RFL
Kigali

NTIBAGUHENDE: Dore uko ibiciro by’ibiribwa byifashe i Gikondo ahazwi nko kwa Rujugiro

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:16/06/2017 8:08
0


Iyo utembereye mu masoko ndetse no mu duce tw’ubucuruzi dutandukanye mu mujyi wa Kigali usanga ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe bigenda bihindagurika bimwe bigabanuka ibindi byiyongera, gusa muri iyi minsi ibiribwa bihingwa mu Rwanda bisa naho byagabanutse ibiciro ugereranyije n’iminsi ishize.



Kuri uyu wa kane tariki 16 Gicuransi 2017 ni bwo Inyarwanda.com yasuye abacuruzi bacururiza i Gikondo,ahazwi nko mu mudugudu wo kwa Rujugiro ho mu murenge wa Kigarama akarere ka Kicukiro kugira ngo tubarebere uko ibiciro bihagaze hato hatagira ujya guhaha bakamuhenda.

Ntibaguhende

Nyuma yuko ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro bufashe umwanzuro wo kuvugurura isoko rya Gikondo bikaza kurangira imirimo y’ivugurura ihagaze isoko ritarangiye,bamwe mu bacuruzi baricururizagamo bagiye bakomereza imirimo yabo y’ubucuruzi mu duce dutandukanye,aka gace twasuye kakaba ari kamwe mu dukorerwamo uburuzi bw’ibiribwa.

Ntibaguhende

Avoka imwe iragura hagati ya 200frw na 300frw

Ntibaguhende

Abakora ubucuruzi bwo ku gataro bo bayigurisha 100frw

Ntibaguhende

Inanasi imwe iragura 700frw naho watermelon ikagura 1500frw

Ntibaguhende

Umwembe umwe uragura 300frw,ikilo cy'amatunda ni 1300frw,ikilo cy'ibinyomoro ni 1300frw,ikilo cy'amacunga ni1000frw

Ntibaguhende

Ipapayi rimwe riragura 600frw

Ntibaguhende

Ntibaguhende

Ntibaguhende

Iseri ry'imineke ya kamara riragura 500frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'imiteja kiragura 600frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'inyanya kiragura 500frw

 Ntibaguhende

Ikilo cy'intoryi kiragura 400frw

Ntibaguhende

Ishu rimwe rigura 300frw

Ntibaguhende

Umufungo munini wa sereli ugura 400frw

Ntibaguhende

Umufungo wa puwaro uragura 200frw

Ntibaguhende

Ibitunguru by'umutuku biragura 700frw ku kilo

Ntibaguhende

Ikilo cy'ibitunguru by'umweru kiragura 1000frw

Ntibaguhende

Puwavuro 1 ni 100frw

Ntibaguhende

Tungurusumu bapima ku rushyi ukishyura 100frw

Ntibaguhende

Ikiringanya kimwe ni 100frw

 Ntibaguhende

Beterave,umufungo ugura 400frw

Ntibaguhende

Ikilo cya karoti ni 600frw

Ntibaguhende

Insenda ebyiri ni 50frw

Ntibaguhende

Emmy ni umwe mu bacuruzi bacururiza muri aka gace kuri we abona ubucuruzi bugenda neza nta kibazo

Ntibaguhende

Ikilo cy'ibijumba kiragura 350frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'ibirayi by'umweru kiragura 250frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'ibirayi bya Kinigi kiragura 380frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'igitoki kiragura 300frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'amateke asanzwe kiragura 350frw naho Bwayisi ziragura 600frw ku kilo

Ntibaguhende

Ikilo cy'imyumbati kiragura 350frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'ifu y'ubunyobwa kiragura 1400frw,Sosoma iragura 1000frw,amasaka aragura 800frw,ifu y'ingano iragura 1000frw ku kilo,ifu y'uburo iragura 1200frw ku kilo,ikilo cy'ifu ya Soya kiragura 1000frw naho imvange iragura 1000frw ku kilo

Ntibaguhende

Ntibaguhende

Amafi:File ya tirapiya iragura 6500frw ku kilo,iyitwa file de captain iragura 5500frw ku kilo,Tirapiya isanzwe iragura 3500frw ku kilo,Panga ziragura 3500frw ku kilo. Insambaza zibaze zigura 4200frw ku kilo naho insambaza zitabaze zikagura 3500frw ku kilo

Ntibaguhende

Ikilo cy'inyama z'iroti kiragura 2800frw,imvange ziragura 2300frw,ikilo cy'izo mu nda kiragura 1400frw, Sosiso imwe iragura 600frw,umufupa ugura 1000frw naho ikinono kikagura 1500frw. Ikilo cy'inyama z'ihene kiragura 3000frw. Inkoko y'ipondezi iragura 3000frw naho inyarwanda ikagura 3800frw.

Ntibaguhende

Igi ry'irinyarwanda ni 150frw naho iripondezi ni 100frw

Ikilo cy’isukali kiragura 1000frw,inusu y’umunyu iragura 200frw,amavuta y’amasukano aragura 1400frw kuri litiro,amavuta ya mukwano aragura 1800frw kuri litiro,aya Sunseed aragura 10500frw ku kabido ka litiro eshanu.

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND