Uyu munsi tariki 10 Kamena 2017 ni umunsi w’ibyishimo ku banyarwanda baba mu Bubiligi n’abandi bagiye kwifatanya nabo mu birori bya Rwanda Day aho bahura n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame bakaganira ku iterambere ry’u Rwanda.
Ibi birori bya Rwanda Day bibaye ku nshuro ya cyenda. Kuri iyi kunshuro Rwanda Day yabereye kuri Flanders Expo mu mujyi wa Ghent mu Bubiligi yitabiriwe n'abantu benshi cyane baturutse mu Bubiligi no mu bindi bihugu by'iburayi ukongeraho n'abatutse mu Rwanda. Mu gutangira ibi birori, abahanzi nyarwanda bahawe umwanya basusurutsa abantu, baririmba zimwe mu ndirimbo nyarwanda zikunzwe. Ibi birori byitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu cy'u Rwanda barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Abahanzi baririmbye muri ibi birori hari Soul T, Inki, Jali, Teta Diana na King James.
DORE AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE UBWO ABANTU BINJIRAGA AHABEREYE RWANDA DAY
Baturutse mu Mujyi wa Liège bajya kuri Flanders Expo muri Rwanda Day
Mu nzira berekeza muri Rwanda Day
Mu nzira berekeza ahabereye Rwanda Day
Bishimiye kujya mu birori bya Rwanda Day
Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi ibi birori
Ni ibyishimo bikomeye ku bantu bitabiriye ibi birori
Prof Shyaka Anastase (hagati) ni umwe mu bageze mbere ahabereye Rwanda Day
Bamwe mu bayobozi bakuru ba Leta y'u Rwanda mu birori bya Rwanda Day
Umunyamakuru Cleophas Barore wa RBA hamwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Burusiya, Jeanne d'Arc Mujawamariya
Abantu ubwo binjiraga ahabereye Rwanda Day
Hano ni ho habereye ibirori bya Rwanda Day
Soul T (ibumoso),Inki na Jali ni bo babanje gususurutsa abantu
Umuhanzi Jali mu birori bya Rwanda Day
Ibi birori byitabiriwe ku rwego rwo hejuru
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori
Amafoto: Village Urugwiro, Jessica Rutayisire na Karirima A. Ngarambe
Ijambo rya Minisitiri Louise Mushikiwabo ritangiza RWANDA DAY
TANGA IGITECYEREZO