IKipe ya APR Basketball Club kuri ubu irasingizwa cyane n’abafite aho bahurira na REG BBC nyuma yo kubatsindira Patriots BBC amanota 65-61 mu mukino w’umunsi 16 wakinirwaga kuri sitade nto ya Remera kuri uyu wa Gatandatu.
Ni umukino abatoza n’abakinnyi ba REG BBC bari bahanze amaso ngo bashyigikire APR BBC ibatsindire Patriots BBC bityo igabanye ubukana bwo gushaka igikombe. Ibi, abakinnyi ba APR BBC baje kubigeraho kuko batangiye gutanga icyizere mu gace ka mbere batsinda amanota 15-11.
Mu gace ka kabiri, ikipe ya Patriots BBC yatsinze amanota 25 mu gihe APR BBC yari ikiri ku manota 14. Igice cy’umukino kirangira Patriots BBC iyoboye n’amanota 36-29. Mu gace ka gatatu (3) ikipe ya APR BBC yazamuye umwuka ikarangiza ifite igiteranyo rusange cy’amanota 48 kuri 50 ya Patriots BBC yari yatangiye kubona ko umukino wahinduye isura.
Amakipe yombi yatangiye kugendana mu gutsinda amanota, bigera aho Patriots BBC yagejeje amanota 57 kuri 56 ya APR BBC. APR BBC yahise ibona ko byashoboka gutahukana amanota abiri y’umunsi itangira gukora ubusatirizi itizigama bituma Patriots BBC itangira kugira igihunga niko kurangira APR BBC ifite amanota 65-61.
John Bahufite umutoza mukuru wa REG BBC, abakinnyi ndetse n'abatoza bamwungirije bari babukereye bategereje gushimira APR BBC yabakoreye akazi ko gutesha Patriots BBC umurongo ugana ku gikombe.
Mu mikino 16 Patriots BBC imaze gukina ifite amanota 29 mu gihe REG BBC banganya imikino ifite amanota 31 kuko Patriots BBC yakinnye REG BBC imaze gutsinda UGB amanota 75-48.
Mu gihe banganya imikino bamaze gukina, hakaba hasigaye imikino ibiri ngo shampiyona irangire, ikipe ya REG BBC irasabwa gutsinda umwe mu mikino ibiri isigaje imbere igahita itwara igikombe cya shampiyona.
Ikipe ya REG BBC yakwishimira gutwara igikombe mu gihe yaba itsinze IPRC Kigali BBC mu mukino w’umunsi wa 17 bafitanye kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2017 saa kumi (16h00’) kuri sitade nto ya Remera.
John Bahufite umutoza mukuru wa REG BBC (Hagati) na bagenzi bari bashyigikiye APR BBC ngo ibakize igitutu cya Patriots BBC
Hakizimana Lionel umukinnyi w'imena muri Patriots BBC ubwo yari ababaye umukaya w'akaboko
Patriots BBC yatangiye umukino isa naho itari kubonana neza
Abafana
Kaje Elie wa Patriots BBC azamukana umupira
Iyo bagiye guhana ikosa (lancer) bituma abakinnyi baba bacungana kugira ngo hatagira uwiba undi umugono
Abasimbura ba Patriots BBC
Cliff Owour umutoza wa APR BBC ahengereza ngo arebe ko abahungu be bakora ibyo yabatumye
Abakinnyi ba Patriots BBC bajya inama
Abasifuzi b'umukino
Kamilindi wa Patriots BBC hagati y'amaboko y'abakinnyi ba APR BBC bamubuza inzira
Ruzigande Ally kapiteni wa APR BBC agerageza amahirwe
John Bahufite umutoza mukuru wa REG BBC hari aho yageraga akababara kuko Patriots BBC yamaze igihe kinini iri imbere mu manota
Abakinnyi ba APR BBC bavuye kumva inama z'abatoza
Henry Mwinuka umutoza mukuru wa Patriots BBC atanga inama
Abakinnyi ba APR BBC bumva icyo umutoza ababwira
...Na Patriots BBC niko byari bimeze
Henry Mwinuka agira inama Hakizimana Lionel
Mugabe Arstide kapiteni w'ikipe y'igihugu na Patriots BBC azamukana umupira
Imbaraga zabaye nke bakinira hasi
John Bahufite umutoza mukuru wa REG BBC ashimira APR BBC imaze kumutsindira Patriots BBC
John Bahufite umutoza mukuru wa REG BBC asuhuza abakinnyi ba APR BBC
John Bahufite umutoza mukuru wa REG BBC afotora amanota yuko umukino wari urangiye
Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC asuhuza abakinnyi ba APR BBC abashimira akazi bari bamaze gukora
Dore uko imikino yarangiye:
Kuwa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017
-CSK BBC 42-107 IPRC South BBC
-REG BBC 75-48 UGB
-APR BBC 65-61 Patriots BBC
Kuwa Gatanu tariki 16 Kamena 2017
-Espoir BBC 73-75 IPRC Kigali BBC
-UGB 72-58 Trente Plus BBC
Ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2017
-REG BBC vs IPRC Kigali BBC (Petit Stade Remera, 16h00')
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO