Mu gihe abayobozi bakuru ba ADEPR bari mu gihome bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR n’ubwo bo babihakana bakavuga ko ibyo baregwa ari amatiku nta shingiro bifite, kuri ubu havumbuwe ko Dove Hotel itanditswe ku itorero rya ADEPR nkuko iyitirirwa ahubwo yanditswe ku mazina y'umuntu ufitanye nisano ya hafi na Bishop Tom Rwagasan
Abayoboke b’Itorero rya ADEPR bamaze imyaka 3 bibaza abanyamigabane ba nyabo ba DOVE Hotel Ltd, inyubako yatwaye agera kuri miliyari eshanu z'amafaranga y'u Rwanda. Babisabiye ubusobanuro inshuro nyinshi ariko bitwa 'Injiji' ari nako basabwa kujyana ikirego mu nkiko, ubundi basubizwaga ko imigabane 100 ku 100 ari iy’Itorero, ariko mu mpapuro atari ko biri.
ISANGE dukesha iyi nkuru yabonye ibyangombwa by’ubutaka bya Dove Hotel Ltd byanditswe ku mazina ya Bwana Nahayo Sylvere uyu akaba anafitanye isano ya hafi na Tom Rwagasana wahoze ari umuvugizi wungirije wa ADEPR. Nk’uko bigaragara muri izi mpapuro, Bwana Nahayo Sylvere ni we wanditse ku byangombwa by’ubutaka ndetse n’ibya RDB bifite TIN number 102740342, uyu akaba ari nawe uyobora ishuli rya Tewolojiya rya ADEPR ryitwa FATEK riherereye mu Gatenga, hakaba hibazwa impamvu ayobora ishuli rya Tewolojiya ndetse akaba agenzura Hotel Dove nka nyirayo, byose bikaba byarakozwe kuwa 11/02/2015.
Bishop Tom Rwagasana ni umwe mu bayobozi ba ADEPR bari mu gihome bashinjwa kunyereza umutungo wa ADEPR
Kuri ibi byangombwa kandi hagaragaraho amazina ya Bwana GASANA Valens wari umubitsi mukuru wa ADEPR akaba nawe ari mu batawe muri yombi kubera inyerezwa n’umutungo w’Itorero. Hariho kandi amazina ya Bwana UWIMANA Jean, uyu nawe akaba afatwa nk’umupulanto wakoreshwaga na Bishop Tom Rwagasana inshuro nyinshi ubwo yajyaga amutuma kubikuza kuri Banki amafaranga agera kuri miliyonzi 200 kuzamura kandi sheki zose zikaba zarandikwaga ku mazina ye.
Umwanzuro wa 5 w’inama idasanzwe y’ubuyobozi bwa ADEPR yo kuwa 11/12/2014 ivuga ko ADEPR yeguriye DOVE HOTEL Ltd (Bwana NAHAYO Sylvere) imitungo yayo yose iri ku Gisozi nkuko bigaragara ku mpapuro ziri hasi. Iyi mitungo ikaba yaratanzwe na Bishop SIBOMANA Jean nk’umuvugizi wa ADEPR nubwo amategeko atabimwemereraga.
Muri izi mpapuro kandi hagaragaramo 'Procuration' yatwanzwe na SIBOMANA Jean abinyujije mu munyamategeko witwa MUHOZA Leonard usanzwe ari umukozi muri ADEPR, akaba yari yaragizwe ushinzwe ishyinguranyandiko (Archive) ikaba yaratanzwe kuwa 27/1/2015. Izi mpapuro zose zikaba zigaragaza ko imigabane ya Dove Hotel Ltd iri mu maboko y’abantu ku giti cyabo.
Bishop SIBOMANA Jean ubwo yari amaze gutanga ku mugaragaro DOVE Hotel Ltd ifite TIN number 102740342 ishyirwa mu maboko ya Nahayo Sylvere
Uru rupapuro rugaragaza neza abahawe DOVE Hotel Ltd ko ari Nahayo Sylvere, Gasana Valens na Uwimana Jean
Hano Sibomana Jean yasabaga umunyamategeko wa Muhoza Leonard ko yakwimura ubutaka bwa DOVE Hotel kugira ngo buzandikwe ku wundi muntu
Hano iki cyangombwa cyari kikiri ku mazina y’Itorero ADEPR mbere yuko gihabwa Bwana Nahayo Sylvere
SRC:ISANGE.COM
TANGA IGITECYEREZO