RFL
Kigali

Umuhango wo gusezera kuri Cheikh Tioté wakorewe i Beijing-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/06/2017 15:56
0


Tariki ya 5 kamena 2017 nibwo inkuru yakwiye imisozi ko umunya-Cote d’Ivoire wakinaga hagati mu ikipe yabo y’igihugu na Beijing Enterprises FC yo mu Bushinwa yitabye Imana azira kugwa mu kibuga akabura umwuka, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kamena 2017 nibwo yasezeweho mu muhango wakorewe i Beijing.



Umuhango wo guherekeza Tioté wayobowe na Pappiss Demba Cisse umunya-Senegal ukinira Shandong Luneng mu cyiciro cya mbere mu Bushinwa ndetse bakaba barakinanye muri New Castle United ubwo yari ayirimo mu 2013.

Cheikh Ismael Tioté wakiniye amakipe atandukanye arimo na New Castle United, yitabye Imana ubwo Beijing Enterprises FC yari mu myitozo yo mu gitondo cyo ku ya 5 Kamena 2017.

Yakinnye imikino 156 muri New Castle United  kuva mu 2010 ubwo yayigeragamo akubutse muri FC Tuente mu Buholandi. Nyakwigendera Tiote yakinnye imikino 52 mu ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire (Les Elephants) akina hagati akaba avuye ku isi abatsindiye igitego kimwe (1).

 TIOTE...Bamusezeraho bwa nyuma TIOTE...Bamusezeraho bwa nyuma 

Abakinnyi abafana n'abayobozi ba Beijing Enterprises FC bifatanyije n'abakunzi b'umupira w'amaguru kunamira TIOTE

Abakinnyi, abafana n'abayobozi ba Beijing Enterprises FC bifatanyije n'abakunzi b'umupira w'amaguru kunamira TIOTE

Pappis Demba Cisse ayoboye isengesho ryo gusabira TIOTE

Pappis Demba Cisse ayoboye isengesho ryo gusabira TIOTE

Mu gahinda kesnhi Demba Cisse yayoboye uyu muhango

Mu gahinda kenshi Demba Cisse yayoboye umuhango wo gusezera kuri Cheikh Tiote 

Abakinnyi bakinanaga na TIOTE mu gahinda

Abakinnyi bakinanaga na TIOTE mu gahinda

 Abakinnyi ba Beijing Enterprises FC basezera kuri TIOTE

Abakinnyi ba Beijing Enterprises FC basezera kuri TIOTE

Cheik Tioté wahoze muri New Castle United yitabye Imana ku myaka 30

Cheik Tiote wari ufite imyaka 30 yakiniye Cote d'Ivoire imikino 52

AMAFOTO: Reuters & Getty






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND