RFL
Kigali

Perezida Kagame arasaba abanyarwanda gutinyuka Polisi bakayibonamo bakayigana igihe cyose bafite icyo yabakemurira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/06/2017 18:05
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasabye Abanyarwanda gutinyuka Polisi, kuyiyumvamo, kuyizera no kuyigana igihe cyose bafite icyo yabakemurira.



Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa 16 Kamena 2017 mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 17 Polisi y’u Rwanda imaze ishyizweho wabereye kuri Sitade ya Kigali, i Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge.

Polisi y’u Rwanda yashyizweho ku wa 16 Kamena 2000 ihuje inzego eshatu; ari zo: Gendarmerie (Jendarumeri),Polisi Kominali ( Police Communale), n’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwabarizwaga muri Minisiteri y’Ubutabera. Insanganyamatsiko y’Isabukuru y’imyaka 17 ya Polisi y’u Rwanda igira iti,"Imyaka 17 y’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu iterambere n’umutekano birambye."

Umuhango wo kwizihiza Isabukuru yayo wabanjirijwe n’undi wo kwambika impeta abasore n’inkumi 363 bashyizwe mu rwego rwa ab'abofisiye bato ba Polisi y’u Rwanda nyuma yo kurangiza amasomo mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana. Icyo cyiciro cya cyenda kirimo 33 b’igitsina gore. Abo bofisiye batangiye amasomo ku wa 31 Kanama umwaka ushize.

Umukuru w’Igihugu yatangiye ijambo yagejeje ku baje kwifatanya na Polisi kwizihiza Isabukuru yayo ayifuriza Isabukuru nziza y’imyaka 17 imaze ishyizweho. Yagize ati,"Birumvikana ko Polisi yacu y’igihugu ikiri ntoya.Imyaka 17 gusa ni mike.Irakiyubaka. Ariko ndagira ngo mbashimire imirimo myiza ikorwa, harimo no gukomeza kwiyubaka.Ndashimira kandi Abanyacyubahiro bandi muri hano kubera ubufatanye bw’imirimo na none igenda neza igihe twuzuzanya n’inshingano Polisi y’igihugu idukorera." Yakomeje agira ati:

Abofisiye  bahawe impeta namwe uyu munsi turabifuriza akazi keza,turabashimira akazi mwakoze mu gihe cy’amahugurwa n’ubu kandi imirimo nyayo ubu akaba ari ho igiye gutangira, turizera na none ko muzakoresha ibyo mwize , ibyo mwahuguriwe muri iki gihe cyose mumaze mu mahugurwa.Ndagira ngo nshimire abaturage bose b’igihugu cyacu ndetse n’inzego zindi zavuzwe harimo n’abishyize hamwe kugira ngo buzuzanye na Polisi y’igihugu mu nshingano ifite yo kubungabunga umutekano no kubahiriza amategeko no kurwanya ibyaha muri rusange.

Aba ni abapolisi basoje amahugurwa

Perezida Paul Kagame yakomeje impanuro ze agira ati,"Polisi ubwayo nta byinshi ishobora kugeraho yonyine. Akazi ka Polisi kagenda neza kurushaho iyo ifatanyije n’Abanyarwanda n’Abaturarwanda. Izo nzego zagiye zishyirwaho ni ugufasha kunoza iyo mirimo kugira ngo bigende neza. Turabibashimira rero abari muri izo nzego zose."

Yagize kandi ati, "Igihugu cyacu ni amateka tugenda twubakiraho, tugenda twigiraho mu nzira turimo n’aho tuganisha mu kucyubaka. Mu kubaka igihugu cyacu; iterambere, imibereho myiza y’abaturage ntibyagerwaho hatariho umutekano. Umutekano ni wo shingiro rya byose. Iyo hari umutekano, buri wese ashobora gukora igihe ashakiye, agakora icyo ashatse, agakorana na mugenzi we; abantu bagakora bashyize umutima hamwe.

Ni wo twifuriza Abanyarwanda,  ni  na yo mpamvu dukomeza kubaka izi nzego no kubaka ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage. Ibyo rero ni ihame, ni ryo tugenderaho, ni ryo twifuza, kandi ni byo tugira ngo buri wese akore aganishaho."

Amwe mu mafoto yaranze ibi birori


Byari ibyishimo bikomeye

Hari abayobozi bakuru b'igihugu biganjemo abayobozi bakuru ba Polisi y'u Rwanda

Aba bana bato basusurukije abitabiriye ibi birori

Src: Police.gov.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND