Iyo utembereye mu masoko ndetse no mu duce tw’ubucuruzi dutandukanye mu mujyi wa Kigali usanga ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe bigenda bihindagurika bimwe bigabanuka ibindi byiyongera, gusa muri iyi minsi ibiribwa bihingwa mu Rwanda bisa naho byagabanutse ibiciro ugereranyije n’iminsi ishize.
Kuri uyu wa kane tariki 16 Gicuransi 2017 ni bwo Inyarwanda.com yasuye abacuruzi bacururiza i Gikondo,ahazwi nko mu mudugudu wo kwa Rujugiro ho mu murenge wa Kigarama akarere ka Kicukiro kugira ngo tubarebere uko ibiciro bihagaze hato hatagira ujya guhaha bakamuhenda.
Nyuma yuko ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro bufashe umwanzuro wo kuvugurura isoko rya Gikondo bikaza kurangira imirimo y’ivugurura ihagaze isoko ritarangiye,bamwe mu bacuruzi baricururizagamo bagiye bakomereza imirimo yabo y’ubucuruzi mu duce dutandukanye,aka gace twasuye kakaba ari kamwe mu dukorerwamo uburuzi bw’ibiribwa.
Avoka imwe iragura hagati ya 200frw na 300frw
Abakora ubucuruzi bwo ku gataro bo bayigurisha 100frw
Inanasi imwe iragura 700frw naho watermelon ikagura 1500frw
Umwembe umwe uragura 300frw,ikilo cy'amatunda ni 1300frw,ikilo cy'ibinyomoro ni 1300frw,ikilo cy'amacunga ni1000frw
Ipapayi rimwe riragura 600frw
Iseri ry'imineke ya kamara riragura 500frw
Ikilo cy'imiteja kiragura 600frw
Ikilo cy'inyanya kiragura 500frw
Ikilo cy'intoryi kiragura 400frw
Ishu rimwe rigura 300frw
Umufungo munini wa sereli ugura 400frw
Umufungo wa puwaro uragura 200frw
Ibitunguru by'umutuku biragura 700frw ku kilo
Ikilo cy'ibitunguru by'umweru kiragura 1000frw
Puwavuro 1 ni 100frw
Tungurusumu bapima ku rushyi ukishyura 100frw
Ikiringanya kimwe ni 100frw
Beterave,umufungo ugura 400frw
Ikilo cya karoti ni 600frw
Insenda ebyiri ni 50frw
Emmy ni umwe mu bacuruzi bacururiza muri aka gace kuri we abona ubucuruzi bugenda neza nta kibazo
Ikilo cy'ibijumba kiragura 350frw
Ikilo cy'ibirayi by'umweru kiragura 250frw
Ikilo cy'ibirayi bya Kinigi kiragura 380frw
Ikilo cy'igitoki kiragura 300frw
Ikilo cy'amateke asanzwe kiragura 350frw naho Bwayisi ziragura 600frw ku kilo
Ikilo cy'imyumbati kiragura 350frw
Ikilo cy'ifu y'ubunyobwa kiragura 1400frw,Sosoma iragura 1000frw,amasaka aragura 800frw,ifu y'ingano iragura 1000frw ku kilo,ifu y'uburo iragura 1200frw ku kilo,ikilo cy'ifu ya Soya kiragura 1000frw naho imvange iragura 1000frw ku kilo
Amafi:File ya tirapiya iragura 6500frw ku kilo,iyitwa file de captain iragura 5500frw ku kilo,Tirapiya isanzwe iragura 3500frw ku kilo,Panga ziragura 3500frw ku kilo. Insambaza zibaze zigura 4200frw ku kilo naho insambaza zitabaze zikagura 3500frw ku kilo
Ikilo cy'inyama z'iroti kiragura 2800frw,imvange ziragura 2300frw,ikilo cy'izo mu nda kiragura 1400frw, Sosiso imwe iragura 600frw,umufupa ugura 1000frw naho ikinono kikagura 1500frw. Ikilo cy'inyama z'ihene kiragura 3000frw. Inkoko y'ipondezi iragura 3000frw naho inyarwanda ikagura 3800frw.
Igi ry'irinyarwanda ni 150frw naho iripondezi ni 100frw
Ikilo cy’isukali kiragura 1000frw,inusu y’umunyu iragura 200frw,amavuta y’amasukano aragura 1400frw kuri litiro,amavuta ya mukwano aragura 1800frw kuri litiro,aya Sunseed aragura 10500frw ku kabido ka litiro eshanu.
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba
TANGA IGITECYEREZO