RFL
Kigali

Harabura amasaha macye Kingdom igataramira abakunzi bayo mu gitaramo yatumiyemo Mbonyi, Dominic, Redemption n’abandi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/06/2017 23:08
0

Kuri iki Cyumweru tariki 11 Kamena 2017 kuva isaa Cyenda z’amanywa ni bwo muri Kigali Serena Hotel habera igitaramo cya Kingdom of God Ministries cyo kumurika album yabo ya mbere bise ‘Nzamuhimbaza’.



Sinkabumwe Ngaga Michel umuyobozi wa Kingdom of God Ministries yatangarije Inyarwanda.com ko abaririmbyi n'abahanzi bose batumiwe biteguye kwitabira iki gitaramo ndetse by’akarusho Redemption Voice y’i Burundi ikaba yamaze kuhage i Kigali dore ko yahageze kuri uyu wa Gatandatu mu masaha ya nimugoroba. Kingdom of God Ministries yiteguye gufatanya n'abakunzi bayo kuramya no guhimbaza Imana mu muziki wa Live mu gitaramo izamurikiramo Album ya mbere y'amajwi bise 'Nzamuhimbaza'.

Kingdom of God Ministries ni itsinda rikunzwe mu ndirimbo; Sinzava aho uri, Nzamuhimbaza, Uri mwiza Mana, Talisakumi, Sinshidikanya uko unkunda n'izindi zikubiye kuri Album yabo ya mbere bagiye kumurika. Mu masaha macye ari imbere ni bwo haba igitaramo cya Kingdom of God. Ni igitaramo kibera muri Kigali Serena Hotel tariki 11/06/2017 kuva isaa Cyenda z’amanywa, kwinjira akaba ari ukugura CD y’indirimbo zabo ku mafaranga 5000Frw.

Muri iki gitaramo, Kingdom of God Ministries izaba iri kumwe na bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda ari bo: Dominic Nic Ashimwe na Israel Mbonyi. Si abo gusa ahubwo hanatumiwe amatsinda akunzwe n’abatari bacye ari yo: Healing worship team, Redemption Voice y’i Burundi n’itsinda All in One rigizwe n’abahanzikazi bakunzwe mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda.


Kingdom of God Ministries igiye gukora igitaramo gikomeye

Kingdom

Bamwe mu banyamuryango wa Kingdom of God Ministries

Kingdom

REBA HANO 'SINZAVA AHO URI' YA KINGDOM OF GOD MINISTRIES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND