RFL
Kigali

Nyuma yo gutandukana na Apotre Liliane, Apotre Bizimana yarushinganye n’uwo bamaranye amezi 9 mu rukundo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/06/2017 9:33
17


Apotre Bizimana Ibrahim uyobora itorero Sinai Holy church rikorera ku Ruyenzi yarushinganye n’umukunzi we bamaranye amezi 9 bari mu rukundo. Ubu bukwe bubaye nyuma y’igihe gito Apotre Bizimana atandukanye na Apotre Liliane.



Apotre Bizimana Ibrahim wimitswe na Apotre Paul Gitwaza akamwimikana n’uwari umugore we Apotre Liliane Mukabadege ariko nyuma bagatandukana byemewe n’amategeko ya Leta, yambikanye impeta n’umukunzi we Uwimana Patricia usanzwe uba mu Butaliyani mu birori byabaye kuwa Gatanu tariki 16 Kamena 2017.

Kuri uwo munsi tariki 16 Kamena 2017 ni nabwo basezeranye imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wabereye wa mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge, nyuma yaho basezeranywa na Bishop Rubuguza mu muhango wabereye mu itorero Sinai Holy church ryatangijwe na Apotre Bizimana Ibrahim nyuma yo kuva mu itorero Umusozi w’Ibyiringiro ry’uwahoze ari umugore we Apotre Liliane Mukabadege.

Ubukwe bwa Apotre Bizimana na Patricia Uwimana bwabaye nta mpapuro z’ubutumire zitanzwe bwitabirwa n’abantu mbarwa biganjemo abakristo ba Sinai Holy church ari nabo basabye Apotre Bizimana ko yashaka umugore kuko ngo bitari byiza ko umushumba wabo abaho nta mugore afite.

Apotre Bizimana yambikana impeta n'umukunzi we Patricia

Mu kiganiro na Inyarwanda.com. Apotre Bizimana Ibrahim yadutangarijeko ku wa Gatanu tariki 16 Kamena 2017 ari bwo yakoze ubukwe, yambikana impeta n’umukunzi we bamaranye amezi 9 bamenyanye ndetse akaba ari yo mezi yari ashize kuva batangiye gukundana. Kuri ubu afite ishimwe rikomeye ku Mana kuko imuhaye umugore umubereye. Yagize ati:

Nk’umuntu waciye mu bintu bikomeye mfite ishimwe rikomeye ku Mana, mu buzima busanzwe no mu buzima bw’itorero kubaho udafite umugore birakomeye, kandi itorero ni ryo ryandikiye Bishop Rubuguza rimusaba ko yasezeranya umushumba wabo (Apotre Bizimana), fiancé we yari ahari. Kuva tumenyanye tumaranye amezi 9, ariko dukoze ubukwe hashize amezi 9 (dukundana). 

Apotre Bizimana

Apotre Bizimana na Patricia Uwimana bemerewe n'amategeko ya Leta kubana nk'umugabo n'umugore

Apotre BizimanaApotre Bizimana

Urukundo rwabo rugeze aharyoshye

Apotre Bizimana

Apotre Bizimana ngo afite ishimwe rikomeye ku Mana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwema6 years ago
    Ibiri hanze aha biratangaje!
  • Nidanger6 years ago
    Esuyunawe yarumugore cg yarakirumukobwa? Numupfakazi se cg numu divorcée ? Nihatari
  • Namushaka6 years ago
    Nanjye nimunsengere mbone umugabo,hashize imyaka icumi uwri uwanjye antaye none ndumva ntazakomeza kubera aho!Narihanganye bihagije!Mfite imyaka 42 umugabo wiyubashye duhuje ibibazo yashyiraho email tukagerageza amahirwe. Murakoze
  • brayanndizeye6 years ago
    nibyiza cyane
  • nachris6 years ago
    #Namushaka ndumva duhuje ikibazzo.washyizeho email yawe nkakwandikira tukabijyamo tukareba uko bigenda???
  • mutuyimana pacifique6 years ago
    Uyumugabo nipfizi yakarerepe sukukubeshya gusa sinavuga byinshi gusa birababaje ubundi aba tuzajya tuvugako arabakozibi mana koko??
  • gacinya6 years ago
    @namushaka we, nyarukira mugikari Wenda wabona amata abyaye amvuta maze Imana igahabwa icyubahiro kickfunclub@gmail.com
  • Nema Ange Marline6 years ago
    ndumva mutakomeza kubyibazaho cyane kuko buri wese afite uburenganzira byo gushaka umufasha mugihe bamaze gukora divorce
  • totti6 years ago
    niba nibuka neza iyo abantu basezeranye imbere y'Imana hari aho bavuga bati: tuzatandukanwa nurupfu cg Yesu agarutse" iyo ndahiro ikomeye nkiyo bakora bwacya bagatandukana bage bayihorera bivugire bati tuzatandukana nitunanirwa kumvikana. am not juding anyone but honestly speaking he does't reflect the real image of a pastor.
  • Muhoza6 years ago
    WoOAAAHH nge ndabona rwose iyi Couples ICEKA Uyu mudamu ashatse ni na mwiza kurusha Mukabadenge.rata muramaze aho kugira uzage ugwa mubyaha wakirongorera undi wanyuze mubihe bikomeye none Imana Igushumbushije umudage kazi.Congs muzabyare muheke uko abantu bareba siko Imana Ireba niyo Yonyine IZI Ukuri mureke guca Imanza.
  • Mwesigye6 years ago
    Ubu njewe mmba numiwe pe... gusa Yesu azaza kandi nukuri tuzamurebesha aya maso ... hahirwa abamesa ibishura byabo mu maraso y'umwana w'intama ari Yesu. ...Unesha nzamuha kurya kuri kya giti ky'ubugingo.
  • 6 years ago
    Mundeberenamwe
  • patrick6 years ago
    jye mbona atarigitangaza
  • manizabayo6 years ago
    Uyu muyobozi w’ itorero Sinai Holy church Apotre Bizimana Ibrahim yamaze guhura n’uruva gusenya nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 3 nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana ibr Umuyobozi w’ itorero Sinai Holy church Apotre Bizimana Ibrahim Kuri wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017 mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru,nibwo Apotre Bizimana Ibrahim yakatiwe gufungwa imyaka 3 ndetse hakiyongeraho no gucibwa ihazabu ingana na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Igihano cyahawe Apotre Bizimana Ibrahim ni kimwe nk’icyahawe Mugabushaka Jeanne de Chantal ari we Maman Eminante, umunyamakuru kuri Radio 10 na TV 10 ndetse na Pastor Mahirane Bernard wafatanywe na Maman Eminante ariko kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Uganda nkuko amakuru atugeraho abivuga. ibrr Nkuko Itamwa Emmanuel umuvugizi w’urukiko yabitangarije itangazamakuru, Bizimana na Mugabushaka Jeanne de Chantal bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshatu buri umwe (3,000,000Frw). Nubwo bakatiwe ariko banahawe iminsi 30 yo kujurira. Maman Eminante yatawe muri yombi na polisi y’u Rwanda tariki 27 Ugushyingo 2016 akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’icy’ubwambuzi bushukana,nyuma nibwo Apotre Bizimana Ibrahim na we yaje gutabwa muri yombi azira ubufatanyacyaha, gusa nyuma yaho yaje kurekurwa. Amakuru dukesha Inyarwanda.com avuga ko Maman Eminante ashobora kuba yaraciye umupasiteri amafaranga agera kuri miliyoni 5 y’u Rwanda, akamwizeza ko yamwandikishiriza umuryango mu RGB (Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere). Uyu Apotre Bizimana Ibrahim ukuriye itorero Sinai Holy church mu Rwanda kandi yatangije iri torero nyuma yo gushwana no gutandukana n’umugore we Apotre Liliane Mukabadege,nyuma y’uko bivugwako hari byinshi batahuzagamo.
  • ndahiro Eme6 years ago
    Abanyamakuru namwemusigaye mwandika ibyo mutazirwose iyinjiji ngo nirugwe yasezeraniye muri sale yikanyinya isezeranyijwe na Pastor Danyer womuruhengeri narabutashye ntabakirisitu baribahari bitorerorye kuko yariyabasize mugiterane yabeshyaga abantuko arubwamushikiwe ugiyekubana numuzungo uyumugorerwose avumuye ishitani arikose komutandikaho koyakatiwe nurukiko gufungwa
  • D.H6 years ago
    IBI NI BYA BIZIRA BIKORERWA MU MADINI DUHORA TUVUGA.
  • D.H6 years ago
    IMPAMVU ari ibizira, nuko BIBILIYA itemera gutandukana kw,abashakanye keretse umwe apfuye.None aba ngo ni abakozi b'Imana?Basoma iyihe Bibiliya kweri?Dukwiye kubera abandi urugero niba twitwa abakozi b'Imana koko.Umuntu yananirwa kuyobora urugo rwe akajya kuyobora abantu ?Ntibikabeho.!





Inyarwanda BACKGROUND