Hari ku itariki 4 Werurwe 2017 ubwo habaga ibirori byo gusaba no gukwa, Herve Rugwiro myugariro wa APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi yasabye akanakwa umukunzi we Mugabekazi Carine, ibi birori byabereye i Nyamirambo, kuri ubu agiye gukorera ubukwe ku ivuko.
Nkuko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire mu bukwe bwa Rugwiro Herve buteganyijwe kuba tariki 15 Nyakanga 2017 aho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uteganyijwe kubera muri Cathedrale St Paul i Huye mu ntara y’amajyepfo ari naho uyu musore avuka ndetse yanakuriye. Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana abatumiwe muri uwo muhango bazakirirwa muri uwo mujyi wa Huye nanone mu Nzu Ndangamurage y’u Rwanda.
Ubutumire mu bukwe bwa Rugwiro Herve na Carine Mugabekazi
Tubibutse ko Rugwiro Herve ari myugariro wa APR FC akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi. Ni umusore uvuka mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye ari naho yatangiriye umupira we mbere yuko ajyanwa mu Academy ya APR FC dore ko yamenyekanye akinira ikigo yigagaho cya Groupe Officiel de Butare muri 2009-2010. Kuri ubu akaba ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu bwugarizi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.
Rugwiro Herve n'umufasha we baritegura gukora ubukwe
TANGA IGITECYEREZO