RFL
Kigali

Kirenga ufatanya ubuvuzi no gukina filime ni umwe mu bahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime ukunzwe:Ikiganiro

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:16/06/2017 10:21
0


Kirenga Saphine uzwi nka kantengwa, ni umwe mu bagore 10 bahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime wakunzwe kurusha abandi mu mwaka wa 2016 mu marushanwa ya Rwanda movie award ategurwa na Ishusho arts. Ese ni muntu ki mu buzima busanzwe?



Kirenga yavutse ryari avukira he?

Kirenga Saphine ni umukobwa wavutse ari uwa 5 mu muryango w’abana 7, yavutse ku wa 25 Nzeri 1989  aho yavukiye  mu ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu, ariko kuri ubu atuye mu mujyi wa Kigali mu arinaho akorera akazi.

Kirenga yatangiye umwuga wo gukina filimi ryari?

Kirenga yatangiye umwuga w'ubuhanzi akiri muto, yiga mu mashuri abanza, aha akaba yaratangiye akina udukino dutandukanye ku ishuli ariko akadukina ashaka amanota, nyuma aza gutangira gukina filime mu mpera z'umwaka wa 2010 ariko filime yakinnye bwa mbere ijya ku isoko 2011.

Kirenga amaze gukina mu zihe film?

Amaze gukina mu mafirimi nka: Amapingu y'urukundo ari nayo yatangiriyeho, Inzozi, Sakabaka, Rwasibo, Urugamba, Samantha, Inshuti Friends, Byadogereye ,Seburikoko aho kuri ubu akinamo yitwa Kantengwa n'izindi. Uretse filime zicururizwa ku isoko ry’u Rwanda uyu mukobwa yanakinnye muri filime  ngufi ndetse harimo na filime z'indi yagiye akinira mu bindi bihugu.

Uretse gukina filime kirenga akora iki?

Kirenga aha yari mu kazi ko kuvura asanzwe akora

Uretse gukina film akora akazi ku buvuzi aho cyane uyu mukobwa yakunze gukorera ku bitaro bya Kibagabaga ndetse n’ahandi, uretse aka kazi Kirenga ni umwe mu bakobwa bakora akazi ko kwamamaza ibikorwa.

Ese yaba yinjiza amafaranga angana iki akura muri filime?

Uretse kuba umukinnyi wa filime ni n'umwe mu bakora akazi ko kwamamaza

Adusubiza iki kibazo yagize ati,”Amafranga filime zinyinjiriza tubaze ku kwezi ntabwo namenya umubare kuko ntago nkina buri kwezi, filime ni nk’ikiraka kiza mugihe runaka ntabwo ariko buri kwezi nkina filime cyangwa buri munsi ku buryo nabara amafranga ninjiza mu kwezi”

Ese abona ate uyu mwuga?

Yagize ati,”Umwuga wa sinema ni umwuga mwiza cyane nitutagwa isali tuzasarura, kuko ni umwuga uwawukoze bimugora kuba yawuvamo ikindi ugahuza n'abantu ingeri zose, ikindi umuntu uri muri sinema ahora aruhura ubwonko bwe mbese usanga n'abakuze barimo bahorana Moral (bahora bishimye) ukabona n'ibintu byiza cyane, ikindi kandi k'uwukora uragabura bivuze ko uwukora  adakina ngo atahane ubusa mu mufuka mbese ni akazi kandi keza.”

Abona ate iri rushanwa arimo?

Mu gusubiza iki kibazo yagize ati " Irushanywa ndimo njye ndibona nka CV ishobora kuzamfasha mu myaka iri imbere ikindi kandi rinyereka ko hari abazi ibyo dukora bikantera imbaraga."

Ninde aha amahirwe mu bo bahanganye?

Aha yagize ati " Uwo ariwe wese uri mu irushanwa yatwara igikombe aramutse yubahirije amabwiriza arigenga kandi akagira imbaraga mu Kwiyamamaza cyane ntabe terera iyo, ubwo uzaramuka ashyize imbaraga mu gikorwa turimo azaritwara uko biri kose kuko buri wese yemerewe kuba yaritwara ahubwo uburyo  twiyamamazamo cyangwa twibutsa abadutora nibwo burutana imbaraga."

Ni ki asaba abakunzi be?

kirenga asaba abakunzi be gukunda kureba filime nyarwanda

Icyo nasaba abakunzi banjye cyane ni ukujya bareba filime dukina kandi bakazigura nibwo bazaba banteye imbaraga zo gukora, ikindi bagumye badushyigikire mubyo turimo byose ndetse niri rushanwa.

Aho bashobora kuntora bakoreshe telefone, aha ufata telefone yawe ukajya ahandikirwa ubutumwa ukandika ijambo GORE ugasiga akanya ukandika 3 ukohereza kuri 5000, ahandi wajya ni kurubuga rwa Inyarwanda.com ukandika rma inyarwanda.com ukareba Kirenga Saphine ugakanda ahanditse Voting aho uba umpaye ijwi murakoze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND