke

Muhire Anicet yicaye mu bafana

Muhire Anicet yicaye mu bafana

Mu kibuga cya Bugesera FC ivumbi riba ritumuka

Mu kibuga cya Bugesera FC ivumbi riba ritumuka 

Iradukunda Jean Bertrand yahise avamo asimburwa na Rucogoza Aimable Mambo ukina yugarira

Iradukunda Jean Bertrand yahise avamo asimburwa na Rucogoza Aimable Mambo ukina yugarira

Abafana ba APR FC

 Abafana ba APR FC

Samson Ikechukwu rutahizamu wa Bugesera FC niwe uzi ko yakiniye ku kibuga kibi

Samson Ikechukwu rutahizamu wa Bugesera FC ni we uzi ko yakiniye ku kibuga kibi

Ivumbi rimaze kuba ryinshi nibwo Issa Bigirimana yari ageze mu kibuga

Ivumbi rimaze kuba ryinshi nibwo Issa Bigirimana yari ageze mu kibuga

Yannick Mukunzi hasi amaze kugira ikibazo cy'imvune

Yannick Mukunzi hasi amaze kugira ikibazo cy'imvune

Yannick Mukunzi ajyanwa hanze

Yannick Mukunzi ajyanwa hanze

Ikikubwira ko umukino urangiye nuko ikibuga cya Bugesera FC ubona cyuzuye abafana

abafana

Ikikubwira ko umukino urangiye nuko ikibuga cya Bugesera FC ubona cyuzuye abafana

Dore uko gahunda y'imikino ibanza muri ¼ irangiye

Ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2017

-Police FC 0-2 Rayon Sports 

-FC Marines 1-1 Espoir FC 

Kuwa Mbere tariki 19 Kamena 2017

-Amagaju FC 1-1 AS Kigali 

-Bugesera FC 0-2 APR FC 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND