RFL
Kigali

Mu ibanga rikomeye Sautisol yakoreye igitaramo i Kigali–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/06/2017 8:16
1

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena 2017 ni bwo itsinda rya Sauti Sol ryataramiye i Kigali muri Radisson Blu, igitaramo cyari cyagizwe ibanga ndetse nta n'umunyamakuru cyane cyane ufata amafoto cyangwa amashusho wemerewe kukigaragaramo.



Amakuru macye Inyarwanda.com yabashije kumenya kuri iki gitaramo ni uko aba basore bo muri Kenya bari batumiwe ngo basusurutse abantu mu mugoroba wo gusangira w’abakozi ba Coca Cola mu birori byabereye mu mujyi wa Kigali muri Hotel ya Radisson Blu.

KANDA HANO UREBE AGACE GATO KUKO SAUTI SOL YITWAYE MU GITARAMO CYABEREYE I KIGALI

Amakuru yavaga imbere ni uko abantu basaga 90 baterewe intebe neza nta n'imwe isaguka aribo bari bicaye mu cyumba cyabereyemo iki gitaramo ndetse n’umugoroba w’isangira mu bayobozi ba Coca Cola, nkuko byagiye bigaragara ku mbuga nkoranyambaga z'ababashije kwitabira iki gitaramo bagaragaje ibyinshi batewe no gutaramirwa n’iri tsinda ryamamaye ku mugabane wa Afurika.

REBA HANO AKANDI GACE KUKO SAUTI SOL YITWAYE MU GITARAMO CYABEREYE I KIGALI

Amakuru yizewe ava imbere muri Sauti Sol ni uko aba basore bageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena 2017 aho bagombaga gutarama ku mugoroba hanyuma bikaba byitezwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2017 ari bwo bongera gusubira mu gihugu cya Kenya nyuma yo gushimisha abari babatumiye mu gitaramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha3 years ago
    on s'en fiche


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND