RFL
Kigali

Umunyamakuru Justin Belis agiye kurushingana n’umukobwa bamaranye imyaka 5 bakundana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/06/2017 20:23
3


Umunyamakuru Justin Belis ukora kuri Radio Inkoramutima agiye kurushingana n’umukunzi we Alice Uwumutima bamaze imyaka 5 bakundana ndetse kugeza ubu imyiteguro y’ubukwe bwabo igeze kure.



Ku Cyumweru gishize tariki 11 Kamena 2017 ni bwo Justin Belis na Alice Uwumutima berekanywe mu rusengero rwa Methodiste Libre i Gikondo, batangira ku mugaragaro umushinga w’ubukwe bwabo nyuma yo guheshwa umugisha n’ababyeyi babo mu buryo bw’umwuka bakabarambikaho ibiganza.

Justin Belis

Justin Belis hamwe n'umukunzi we Alice bamaranye imyaka itanu bari mu munyenga w'urukundo/Foto:Eagle Eyes for ever

Kuri uwo munsi wo kwerekanwa mu rusengero, Justin Belis yari yaherekejwe na bagenzi be bo mu gisata cya Gospel barimo umuhanzi Eddy Mico, umunyamakuru Pasco (Radio Flash & Flash Tv), umunyamakuru Ange Daniel Ntirenganya (Radio Umucyo), Rene Hubert, Mama Kenzo (umugore wa nyakwigendera Patrick Kanyamibwa), Charles Ngamijimana umwe mu bayobozi ba Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge n’abandi.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Justin Belis yadutangarije ko azambikana impeta n’umukunzi we Alice tariki 8/07/2017, gusezerana imbere y’Imana bikazabera mu rusengero rwa Methodiste Libre paruwase ya Gikondo, nyuma abatumiwe bakazakirirwa ku Kimironko kuri Ituze Garden iruhande rwa FourSquare Gospel church.

Justin Belis

Ubutumire

Justin Belis yabwiye Inyarwanda.com ko Alice Uwumutima bamaranye imyaka itanu bakundana. Abajijwe icyo yamukundiye cyatumye amuhitamo mu bandi bakobwa bose ku isi, yavuze ko Alice ari umukobwa w’umutima. Yagize ati: “(Alice) ni umukobwa w’umutima, agira urukundo, ni mwiza w’umutima wanjye, mbese ni uw’igikundiro.”

AMAFOTO Y'UMUNSI WO KWEREKANWA KWA JUSTIN BELIS NA ALICE

Justin Belis

Hano bari bahagaze imbere y'iteraniro

Justin Belis

Bapfukamye hasi basabirwa umugisha ku Mana

Alice Umuwutima

Alice Uwumutima hamwe n'abakobwa bagenzi be bari bamuherekeje

Justin Belis

Mama Kenzo (iburyo) yari yaherekeje Justin Belis

Justin Belis

Pasco Nakure, Ange Daniel na Eddy Mico ni bamwe mu bari baherekeje Justin Belis

Justin Belis

Charles  (hagati) wo muri korali Shalom hamwe na Eddy Mico (iburyo)

Justin BelisJustin Belis

Ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: Rene Hubert






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Noella6 years ago
    Alice na Justin mbifurije kuzagira ubukwe bwiza kndi muzakomeze mukundane kndi mwari mwambaye neza
  • Gisele6 years ago
    Ndabakunda Imana izakomeze umubano wanyu kdi mbifurije kuzagira urugo rwiza rw'amahoro n'imigisha muzabyare abahungu na bakobwa ikirenze kuri byobyose muzubahe Imana kurenza ibindi byose.
  • Rugigana Shamila6 years ago
    Insengero zubu ni business koko ehhhh abasaza nkaba koko ngoni ba postor bagakora amahano nkaya??? Birerenze ko navutse numva babwira abagiye kubana ngo bazabyare Kobwa na Hungu aba bababwira gwiki ehhhhhh ikiza ntababyeyi bafite bari kuzamfana agahinda nyamuna ahhhhhhhh genda NYIRABIYORO WARI UMUHANGA, Waratubwiye nuko wahuye nibikenya bikagukenyura utatubwiye instinzi kdi abo twari tuzi ngo bahanura ndabona amafrw yarabagize igikoresho





Inyarwanda BACKGROUND