RFL
Kigali

Rugwiro Herve uherutse gusaba no gukwa, agiye gukorera ubukwe ku ivuko

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/06/2017 19:39
4


Hari ku itariki 4 Werurwe 2017 ubwo habaga ibirori byo gusaba no gukwa, Herve Rugwiro myugariro wa APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi yasabye akanakwa umukunzi we Mugabekazi Carine, ibi birori byabereye i Nyamirambo, kuri ubu agiye gukorera ubukwe ku ivuko.



Nkuko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire mu bukwe bwa Rugwiro Herve buteganyijwe kuba tariki 15 Nyakanga 2017 aho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uteganyijwe kubera muri Cathedrale St Paul i Huye mu ntara y’amajyepfo ari naho uyu musore avuka ndetse yanakuriye. Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana abatumiwe muri uwo muhango bazakirirwa muri uwo mujyi wa Huye nanone mu Nzu Ndangamurage y’u Rwanda.

herve

Ubutumire mu bukwe bwa Rugwiro Herve na Carine Mugabekazi

Tubibutse ko Rugwiro Herve ari myugariro wa APR FC akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi. Ni umusore uvuka mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye ari naho yatangiriye umupira we mbere yuko ajyanwa mu Academy ya APR FC dore ko yamenyekanye akinira ikigo yigagaho cya Groupe Officiel de Butare muri 2009-2010. Kuri ubu akaba ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu bwugarizi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.

 

 

herveRugwiro Herve n'umufasha we baritegura gukora ubukwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsengimana jeremie6 years ago
    Tubifurije urugo ruhire!
  • Rukundo deny6 years ago
    Rugwiro azajyire ubukwebwiza ndamwemera saw murakoze
  • DINA6 years ago
    RUGWIRO turakwemera cyane!TUKWIFURIJE URUGO RUHIRE
  • 6 years ago
    RUGWIRO TURAKWEMERA CYANE !UZAGIRE URUGO RUHIRE KANDI IMANA IKOMEZE IBAGENDE IMBERE





Inyarwanda BACKGROUND