Umuhanzikazi Mama Zulu wari umaze igihe kinini adashyira hanze indirimbo nshya, agarukanye imbaraga nyinshi mu muziki we ndetse asogongeza abakunzi be kuri album ya kabiri y’amashusho yise’Iraje idutabare’ amaze iminsi ahugiyeho.
‘Iraje idutabare’ ni album ya kabiri ya Mama Zulu igizwe n’indirimbo 8 zigaragaza amashusho. Yagize ati: “Gahunda nzanye nyuma y’iki gihe nari maze ntaheruka gusohora indirimbo, nakoze indirimbo 8 z’amajwi n’amashusho nabikoreye rimwe ntabwo nigeze murika album yanjye ya’amajwi, ubu muri macye izo ndirimbo 8 zabonetse.”
Zaninka Joseline uzwi nka Mama Zulu ufatanya umuziki n'umwuga wa sinema yabajijwe na Inyarwanda.com gahunda ateganya kugira ngo izi ndirimbo ze nshya zigere ku bakunzi be, adutangariza ko azazibagezaho abasanze mu matorero anyuranye agenda atumirwamo kuririmba na cyane ko we atajya akora ibitaramo byo kumurika album nk’abandi bahanzi. Yagize ati:
Gahunda yo kuzishyira hanze ntabwo mu by’ukuri mu busanzwe njya murika album nk’abandi bahanzi, iyi album ni iya kabiri, iya mbere sinigeze mbikora. Kumurika album si uko biba binaniye cyangwa hari igikomeye kiba kirimo ahubwo ni gahunda njye nihaye kuko burya buri muhanzi aba afite iyerekwa rye n’uko agomba gukoresha ibihangano bye n’umurongo aba yarihaye. Uburyo rero njye nzigeza ku bantu ni ukuzitanga ku matorero aho bampamagaye kuririmba nkagenda nziha abakristo uyikeneye wese akayigura, ni uko rero numva nzabikora ni nako nabikoze kuri album ya mbere.
Mu mashusho y'indirimbo 'Iraje idutabare' yitirwe album ya kabiri ya Mama Zulu, hagaragaramo umusore uzwi nka Kadogo muri filime y'uruhererekane ya Seburikoko aho agaragara nk'umuntu wabaswe n'ibiyobyabwenge ndetse akagira n'ingeso y'ubujura. Tumubona yatuzwa akakira agakiza nyuma yo gufatwa yibye agakubitwa iz'akabwana, ubuzima bwe bugahinduka akababona amahoro n'ubutunzi ndetse akaba umwe mu bagenzi bajya mu ijuru
Reba amwe mu mafoto yo mu ndirimbo 'Iraje idutabare'
Mama Zulu (hagati)
Kadogo agaragara ari umwana w'umuhanzikazi Mama Paccy
Hano Kadogo yari yibye isafuriya ayivanye ku ziko ikaba yari irimo inyama
Kadogo yakira agakiza nyuma yo gufatwa yiba agakubitwa iz'akabwana
Hano tubona Kadogo yarahinduriwe amateka
REBA HANO 'IRAJE IDUTABARE' YITIRIWE ALBUM YA KABIRI YA MAMA ZULU
REBA HANO 'UBUKWE' INDI NDIRIMBO NSHYA YA MAMA ZULU
TANGA IGITECYEREZO