RFL
Kigali

Maputo:Serge Iyamuremye yatumiye Israel Mbonyi na Adrien mu gitaramo azamurikiramo iyerekwa rya Rwandan Praise

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/06/2017 8:22
1


Serge Iyamuremye ni umuhanzi nyarwanda wagize iyerekwa rya Rwandan Praise, igitaramo gikomeye kiri ku rwego mpuzamahanga kizajya gihuza abaramyi bo mu Rwanda n’abo hanze bagahurira mu mugoroba wo kuramya Imana.



'Rwandan Praise’ izamurikirwa mu gitaramo gikomeye ‘International Live concert’ cyateguwe na Serge Iyamuremye, kizabera Maputo mu murwa mukuru wa Mozambique tariki 30/07/2017. Serge Iyamuremye ukunzwe mu ndirimbo Arampagije, Amashimwe,Nta wundi nambaza,Nzaririmba Hoziana n'izindi, muri iki gitaramo ari gutegura azaba ari kumwe na Israel Mbonyi uzaturuka mu Rwanda na Adrien Misigaro uzaturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Serge Iyamuremye yagize ati:

Kuri iyi nshuro nifuza kubanza nkakorana Israel Mbonyi nkakorana na Adrien Misigaro ariko ahandi tuzahindura dufate abahanzi batandukanye uko Umwuka Wera azagenda adushoboza.Rwandan Praise ni iyerekwa ryagutse nagize,kugeza ubu Rwandan Praise igeze ku rundi rwego, Imana yaradufashije kubw’ubuntu bwayo turabona umurimo wayo Imana iri kuwagura kandi mu by’ukuri turabona ari ibintu Imana ishyigikiye kuko turi kubona abantu,Imana yaduciriye inzira mu bihugu bitandukanye abantu bishimiye cyane kudufasha no kudushyigikira ni yo mpamvu rero tugiye gutangirira Rwandan Praise this time i Maputo.

Image result for Umuhanzi Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye wagize iyerekwa rya 'Rwandan Praise'

Nyuma y’iki gitaramo kizahuza Serge Iyamuremye n’abandi bahanzi bakomeye bo mu Rwanda, Serge Iyamuremye yabwiye Inyarwanda.com ko mu minsi ya vuba ateganya kuzamurikira Rwandan Praise i Kigali. Rwandan Praise yatangijwe na Serge Iyamurenye izajya iba buri mwaka ibere mu Rwanda no mu bindi bihugu.

Iki gikorwa kiri ku rwego mpuzamahanga, kizajya gihuza abaramyi batandukanye ba hano mu Rwanda ndetse n’abandi bavuye hanze batumiwe na Serge, bahurire mu mugoraba w’amateka wo kuramya Imana no kuyihimbaza nkuko Joyous celebration yo muri Afrika y'Epfo ikora, kimwe n’abandi bantu benshi bakomeye ku isi bakora muri buriya buryo butandukanye. Kuri ubu Serge Iyamuremye ageze kure imyiteguro y’iki gitaramo gikomeye agiye guhuriramo na Israel Mbonyi na Adrien Misigaro. 

Image result for Umuhanzi Israel Mbonyi

Israel Mbonyi azafatanya na Serge Iyamuremye kuramya Imana

Adrien Misigaro

Adrien Misigaro azaba ari muri iki gitaramo cyateguwe na Serge

Serge Iyamuremye

REBA HANO 'AMASHIMWE' YA SERGE IYAMUREMYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Olivier Costa6 years ago
    Yup turabyishimiye twe dutuye hano I Maputo mutubwire aho kizabera kbs Kuko Maputo ninini wallah !!Turahabaye pe!!!





Inyarwanda BACKGROUND