RFL
Kigali

AMAFOTO: Ciney yakorewe n'inshuti ze ibirori bya Bridal Shower bikorerwa uwitegura kurushinga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/06/2017 16:20
3


Nyuma y’igihe kigera ku kwezi asezeranye imbere y’amategeko, umuraperikazi Ciney yakorewe ibirori bizwi nka ‘Bridal Shower’, hari inshuti ze magara, abakobwa b’inshuti za Tumusiime bagiye kurushinga n’abagore bamuha impano ziherekejwe n’impanuro zizamufasha mu gihe azaba yarushinze.



Ibi birori byabaye kuri iki cyumweru tariki 11 Kamena 2017 aho uyu muhanzikazi yahuye n’inshuti ze zikamuganiriza ari nako bamwereka ko bamuri inyuma mu bihe arimo byo gutegura ubukwe bwe. Ubu bukwe bukaba buteganyijwe muri Nyakanga 2017. Ciney agiye kurushingana n’umukunzi we Tumusiime Ronald bamaranye imyaka irenga ine bakunda. Uyu musore yambitse Ciney impeta kuwa 26 Werurwe 2017 mu gitaramo cy’urwenya cyari cyabereye muri Serena Hotel.

cineyUmutsima Ciney yari yateguriwecineyIbyishimo byari byinshi kuri CineycineyUbutumwa Ciney yagenewecineycineyInshuti za Ciney nyuma yo kumuha impano n'impanuro bifotozanyijecineycineyBari bicaye mu busitani baganiriza Ciney bamuha impanurocineyCiney akata umutsima yari yateguriwecineyTidjala Kabendera ageza ubutumwa bwe kuri CineycineyCiney yambikwa ikamba ry'uwiteguye kurushingaciney






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ivan6 years ago
    azagire urugo ruhire rwuzuye amahoro numunezero.
  • Bebe6 years ago
    wowww so proud to be with yu Ciney Imana izakubacyire chr mwiza kdi wasaga neza cnee
  • 5 years ago
    ejo uzampamagare kwizi nimero 0788630993





Inyarwanda BACKGROUND