RFL
Kigali

Umugore wasambaniye mu ndege arahamya ko abantu babifashe uko bitari

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:15/06/2017 18:28
0


Tracey Bolton w’imyaka 39 y’amavuko, akaba umubyeyi w’abana batatu, byamaze kumenyekanya ko ari we wari kumwe na Shaun Edmonson basambaniye mu ndege ya kompanyi ya Ryanair yavaga i Manchester yerekeza ahitwa Ibiza.



Iyi ni inkuru yabaye kimomo mu ntangiriro z’iki cyumweru aho yaciye ibintu mu bitangazamakuru byo ku mugabane w’u Burayi. Soma hano uko byagenze

Nubwo hahise hamenyekana umwirondoro wa Shaun Edmonson wari unafite umukunzi utwite inda y’amezi atandatu, uwo bari kumwe we ntabwo yahise amenyekana, gusa kuri ubu yashyize aramenyekana ndetse uyu mugore witwa Tracey yanagize icyo abivugaho nubwo bamwe babifashe nk’amatakirangoyi.

Nakojejwe isoni cyane n’ariya mashusho yazengurutse agakwirakwira hirya no hino ku isi nyuma y’uko nari nanyweye(nasinze). Ntabwo mpagarika kurira ariko ntacyo bitanga. Tracey aganira na The Sun

Ku rundi ruhande nyuma yaho iyi nkuru isakaye, Shaun Edmonson wagaragaye ari kumwe n’uyu mugore kugeza ubu yaburiwe irengero ndetse nkuko byemejwe n’umwe mu bo mu muryango we waganiriye na Dailymail ngo n’umukunzi we utwite inda y’amezi 6 ntaramuca iryera.

Ubuyobozi bwa Ryanair, kompanyi y’indege ibi byabereyemo, yo iratangaza ko yamaze gutangira iperereza n’uburyo aba baryozwa ibyo bakoze. Bati “ Ntabwo twihanganira imyitwarire idakwiriye nk’iriya, mu ngendo zacu. Abagenzi batazajya bubahiriza amabwiriza bagomba kubona ingaruka zabyo.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND