Nyuma y’igihe kigera ku kwezi asezeranye imbere y’amategeko, umuraperikazi Ciney yakorewe ibirori bizwi nka ‘Bridal Shower’, hari inshuti ze magara, abakobwa b’inshuti za Tumusiime bagiye kurushinga n’abagore bamuha impano ziherekejwe n’impanuro zizamufasha mu gihe azaba yarushinze.
Ibi birori byabaye kuri iki cyumweru tariki 11 Kamena 2017 aho uyu muhanzikazi yahuye n’inshuti ze zikamuganiriza ari nako bamwereka ko bamuri inyuma mu bihe arimo byo gutegura ubukwe bwe. Ubu bukwe bukaba buteganyijwe muri Nyakanga 2017. Ciney agiye kurushingana n’umukunzi we Tumusiime Ronald bamaranye imyaka irenga ine bakunda. Uyu musore yambitse Ciney impeta kuwa 26 Werurwe 2017 mu gitaramo cy’urwenya cyari cyabereye muri Serena Hotel.
Umutsima Ciney yari yateguriweIbyishimo byari byinshi kuri CineyUbutumwa Ciney yageneweInshuti za Ciney nyuma yo kumuha impano n'impanuro bifotozanyijeBari bicaye mu busitani baganiriza Ciney bamuha impanuroCiney akata umutsima yari yateguriweTidjala Kabendera ageza ubutumwa bwe kuri CineyCiney yambikwa ikamba ry'uwiteguye kurushinga
TANGA IGITECYEREZO