RFL
Kigali

BASKETBALL: REG BBC yegukanye igikombe cyo kwibuka, Kami Kabange yiharira ibikombe by’umuntu ku giti cye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/06/2017 7:52
0

Ikipe ya REG BBC yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka abari bafite aho bahurira na Basketball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, iki gikombe REG yagitwaye itsinze Espoir BBC amanota 81-69 ku mukino wa nyuma.

Nyuma yo kuba REG BBC imaze gutwara igikombe cyayo cya mbere kuva yashingwa uyu mwaka, Kami Kabange umukinnyi nshingirwaho muri iyi kipe yatwaye ibihembo bitatu (3) harebwe nuko yitwaye mu mikino yo kwibuka ku rwego rw’imbere mu gihugu.

Kami Kabange yatangiye atwara igihembo cy’umukinnyi watsinze amanota menshi mu mikino yo kwibuka haba ku rwego rwo kwibuka ku makipe y’imbere mu gihugu ndetse no hanze y’u Rwanda. Ibi bihembo byaje kwiyongeraho igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu marushanwa yo kwibuka ku rwego rw’igihugu (Most Valuable Palyer of the Tournament-MVP).

Mu bindi bihembo by’abantu ku giti cyabo, Niyonkuru Pascal wa Espoir BBC yatwaye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mikino yo kwibuka ku rwego mpuzamahanga (GMT-International).

Umugwaneza Charlotte kapiteni w’ikipe ya APR BBC (Abakobwa) yabaye umukinnyi witwaye neza mu mikino mpuzamahanga ndetse anatwara igihembo cy’umukinnyi watsinze amanota menshi.

Nzaramba Cecile wa IPRC South BBC (Abakobwa) yatwaye igihembo cy’umukinnyi watsinze amanota menshi mu mikino yo kwibuka ku rwego rw’igihugu kuko yagwije amanota 29.

Mu bihembo, imidali n’ibikombe ikipe ya Espoir BBC yahawe igikombe yatwaye mu irushanwa ryo kwibuka ku rwego rw’igihugu inahabwa umudali wo kuba yabaye iya kabiri mu irushanwa mpuzamahanga ryo ku rwego mpuzamahanga. Ikipe ya Patriots BBC yatahukanye umwanya wa Gatatu (3) yambikwa umudali.

Mu bakobwa, ikipe ya APR BBC yatwaye igikombe ihabwa igikombe n’imidali mu gihe Berco Stars BBC yatwaye umwanya wa kabiri imbere ya ASB Scandinavia yatahukanye umwanya wa gatatu (3).

Mu bihembo APR BBC (Abakobwa) batwaye, byiyongereyeho igihembo cyahawe Kantore Sandra (Dumi) wahembwe nk’umukinnyi witwaye neza mu irushanwa (MVP). Mu bakinnyi bakina batarabigize umwuga, Bakolo (DR Congo) ni yo yatwaye igikombe itsinze UGB ku mukino wa nyuma.

Kubwimana Kazingufu Ali ashyikiriza abayobizi be igikombe

Kubwimana Kazingufu Ali ashyikiriza abayobizi be igikombe

Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC ahabwa igikombe

Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC ahabwa igikombe

John Bahufite umutoza mukuru wa REG BBC aterurwa n'abakinnyi

John Bahufite umutoza mukuru wa REG BBC aterurwa n'abakinnyi

Ikipe y'abakobwa ya APR BBC yatwaye igikombe itsinze Berco Stars ku mukino wa nyuma

Ikipe y'abakobwa ya APR BBC yatwaye igikombe itsinze Berco Stars ku mukino wa nyuma

Kantore Sandra wafashije APR WBBC yatwaye igihembo cy'umukinnyi witwaye neza mu irushanwa (MVP)

Kantore Sandra wafashije APR WBBC yatwaye igihembo cy'umukinnyi witwaye neza mu irushanwa (MVP)

Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC yakira igikombe batwaye ku rwego rw'igihugu

Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC yakira igikombe batwaye ku rwego rw'igihugu

...bambara imidali

...bambara imidali

Espoir BBC

Espoir BBC

Niyonkuru Pascal Kaceka wa Espoir BBC yahawe igihembo cy'umukinnyi witwaye neza mu mikino mpuzamahanga (MVP)

Niyonkuru Pascal Kaceka wa Espoir BBC yahawe igihembo cy'umukinnyi witwaye neza mu mikino mpuzamahanga (MVP)

 Niyonkuru Pascal atura igihembo ikipe ya APR WBBC

Niyonkuru Pascal atura igihembo ikipe ya APR WBBC

Nzaramba Cecile wa IPRC South BBC (Abakobwa) yatwaye igihembo cy'umukinnyi watsinze amanota menshi mu mikino y'imbere mu gihugu

Nzaramba Cecile wa IPRC South BBC (Abakobwa) yatwaye igihembo cy'umukinnyi watsinze amanota menshi mu mikino y'imbere mu gihugu

Bakolo BBC (DR Congo) yatwaye igikombe mu batarabigize umwuga

Bakolo BBC (DR Congo) yatwaye igikombe mu batarabigize umwuga

Ibikombe byahawe amakipe

Ibikombe byahawe amakipe

ASB Scandinavia yatwaye umwanya wa gatatu mu irushanwa

ASB Scandinavia yatwaye umwanya wa gatatu mu irushanwa

Berco Stars yatahanye umwanya wa kabiri nyuma yo gustindwa an APR WBBC

Berco Stars yatahanye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa na APR WBBC

Ikipe ya APR WBBC itegereje guhabwa igikombe

Ikipe ya APR WBBC itegereje guhabwa igikombe

APR WBBC bamabara imidali

APR WBBC bambara imidali

APR WBBC ibyinira igikombe

APR WBBC ibyinira igikombe

APR WBBC bafata ifoto irimo imidali n'ibikombe

APR WBBC bafata ifoto irimo imidali n'ibikombe

Abakinnyi ba REG BBC bishimira igikombe

Abakinnyi ba REG BBC bishimira igikombe

Kami Kabangu wa REG BBC ari kumwe n'umufasha we Aisha Kabangu

Kami Kabangu wa REG BBC ari kumwe n'umufasha we Aisha Kabangu

Gaby Kamanzi umuhanzi mu njyana ya Gospel yemera ko afana REG BBC aha yavuganaga na Kajeguhakwa Bunene wa REG BBC

Gaby Kamanzi umuhanzi mu muziki wa Gospel yemera ko afana REG BBC aha yavuganaga na Kajeguhakwa Bunene wa REG BBC

Nshizirungu Patrick wa REG BBC aganira na Gaby Kamanzi

Nshizirungu Patrick wa REG BBC aganira na Gaby Kamanzi

 Gaby kamanzi yifotozanya na Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC

Gaby Kamanzi yifotozanya na Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC

John Bahufite umutoza mukuru wa REG BBC yegera Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC

John Bahufite umutoza mukuru wa REG BBC yegera Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND