RFL
Kigali

Ku myaka 75, se wa Serena na Venus Williams yasabye gatanya

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/06/2017 15:08
0


Venus na Serena Williams ni abavandimwe bakina umukino wa Tennis ndetse bafatwa nk’abagore ba mbere muri uyu mukino ku isi hose. Se ubabyara Richard Williams yasabye gatanya n’umugore bamaranye imyaka 7 amushinja gushaka kwikubira imitungo ye.



Richard Williams w’imyaka 75 yagejeje ikirego cya gatanya mu rukiko rwa Florida ashinja umugore we Lakeisha Williams w’imyaka 38 gukoresha rwihishwa inyandiko akanigana umukono we mu kwiha uburenganzira ku mitungo ye imwe n’imwe akayiyandikishaho.

Richard Williams, tennis champs Serena and Venus Williams' 75-year-old father, has filed for divorce from his much younger wife Lakeisha in West Palm Beach, Florida.  He claims she moved out last year and left their now 5-year-old son, Dylan, in his exclusive care

Lakeisha na Richard bafitanye umwana w'imyaka 5, Dylan Williams

Uretse ibyo kandi, uyu musaza avuga ko uyu mugore we ari umusinzi ndetse ngo abana mu nzu n’umuntu ukekwaho ibyaha bikomeye by’ubujura bityo umwana wabo w’imyaka 5 akaba ashobora kubigiriramo ibyago. Uyu mugore kandi ngo yagiye yitiza imbunda z’uyu musaza nta burenganzira yabimuhereye.

Williams also alleges Lakeisha left him for 'a new person' who has 'serious criminal, felony charges pending who could impose a danger to the minor child,' the document reads.

Bagiye gutandukana bari bamaranye imyaka 7 babanye byemewe n'amategeko

Ku ruhande rwa Lakeisha ngo uyu musaza ibyo amushinja byose ni ibinyoma ndetse ngo yiteguye kumunyomoza mu rukiko. Yanongeyeho ko ibi byose Richard Williams amushinja ari uguhunga inshingano zo gutanga indezo y’umwana n’andi mafaranga ahabwa umuntu nyuma yo gutandukana kw’abashakanye (alimony). Anamushinja kandi kuba umunyamahane no gukunda imbunda cyane ari nabyo byatumye amwiba iyo mu bwoko bwa AK-47 atinya ko yayikoresha akabagirira nabi n’umwana we.

Richard divorced Oracene Price, above with Serena (left) and Venus in 2002 after a police report with allegations of domestic abuse popped up in Florida. Oracene suffered three broken ribs but Richard was never charged criminally in connection with alleged crimes

Serena na Venus Williams bari kumwe na nyina Oracene watandukanye na se muri 2002.

Uyu mugore yari uwa 3 Richard Williams ashatse, yashatse bwa mbere muri 1965 n’uwitwa Betty Johnson, baje gutandukana muri 1973. Muri 1979 yahuye na Oracene Price ari na we babyaranye Serena na Venus Williams. Yaje gutandukana nawe muri 2002 ahita akundana na Lakeisha bari kwaka gatanya ubu.

Image result for Serena and venus williams with their dad

Richard Williams ni we watoje abakobwa be umukino wa Tennis

Bivugwa kandi ko ajya gutandukana na nyina wa ba Serena na Venus Williams, ibizamini byo kwa muganga byari byagaragaje ko yamuvunnye imbavu ebyiri gusa ntiyigeze abifungirwa. Uyu musaza ni we watoje abakobwa be bombi umukino wa Tennis none ubu ni ibirangirire muri uyu mukino.

SRC: Dailymail, TMZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND