RFL
Kigali

Seninga yagaragaje umukinnyi akeneye n’intego nshya nyuma yo kwegukana umwanya wa 2 muri shampiyona

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/06/2017 13:02
0


Seninga Innocent umutoza mukuru w’ikipe ya Police FC avuga ko akurikije ikipe afite yakoranye nayo mu mwaka w’imikino 2016-2017 abona ko nta kibazo gikomeye afite uretse ko agikeneye myugariro ukomeye wamukinira mu mutima w’ubwugarizi.



Seninga wafashije Police FC kurangiza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’uyu mwaka, yemeza ko kuri ubu akeneye cyane umukinnyi wo mu mutima w’ubwugarizi. “Ahantu ngomba kureba cyane ni mu mutima w’ubwugarizi, ndamukeneye kugira ngo aze amfashe. Ufite ubunararibonye cyangwa ushobora kuza agafasha bagenzi be bari hano”.Seninga Innocent

Uyu mutoza ukeneye umukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi asanzwe afitemo abasore barimo; kapiteni Twagizimana Fabrice Ndikukazi, Habimana Hussein, Patrick Umwungeri na Muhinda Bryan abona ko baburamo undi mukinnyi w’umunyarwanda ufite ubunararibonye ku buryo yabafasha.

Seninga kandi avuga ko hagati mu kibuga nta kibazo afitemo kuko yemeza ko afitemo abakinnyi benshi kandi beza ku buryo atagira icyo yifasha ngo arasahaka abandi bakinnyi bakina hagati.

Mu bakinnyi bakina hagati mu kibuga muri Police FC hamaze iminsi haburamo Neza Anderson wari waragize ikibazo cy’imvune ariko ubu uri kugenda agaruka. Abandi bari basigaye bakina muri uyu mwaka w’imikino barimo; Nizeyimana Mirafa, Eric Ngendahimana, Ndatimana Robert,  Mushimiyimana Mohammed cyo kimwe na Niyonzima Jean Paul basigaye bakunda gukoresha hagati dore ko na Mico Justin bamukoresha nk’umukinnyi ukina inyuma y’abataha izamu ariko anagaruka gufasha hagati.

Seninga kuri ubu avuga ko intego ya mbere yo gusoza byibura ku mwanya wa kabiri muri shampiyona yabigezeho ahubwo ko igisigaye ari ukwitegura neza akareba uko yatwara igikombe cy’Amahoro cya 2017, urufunguzo ruzamuha inzira yo gusohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika.

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2017 ni bwo Police FC igomba kwakira Rayon Sports mu mukino ubanza wa ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, umukino ugomba kubera ku kibuga cya Kicukiro guhera saa cyenda n’igice (15h30’).

Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2017, ikipe ya Police FC yari mu mwihererro i Shyorongi aho Seninga Innocent na bagenzi be bafatanya mu gutyaza abakinnyi, bari batwaye abasore 18 bagomba kuzifashishwa kuri uyu mukino. Undi mukino uteganyijwe kuri iki Cyunmweru, ikipe ya FC Marines iheruka gutsindwa na Police FC ibitego 4-2 muri shampiyona, iraba yakira Espoir FC kuri sitade Umuganda mu gihe APR FC izakina na Bugesera FC ari nako AS Kigali yisobanura n'Amagaju FC mu mikino izakinwa kuwa Mbere tariki 19 Kamena 2017.

Dore abakinnyi 18 Seninga yitwaje mu mwiherero:

Nzarora Marcel (GK), Bwanakweli Emmanuel (GK), Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Twagizimana Fabrice Ndikukazi, Patrick Umwungeri, Nizeyimana Mirafa, Eric Ngendahimana, Mico Justin, Imurora Japhet, Mushimiyimana Mohammed, Mwizerwa Amin, Usengimana Danny, Biramahire Abeddy, Habimana Hussein, Ndayishimiye Antoine Dominique, Songa Isaie na Niyonzima Jean Paul.

Seninga  Innocent ubwo yagiraga inama Mico Justin watsinze ibitego bibiri bakia na FC Marines

Seninga  Innocent ubwo yagiraga inama Mico Justin watsinze ibitego bibiri bakina na FC Marines 

Seninga  Innocent avuga ko kandi nta mukinnyi wo hagati akeneye

Seninga  Innocent avuga ko kandi nta mukinnyi wo hagati akeneye

Biramahire Abedy wahushije ibitego bine ku mukino wa FC Marines aha yahumurizwaga na Seninga Innocent

Biramahire Abedy wahushije ibitego bine ku mukino wa FC Marines aha yahumurizwaga na Seninga Innocent

11 ba Police FC babanje mu kibuga

Kugira ngo Police FC isohokere u Rwanda mu mikino Nyafurika nuko yatwara igikombe cy'Amahoro cyangwa kigatwarwa na Rayon Sports bagomba guhura kuri iki Cyumweru

Dore uko amakipe agomba guhura muri ¼:

Ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2017

-Police FC vs Rayon Sports (Kicukiro, 15h30’)

-FC Marines vs Espoir FC (Stade Umuganda, 15h30’)

Kuwa Mbere tariki 19 Kamena 2017

-Amagaju FC vs AS Kigali (Nyamagabe, 15h30’)

-Bugesera FC vs APR FC (Nyamata, 15h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND