Venus na Serena Williams ni abavandimwe bakina umukino wa Tennis ndetse bafatwa nk’abagore ba mbere muri uyu mukino ku isi hose. Se ubabyara Richard Williams yasabye gatanya n’umugore bamaranye imyaka 7 amushinja gushaka kwikubira imitungo ye.
Richard Williams w’imyaka 75 yagejeje ikirego cya gatanya mu rukiko rwa Florida ashinja umugore we Lakeisha Williams w’imyaka 38 gukoresha rwihishwa inyandiko akanigana umukono we mu kwiha uburenganzira ku mitungo ye imwe n’imwe akayiyandikishaho.
Lakeisha na Richard bafitanye umwana w'imyaka 5, Dylan Williams
Uretse ibyo kandi, uyu musaza avuga ko uyu mugore we ari umusinzi ndetse ngo abana mu nzu n’umuntu ukekwaho ibyaha bikomeye by’ubujura bityo umwana wabo w’imyaka 5 akaba ashobora kubigiriramo ibyago. Uyu mugore kandi ngo yagiye yitiza imbunda z’uyu musaza nta burenganzira yabimuhereye.
Bagiye gutandukana bari bamaranye imyaka 7 babanye byemewe n'amategeko
Ku ruhande rwa Lakeisha ngo uyu musaza ibyo amushinja byose ni ibinyoma ndetse ngo yiteguye kumunyomoza mu rukiko. Yanongeyeho ko ibi byose Richard Williams amushinja ari uguhunga inshingano zo gutanga indezo y’umwana n’andi mafaranga ahabwa umuntu nyuma yo gutandukana kw’abashakanye (alimony). Anamushinja kandi kuba umunyamahane no gukunda imbunda cyane ari nabyo byatumye amwiba iyo mu bwoko bwa AK-47 atinya ko yayikoresha akabagirira nabi n’umwana we.
Serena na Venus Williams bari kumwe na nyina Oracene watandukanye na se muri 2002.
Uyu mugore yari uwa 3 Richard Williams ashatse, yashatse bwa mbere muri 1965 n’uwitwa Betty Johnson, baje gutandukana muri 1973. Muri 1979 yahuye na Oracene Price ari na we babyaranye Serena na Venus Williams. Yaje gutandukana nawe muri 2002 ahita akundana na Lakeisha bari kwaka gatanya ubu.
Richard Williams ni we watoje abakobwa be umukino wa Tennis
Bivugwa kandi ko ajya gutandukana na nyina wa ba Serena na Venus Williams, ibizamini byo kwa muganga byari byagaragaje ko yamuvunnye imbavu ebyiri gusa ntiyigeze abifungirwa. Uyu musaza ni we watoje abakobwa be bombi umukino wa Tennis none ubu ni ibirangirire muri uyu mukino.
SRC: Dailymail, TMZ
TANGA IGITECYEREZO