RFL
Kigali

Ngama Emmanuel wemera ko yasinye muri AS Kigali amerewe ate nyuma y’imvune yagize batsindwa na Kiyovu Sports?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/06/2017 7:44
0


Ngama Emmanuel rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi kuri ubu arabarizwa mu ikipe ya AS Kigali aho yagannye nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Mukura Victory Sport. Ubwo yayikiniraga umukino wa mbere yaje kugira ikibazo cy’imvune mu kaboko k’iburyo, gusa ubu avuga ko amaze koroherwa.



Kuwa Gatandatu tariki 10 Kamena 2017 ubwo AS Kigali yatsindwaga na Kiyovu Sport ibitego 3-2 mu mukino wa gishuti wabereye kuri sitade ya Kigali, Ngama Emmanuel yaje kuva mu kibuga nyuma yo kugira ikibazo mu kaboko k’iburyo bwe ubwo yagonganaga na Hategekimana Bonheur umunyezamu wa Kiyovu Sport.

Nyuma y’iminsi ishize uyu musore arwaye, INYARWANDA yashatse kumenya uko amerewe niko kuvuga ko yumva ameze neza kuko ngo ubu ntabwo akiziritse ndetse yanatangiye imyitozo ye ku giti cye aho yiruka akagorora ingingo ndetse abaganga ba AS Kigali bakanamukorera ‘Massage’.

“Ubu navuga ko meze neza ugereranyije nuko nari meze kuwa Gatandatu. Ntabwo nkiziritse nka kwa kundi. Ubu nkora imyitozo yo kwiruka kuko sinabasha kujya mu bandi bakinnyi kuko sinabasha gukoranaho nabo. Abaganga bankorera massage ku buryo biri kugenda neza”. Ngama Emmanuel

Mu gihe hari abashidikanya ku kuba yaramaze kuba umukinnyi wa AS Kigali, Ngama Emmanuel utari ufite ikipe yemeza ko ari umukinnyi wa AS Kigali wemewe n’amategeko. “Njyewe ndi umukinnyi wa AS Kigali. Nasinyemo imyaka ibiri (2)”.

Mu gihe hasigaye umukino umwe ngo shampiyona irangire, AS Kigali yicaye ku mwanya wa kane n’amanota 50 mbere yuko ihura na Espoir Fc kuwa Kane tariki 15 Kamena 2017 i Rusizi.

Ngama Emmanuel asohoka mu kibuga

Ngama Emmanuel ubwo yasohokaga mu kibuga aziritse "Bandage" avuga ko bayikuyeho ndetse yumva akaboko kameze neza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND