RFL
Kigali

Chris Evans na Ban Ki-Moon bavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/06/2017 12:17
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 24 mu byumweru bigize umwaka tariki 13 Kamena, ukaba ari umunsi w’164 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 201 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1373: Ibihugu by’ubwongereza na Portugal byasinyanye amasezerano y’umubano, kugeza n’uyu munsi akaba akiriho, akaba ariyo masezerano ya mbere acyubahirizwa ku isi atarigeze avangirwa n’ubushyamirane n’intambara.

1525: Martin Luther wari umupadiri muri Kiliziya Gatolika yashyingiranwe na Katharina von Bora wari umubikila, ibi bikaba byari ukurenga ku mategeko ya Kiliziya atemera ishyingirwa ry’abihaye Imana.

1970: Indirimbo y’itsinda rya The Beatles yitwa  "The Long and Winding Road" yaje ku mwanya wa mbere muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe, iba indirimbo ya nyuma y’iri  tsinda ije ku mwanya wa mbere mbere y’uko risenyuka.

1977: James Earl Ray wari warahamijwe icyaha cyo kwivugana Martin Luther King Jr. yongeye gufatwa nyuma y’iminsi 3 atorotse gereza.

1997: Abantu 59 bitabye Imana, abandi basaga 100 barakomereka ubwo inzu yerekanirwamo filime ya  Uphaar cinema iherereye mu mujyi wa  New Delhi, mu Buhinde yafatwaga n’inkongi y’umuriro.

2000: Igihugu cy’ubutaliyani cyahaye imbabazi umunyaturukiya   Mehmet Ali Agca, wari waragerageje kwivugana Papa Yohani Paul wa 2 mu mwaka w’1981.

2005: Urukiko rw’I Santa Maria rwahanaguye ibyaha byo gufata ku ngufu Gavin Arvizo, umwana w’umuhungu w’imyaka 13 y’amavuko byaregwaga umwami w’injyana ya Pop Michael Jackson, byavugwaga ko yakoreye iwe muri  Neverland Ranch.

2012: Ibisasu by’abiyahuzi byaturikiye ahantu hanyuranye mu mujyi wa Baghdad muri Iraq bihitana abantu bagera kuri 93 abandi basaga 300 barakomereka.

Abantu bavutse uyu munsi:

1870Jules Bordet, umuhanga mu bumenyi bw’udukoko dutera indwara n’inkingo w’umubiligi, akaba ariwe witiriwe ubwoko bw’udukoko twa Bordetella tuzwiho gutera inkorora akaba yaranahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera ubuvumbuzi yakoze kuri utu dukoko nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1961.

1929: Ralph McQuarrie, umunyabugeni w’umunyamerika wamenyekanye kuri bimwe mu bishushanyo yakoze kuri filime Star Wars nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2012.

1944: Ban Ki-moon, umunyakoreya y’epfo, kuri ubu akaba ari umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye wa 8 yabonye izuba.

1980: Florent Malouda, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1981: Chris Evans, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Captain America muri filime za Avengers nibwo yavutse, .

1985Raz-B, umuhanzi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya B2K nibwo yavutse.

1988: Cody Walker, murumuna wa nyakwigendera Paul Walker wanamusimbuye muri filime Fast and Furious 7 amaze kwitaba Imana nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2010: Jimmy Dean, umuririmbyi, umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze ikigo gicuruza ibyo kurya cya Jimmy Dean Foods yitabye Imana, ku myaka 82 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND