RFL
Kigali

KIGALI: Umuherwe Jack Ma na Perezida Kagame bazaganiriza urubyiruko rwa Afrika muri ‘Youth Connekt’

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/06/2017 18:39
1


Mu nama mpuzamahanga izahuza urubyiruko rwa Afrika izwi nka ‘Youth Connekt Africa’, Perezida Paul Kagame n’umuherwe Jack Ma washinze kompanyi y’uburuzi izwi nka Alibaba Group ni bamwe mu bazatanga ibiganiro.



Iyi nama mpuzamahanga'Youth Connekt Africa Summit' izabera i Kigali tariki 19-21 Nyakanya 2017, ikaba izitabirwa n’abantu barenga 1500 biganjemo urubyiruko, abayobozi mu nzego za Leta n’izabikorera n’abandi banyuranye.Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abandi ba Perezida b’ibihugu bitandukabye.

Umuherwe w’Umushinwa Jack Ma washinze Alibaba Group ugiye kuza mu Rwanda aho azaba yitabiriye inama mpuzamahanga y'urubyiruko, ni ubwa mbere azaba ageze muri Afrika. Uyu muherwe wo mu gihugu cy'u Bushinwa yamamaye kubera gutanga ibiganiro ku buzima bwe n’uko yinjiye mu by’ubucuruzi ari umukene ariko kubera kwihangana ubu akaba ari umwe mu bakire bo mu Bushinwa. Jack Ma yashinze urubuga rwa interineti rwitwa "Alibaba" rukorerwaho ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye. Urwo rubuga rumaze kumenyekana muri Aziya, mu Burayi n’Amerika.

Mu bandi bantu bakomeye bazitabira iyi nama mpuzamahanga harimo umuherwe Dr. Mukhisa Kituyi Umunyamabanga mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bucuruzi n’iterambere (UNCTAD), abayobozi b’ibigo mpuzamahanga bikorera muri Africa, za Sosiyete Sivile, abafatanyabikorwa mu iterambere, abari mu rwego rw’uburezi, ba rwiyemezamirimo, abahanzi n’abandi banyuranye.

Image result for Perezida Kagame igihe

Perezida Kagame azaganiriza urubyiruko rwa Afrika

Afrika ifite urubyiruko rugera kuri miliyoni 226 ruri hagati y’imyaka 15– 24, kandi byitezwe ko mu 2030 ruzaba rumaze kwiyongeraho 42%, ndetse rwiyongereho 50% mu 2055. Africa kandi ikaba ariwo mugabane ufite urubyiruko rwinshi, ndetse ukaba ariwo mugabane ufite urubyiruko rwinshi ku isi rutagira imirimo rungana na 60%. Ibi ngo byatewe ahanini no kubura imirimo, ubushobozi bucye mu mashuri n’ubumenyi no kutagerwaho na Serivise z’ubuzima no kuboneza urubyaro, bituma Africa ubu ifite urubyiruko rwinshi ariko rudashobora kubona imirimo.

Youth Connekt Africa mu ntego zayo harimo gutanga ibisubizo ku bibazo binyuranye urubyiruko rwa Africa rufite, dore ko runafatwa nk’umusingi w’iterambere rirambye rya Africa. Ngo byibura mu 2020 Africa izaba ibasha guhangira urubyiruko imirimo igera kuri miliyoni 10, kandi abagera kuri miliyoni 25 bahabwe amahirwe yo kwiteza imbere binyuze mu mahugurwa no kwinjizwa mu mirimo.

Umuherwe w'Umushinwa Jack Ma

Umuherwe w’Umushinwa Jack Ma ni umwe mu bazaganiriza urubyiruko ruzitabira iyi nama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy 6 years ago
    the welcome Jack urwa ni urwo woshobor gukorramo ibyo ushaka byose kbs





Inyarwanda BACKGROUND